Muhanga: Mayor yavuze ko manda ya Nyobozi itazasiga ababaji mu mujyi
Mu nama yahuje abikorera bo mu mujyi wa Muhanga n’inzego zitandukanye z’akarere umuyobozi w’aka karere Yvonne Mutakwasuku yavuze ko komite Nyobozi itazasoza manda yayo isize serivisi z’ububaji zikiri mu kajagari mu mujyi rwagati.
Impamvu nyamukuru Mutakwasuku yashingiyeho zirimo kuba harubatswe agakiriro ubu kari hafi kuzura, kuba Akarere ka Muhanga kari mu mijyi itandatu yatoranijwe mu gihugu igomba kuza mu ikomeye inyuma ya Kigali no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi.
Mu gihe kitarenze ukwezi komite nyobozi isigaranye ngo ibe isoje manda yayo Mutakwasuku avuga ko itazasiga akajagari k’ababaji mu mujyi kandi inyubako igezweho ababaji n’abasudira ibyuma bifuje igiye kuzura.
Iyi nyubako y’ababaji yubatswe hanze y’Umujyi wa Muhanga ugana mu Majyepfo utarambuka igishanga cya Rugeramigozi ugakata umuhanda werekeza i Mpanga iburyo, ni nko muri 7Km uvuye mu mujyi rwagati i Muhanga.
Icyakora ngo amaduka agomba kuvugururwa yo bazayasiga gutyo usibye ko ngo nayo azaba afite igihe gito kugira ngo avugururwe mu mwaka utaha.
Mutakwasuku ati “Ahubatse amaduka ho hagomba kubakwa inzu z’amagorofa nibura atatu, abafite amafaranga nibayashore mu iterambere ry’akarere”
Athanase Musoni umwe mu babaji bakorera mu mujyi wa Muhanga we avuga ko biteguye kwimukira mu gakiriro bubakiwe ariko kuba kubatse kure y’umujyi bigiye kubangamira abakiliya babonaga.
Juvénal Kimonyo uhagarariye abikorera mu karere ka Muhanga avuga ko gushyira hamwe ari ikibazo kibangamiye iterambere ry’Akarere, kandi ko kwimura bamwe mu bikorera bidakwiye kubatera impungenge kuko abazaba bafite ubushobozi bwo kubaka amazu agezweho bazakodesha abari mu rwego ruciriritse.
Diyoseze ya Kabgayi na bamwe mu bikorera nibo bagiye kwagura ibikorwa byabo mu mujyi wa Muhanga, ari nabyo bizatuma uvugurura ry’umujyi ryihuta.
Kimwe mu bizatuma uyu mujyi urushaho gusa neza havuzwe harimo n’umuhanda wa kaburimbo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemereye abaturage ubu imirimo yawo iri hafi yo gutangira.
Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga.
6 Comments
Yampayinka Mayor, yabonye ko kwimuraababaji ari icyo gikorwa cyihutirwa? umujyi awusigiye iki nta muhanda n’umwe wa Kaburimbo asize yujuje ababaji sibo bateje akajagari ahubwo umujyi wuzuyemo umwanda hababaje abo azawusigira bazahangana n’ibibazo by’imyubakire mibi no kubaka imihanda myiza. tumwifurije urugendo ruhire bye bye Mayir wacu
Huuuuu none se murashaka ko akora iki koko, niba ababaji aribo babangamiye iterambere ry’akarere nibabimure hanyuma umujyi use neza.
niyigendere umuntu wananiwe gukora n’umuhanda ujya kuri stade koko ,yari ananiwe,naruhuke
Muhanga ikeneye impinduka kabisa bazasige Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage niwe ugerageza abandi bahugiye mu bisa n’ubucuruzi ntibitaye ku iterambere ry’akarere.
Muhanga ikeneye abantu bazi ibijyanye n’imiturire kuko urebye ukuntu hari kubaka mu kajagari birakabije cyane, cyane cyane mu ma quartier mashyashya hashyirwemo ingufu.
Ariko buriya babajyanye nko mu NDIZA cg za MUSHUBATI byaba byiza cyane ko ari naho hegereye amashyamba babaza!!
Comments are closed.