Digiqole ad

Isuku nke mu isoko rya Nyabisindu

Muhanga – Kutagira ubwiherero bibangamiye abakorera mu isoko rya Nyabisindu

Abakorera n’abarema isoko rya Nyabisindu ho mu karere ka Muhanga baratangaza ko bakomeje kubangamirwa no kuba iri soko ritagira ubwiherero n’amazi ndetse no kuba bimwe mu bice by’iri soko bitubakiye. Ibi ngo bikaba bibatera igihombo mu gihe ubuyobozi butasibye kubizeza gukemura ibi bibazo ariko ngo hakaba hashize igihe kinini ntacyo bikorwaho. Aba baturage bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga baherutse kwitorera kwita kuri izi mbogamizi.

Inyuma ya zimwe mu nyubako ziri soko rya Nyabisindu ahagaragara ibihuru n’imyaka y’abaturage mu mirima haboneka amasazi n’umunuko bikomoka ku mwanda w’abajya kuhiherera kubera ko nta bwiherero iri soko rifite kugeza ubu. Abaturiye iri soko bakaba ngo bamaze kurambirwa abantu bava muri iri soko baza kubatira ubwiherero. Bamwe bakaba nk’uko aba bacuruzi n’abaguzi babo babitangaza ngo barahisemo gushyira ingufuri ku bwiherero bwabo.

Ndagije Ramadhan w’imyaka 50 ni umwe mu bacururiza muri iri soko. Agira ati “Nta hantu ho kwiherera dufite, abanyururu bari batangiye kuza kubaka ubwiherero ariko barekeye aho. Ubu twese tujya mu baturage ba hano hafi ariko nabo bararambiwe. Bamwe bahitamo kujya mu bihuru no mu mashyamba buriya haruzuye kandi havayo amasazi n’umunuko kuburyo hari n’impungenge ko twazahandurira indwara. Rwose turabangamiwe!”

Aho bacururiza ntihubakiye.
Aho bacururiza ntihubakiye.

Uretse ibibazo byo kutagira ubwiherero aba baturage bavuga ko bitaboroheye, ngo no kuba bimwe mu bice by’iri soko bitubakiye bituma mu gihe cy’imvura cyangwa n’izuba ibicuruzwa byabo bihangirikira bigakurura igihombo mugihe nyamara bavuga ko imibereho yabo bwite n’imiryango yabo bayikesha ubu bucuruzi bakora.

Mukashyaka Prisca acuruza imboga n’ibirungo akaba avuga ko kuba iri soko ridasakaye bituma ibyo bacuruza binyagirwa, izuba ryava bikanamba kuburyo abaguzi batabigura. Ati “Imvura iratunyagira kandi n’iyo hagize uza kutugurira imvura igahita igwa yigira mu isoko rikuru rya Muhanga ubwo twebwe nyine nawe urabyumva turahomba. Kandi batuzana hano abayobozi batubwiraga ko bazahatunganya. Bazareke twisubirire i Muhanga n’ubundi tubona ntacyahindutse.”

Yvonne Mutakwasuku, umuyobozi w’akarere ka Muhanga iri soko rya Nyabisindu riherereyemo, avuga ko ibikorwa byo kubaka ubwiherero kuri iri soko byari byaratangiye nyuma biza guhagarikwa no kuba barasanze ubutaka bwubakagwaho budakomeye kuburyo ngo byashobora guteza impanuka gusa ngo mu minsi ya vuba bikaba bizakomeza. Uyu muyobozi kandi avuga ko hari gahunda yo kubaka iri soko ku buryo bwujuje ibyangombwa. Yagize ati “Sinavuga ngo ejo tuzubaka ririya soko, ariko umwaka utaha iyo gahunda irahari kuko byagaragaye ko ryitabirwa. Twari twaryubakiye abantu bacururizaga hanze mu nkengero z’isoko rya Muhanga, icyo gihe byakururaga umwanda kandi bikanateza umutekano muke, biriya twubatse ni agateganyo. Abubaka ubwiherero bo bari batangiye gusa aho bacukuye haje kuriduka biba bihagaze hagishakishwa ahari ubutaka bukomeye nabwo vuba aha burakomeza kubakwa.”

Mu isoko rya Nyabisindu ibibazo byo kutagira ubwiherero, amazi ndetse no kuba isoko ritubakiye bikaba nk’uko bitangazwa n’abarikoreramo biganjemo abahoze bacururiza hirya no hino mu nkengero z’isoko ry’umujyi wa Muhanga bimaze igihe gisaga umwaka. Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko muri gahunda yo kubaka isoko rya Nyabisindu ku buryo bwujuje ibyangombwa ibi bibazo byose bizakemuka.

Johnson Kanamugire
Umuseke.com

en_USEnglish