Digiqole ad

Muhanga: Akarere kateguye miliyoni 70 zo kwishyura abaturage

 Muhanga: Akarere kateguye miliyoni 70 zo kwishyura  abaturage

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Uhagaze Francois

Akarere ka Muhanga karavuga ko kugeza ubu kamaze kubona miliyoni 70 zo guha abaturage bamaze umwaka bategereje kwishyurwa kubera ko hari ibikorwa remezo byubatswe bikanyura mu mu mirima yabo ariko ubuyobozi ntubihite bubona amafaranga yo kubishyura.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Uhagaze Francois
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Uhagaze Francois yemeza ko abaturage bagiye kuzishyurwa vuba

Abaturage bo mu murenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruri basabye ubuyobozi kenshi kurenganurwa bitewe no gutinda guhabwa amafaranga ku byabo byangijwe muri Nyakanga umwaka ushize, ubwo imirima yabo yanyuzwagamo imihanda n’amashinyarazi ariko akarere gatinda kwishyura.

Ubwo iki gikorwa cyabaga ngo hari abaturage bake bishyuwe ariko abandi benshi ntibishyurwa.

Ubu akarere ngo gafite gahunda yo kubishyura kuko kamaze kubona miliyoni 70 zizasaranganywa mu mirenge itandukanye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Uhagaze Francois yemera ko ibi bikorwa remezo byanyujijwe mu mirima y’abaturage ariko ngo kubishyura byatinze kubera ikibazo cy’uko amafaranga atahise aboneka.

Yagize ati: “Amafaranga ntabwo twayaboneye rimwe kuko mu mwaka ushize hari abo twishyuye ariko no muri iyi ngengo y’imari hari ayo twateganije kuzishyura.”

Yasobanuye ko abaturage bakeneye ingurane ari benshi kuko bari mu mirenge itandukanye nka Mushishiro, Nyamabuye hiyongereyeho na Shyogwe bazaha miliyoni 28.

Ni henshi mu gihugu abaturage bimurwa hagashira igihe kinini batarabona ingurane kandi ubundi itegeko rigenga ubutaka mu ngingo yaryo ya 29 na 30 rivuga ko umuturage afite uburenganzira ku mutungo kandi ko utagomba kuvogerwa keretse igihe hagiye gukorerwaho ibikorwa by’inyungu rusange nyuma y’uko yahawe indishyi ikwiye.

Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka nibwo hatowe itegeko rishya rigena kwimura abaturage ku nyungu rusange rivuga ko mbere y’uko umuturage yimurwa agomba guhabwa indishyi ikwiye ku butaka bwe, hiyongereye amafaranga angana 5% y’ibikorwa biri kuri ubwo butaka(Amafaranga yiswe ‘ayihungabana umuturage aterwa no kwimurwa).

Iri tegeko rivuga ko indishyi igomba gutangwa bitarenze iminsi 120 uhereye igihe impande zombi zashize umukono ku masezerano y’ubwumvikane.

Théodomir NTEZIRIZAZA

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Akarere ka Huye ko Kazabishura ryari ko nako kangije imyaka y’abaturage mu kwa kane gakora imihanda muri cyarwa! Nako karebereho

Comments are closed.

en_USEnglish