Digiqole ad

Muhanga: Min Kanimba yanenze abikorera kudasenyera umugozi umwe

Mu muhango wo gusoza  imurikagurisha  ry’abikorera ku bufatanye n’akarere ka Muhanga wabaye kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’ubucuruzi  n’inganda  mu Rwanda, Kanimba François, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango,  yanenze ubufatanye  buke bw’abikorera   butuma iterambere ry’umujyi wa Muhanga rigenda biguru ntege.

Kanimba Francois Minisitiri w'ubucuruzi n'Inganda
Kanimba Francois Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda

Bimwe mubyo Min Kanimba yanenze bitihutishwa kubera imikoranire mibi hagati y’abikorera, inzego z’ubuyobozi n’abaturage harimo isoko rya Muhanga ritaruzura, ahagomba kubakwa inganda, amacumbi agezweho, n’umubare muto w’amahoteli.

Yashimye  ariko igikorwa cyo gutegura imurikagurisha  ryatumye abanyamahanga  baryitabira ari nabyo  abikorera  bagombye kuvanamo amasomo buri gihe atuma umujyi urushaho kuba mwiza.

Mu ijambo rye  ryamaze hafi iminota 40  Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, Kanimba Francois  yibukije abikorera ko ubufatanye hamwe n’abaturage ari ngombwa niba bashaka gutera imbere bo ubwabo ndetse n’Akarere muri rusange.

Min Kanimba yavuze ko n’ubwo umuvuduko w’Umujyi wa Muhanga ugenda urushaho kwiyongera usanga bishingiye  ku bushake n’ubushobozi bw’abantu bake ku giti cyabo,  ariko ko  imbaraga   bashora   umuntu  ku giti  cye  zidahagije kugira ngo  umuvuduko umujyi wifuza kugeraho ugumeho,  ahubwo ko bisaba ko  abikorera bishyira hamwe bagahuza ingufu,   aho kuba ba nyamwigendaho.

Yagize ati:’’Akarere ka Muhanga kari mu  mijyi itandatu, yo mu gihugu yatoranyijwe igomba igomba gutunganywa ngo yunganire  umujyi wa Kigali, ariko iyo ureba  aho akarere kari kageze mu myaka  ishize ubona kagenda gasubira inyuma  bitewe no kudahuza imbaraga  kwa bamwe  mu bikorera.’’

Bamwe  mu bacuruzi  bakorera mu mujyi wa Muhanga  bavuga  ko   zimwe mu mbogamizi bahura nazo zituma  badatera imbere  cyane,  zirimo inyungu zo hejuru amabanki abasabwa iyo batse inguzanyo, kanda bagahabwa inguzanyo z’igihe gito, bityo mu gihe bitagenze neza, ibyabo bitezwa cyamunara, ari nabyo bituma  bacika intege,

Basaba Leta ko yabafasha igasaba amabanki kugabanya ubunini bw’inyungu basabwa bityo nabo bakunguka bagatera imbere.

Minisitiri Kanimba Francois yasabye abikorera  gukora ingendoshuri  mu tundi turere tumaze gutera imbere  kugira ngo babashe kuhakura ubumenyi mu gikoresha inguzanyo bahabwa neza bikazabafasha  kwiteza imbere  ubwabo,  bakanateza imbere  akarere  bakoreramo binyuze.

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda  Kanimba Francois yasabwe abikorera kongera ubufatanye maze iterambere rya Muhanga rikihuta
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Kanimba Francois yasabye abikorera kongera ubufatanye maze iterambere rya Muhanga rikihuta
Igice  kimwe cy'Umurenge wa Nyamabuye  mu karere ka Muhanga
Igice kimwe cy’Umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga
Uyu mujyi ni umwe mu yindi itandatu izunganira Kigali
Uyu mujyi ni umwe mu yindi itandatu izunganira Kigali

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW/Muhanga.

en_USEnglish