Digiqole ad

Muhanga: Ubuyobozi mu nzibacyuho ngo burakomeza guhangana n’abubaka mu kajagari

 Muhanga: Ubuyobozi mu nzibacyuho ngo burakomeza guhangana  n’abubaka mu kajagari

Ibice bya Gifumba mu murenge wa Nyamabuye hakurya gato ya Ruvumera, hari abacyubaka mu kajagari.

Kuri iki cyumweru mu biganiro byahuje abikorera mu mujyi wa Muhanga n’inzego zitandukanye, Yvonne Mutakwasuku umuyobozi w’akarere ka Muhanga yatangaje ko atangazwa na bamwe mu baturage cyane cyane bari mu byiciro by’abacuruza ku dutaro n’abubaka mu kajagari ko bamubaza igihe azasoreza manda kugirango babone uko bakora iyo mirimo ntawe ubabangamiye.

Ibice bya Gifumba mu murenge wa Nyamabuye hakurya gato ya Ruvumera, hari abacyubaka mu kajagari.
Ibice bya Gifumba mu murenge wa Nyamabuye hakurya gato ya Ruvumera, hari abacyubaka mu kajagari.

Muri ibi biganiro umuyobozi w’akarere ka Muhanga yabanje kugaruka ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’Akarere avuga ko ishusho umujyi wa Muhanga ufite ubu iwukesha ingufu abikorera bashyiramo, bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere.

Mutakwasuku akavuga ko muri iyi minsi aho anyuze bamwe mu baturage bubaka mu kajagari ndetse n’abacururiza ku dutaro bamubaza igihe azasoreza manda kuko ngo bari biteze ko izarangirana n’Ukuboza 2014 maze bakongera kubaka no gucuruza muri ubu buryo.

Uyu muyobozi kandi avuga ko abo bubaka mu kajagari badatinya kubakisha amatafari ya rukarakara mu mujyi rwagati kuko ngo hari igihe ahura n’abantu bayikoreye ku manywa y’ihangu ayandi bakaba bakunze kuyatwikiriza amahema ariko ari uburyo bwo kujijisha inzego bugacya bayubakisha.

Yagize ati: «Turasaba abantu bubaka mu kajagari ko birinda igihombo, kuko iminsi dusigaranye igomba kurangira aya mazu yose avuyeho »

Yvonne Mutakwasuku na KIMONYO Juvénal  Perezida w'abikorera mu karere ka Muhanga.
Yvonne Mutakwasuku na Juvénal Kimonyo Perezida w’abikorera mu karere ka Muhanga.

Kayiranga Innocent Perezida w’inama Njyanama wari umushitsi mukuru muri ibi biganiro, avuga ko hari abitwaza inzibacyuho bakubaka rukarakara mu mujyi birengagije igishushanyombonera cy’umujyi wa Muhanga.

Asaba inzego zihari gushyira mu bikorwa icyo amategeko agenga imyubakire ateganya abo bose bubatse hatubahirijwe amategeko bagahanwa.

Ibice bya Gahogo, Gifumba na Gihuma mu murenge wa Nyamabuye byagenewe kubakwamo inyubako zijyanye n’igishushanyombonera nizo ahanini usanga zirimo amazu ari kubakishwa amatafari ya rukarakara.

Perezida w’inama Njyanama akaba yavuze ko nta tariki iramenyekana inzego z’ibanze zizasorezaho manda kuko bari bavuze ko zagombye guhagarika imirimo taliki ya 31 Ukuboza 2014, ariko ikaba yarongerewe kugeza taliki ya 15 Mutarama ku buryo nayo ishobora kongerwa.

 Innocent  Kayiranga Perezida w'Inama njyanama.
Innocent Kayiranga Perezida w’Inama njyanama.
Bamwe mu bikorera mu karere ka Muhanga mu biganiro by'abahuje n'Ubuyobozi bw'akarere.
Bamwe mu bikorera mu karere ka Muhanga mu biganiro by’abahuje n’Ubuyobozi bw’akarere.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

3 Comments

  • Nibatureke twiyubakire ubundi se ko byahozeho kandi ko batigeze babikora bakiri mu myanya

  • Aya magambo MUTAKWASUKU Yvonne yavuze kwari ukugira ngo Abayobozi bo hejuru bumve ko yakoraga neza. Byahe byokajya.

  • None se ko atatubwiye igihe bazasoreza manda ahubwo agatera ubwoba ko agiye gusenya amazu

Comments are closed.

en_USEnglish