Digiqole ad

Muhanga: Ikusanyirizo ry’amata ryongeye gukora nyuma y’imyaka 7 rihagaze

 Muhanga: Ikusanyirizo ry’amata ryongeye gukora nyuma y’imyaka 7 rihagaze

Hatangijwe igikorwa cyo gupima amata kugira ngo harebwe ayujuje ubuziranenge

*Ikusanyirizo ry’amata ryatashywe na Bernard MAKUZA 2009 akiri Minsitiri w’Intebe,
*Ubuyobozi bucyuye igihe  bwagiranye ibibazo na Koperative bituma ikusanyirizo rihagarara,
*Kuri uyu wa kane ryakiriye litiro 250 z’amata kuri litiro 2 000 rigomba kwakira ku munsi.

Hari hashize imyaka ndwi (7) ikusanyirizo ry’amata riherereye mu murenge wa Nyambabuye mu Karere ka Muhanga ridakora bitewe n‘impaka zari hagati y’ubuyobozi bucyuye igihe n’abagize Koperative ishinzwe imicungire  y’iri kusanyirizo, ariko ryongeye gukora nubwo ingano y’amata ryakiriye iri hasi ugereranyije n’amata rikenera ku munsi.

Hatangijwe igikorwa cyo gupima amata kugira ngo harebwe ayujuje ubuziranenge

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu  mu Karere ka Muhanga, KAYIRANGA Innoncent avuga ko  hari ibiganiro byahuje Akarere, n’abagize Koperative byabanjirije  igikorwa cyo gutaha ikusanyirizo, kandi ko birangiye hafashwe icyemezo cyiza cyo kongera kurisubukura.

Yagize ati: “Tugiye guca akajagari kose kabonekaga mu bucuruzi bw’amata kuko tuziyambaza inzego zitandukanye zikumira abanyuza amata ahandi hatari mu ikusanyirizo.”

Jean Claude MBARAGA wo mu murenge wa Cyeza ugemura amata, yabwiye Umuseke ko kuba ikusanyirizo ryari rihagaze byatumaga abacuruzi b’amata bahura n’igihombo gikabije kubera ko  abayagura bitwazaga iki kibazo cy’uko ntaho bafite bazayagemura.

Cyakora akavuga ko ikusanyirizo rikwiye kureba uko rizamura igiciro cyatangwaga kuri litiro imwe y’amata kuko ngo bari kubaha amafaranga 220 kuri litiro  birengagije imvune n’amafaranga bashora mu gikorwa cyo kwita ku nka.

Yagize ati: “Twasabaga ko baduha amafaranga 300 kuri litiro y’amata kuko dushyiramo imbaraga nyinshi mu bworozi.”

Anastasie UWIMABERA, Perezidante wa Koperative y’aborozi ntangarugero bo mu Karere ka Muhanga,  avuga ko  nta gihombo abagemura amata bazahura na cyo kuko mu cyaro litiro y’amata imwe bayitangira  amafaranga 150 gusa.

Mu Karere ka Muhanga haboneka inka ibihumbi 300,  uretse inshingano zo  kwakira amata iri kusanyirizo rifite, ubuyobozi buvuga ko bugiye gushyiraho  icyumba gishinzwe ubuvuzi bw’amatungo n’imiti yayo.

Abayobozi n’abarozi barasura imikorere y’ikusanyirizo ryari ryarafunze imiryango mu myaka 7 ishize
KAYIRANGA Innoncent Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga
Abagemuye amata bavuga ko ikusanyirizo rizatuma amata yujuje ubuziranenge agurwa vuba

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

en_USEnglish