Digiqole ad

Muhanga: Afunzwe akekwaho kwinjiza magendu y’itabi

Umugabo witwa Twagiramungu Emmanuel w’imyaka 43 ari mu maboko ya Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga, nyuma yo gufatanwa amapaki (amafaridi nk’uko bakunze kubyita) 51 y’itabi ryo mu bwoko bw’intore rikorerwa mu gihugu cy’u Burundi.

Twagiramungu Emmanuel, ubu ari mu maboko ya Polisi akekwaho gukora magendu y'itabi
Twagiramungu Emmanuel, ubu ari mu maboko ya Polisi akekwaho gukora magendu y’itabi

Polisi ivuga ko uyu mugabo ari ubwa kabiri afatirwa muri iki gikorwa dore ko ngo no mu mezi atanu shize nabwo yari yafatiwe mu Karere ka Muhanga ajya kugurisha iryo tabi mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo ukomoka mu Karere ka Ruhango, umurenge wa Ruhango , Akagari ka Gahombo ngo yavuye iwabo yerekeza i Muhanga mu masaha ya saa sita z’ijoro ku itariki ya 2 Nyakanga atwawe n’umumotari, bageze mu Mujyi wa Nyamabuye abamotari bahakorera babatungira agatoki inzego z’umutekano zari ku kazi kazo nazo zihita zimuta muri yombi.

Twagiramungu awe avuga ko aramutse agiriwe imbabazi akarekurwa atakongera guhirahira akora ubwo bucuruzi bwa magendu kuko ngo kuva yatangira, abona aho kumugirira akamaro bimuhombya.

Yagize ati “Ubu rwose amafaranga yanshizeho ndi mu bukene, ndamutse mfunguwe nafatanya na Polisi tukarwanya abacuruza magendu ku buryo butemewe.”

Yakomeje avuga ko itabi yafatanywe riba ryaturutse mu gihugu cy’u Burundi aho rikorerwa, noneho rikinjizwa mu Rwanda rinyuze ku mupaka w’ibihugu byombi mu nzira ababikora baba barihimbiye zitazwi n’amategeko, cyane cyane mu Karere ka Bugesera, ahitwa ku Ruhuha hanyuma rikambuka mu Karere ka Ruhango ahitwa Busoro na Kinazi bityo rikajya kugurishwa mu Karere ka Muhanga rimwe na rimwe rikanajyanwa no mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent (CSP) Hubert Gashagaza avuga ko kwinjiza mu gihugu magendu abantu bakwiye kubyirinda kuko bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’igihugu, bityo akaba asaba abantu kwitandukanya n’umuco mubi.

By’umwihariko ariko CSP Gashagaza asaba abaturage baturiye imipaka kuba maso bakajya bagenzura, bakamenya abantu bashobora guca mu byambu n’inzira bitemewe, bakabimenyesha inzego z’umutekano hakiri kare kuko izo nzira zishobora kuba indiri yo kwinjira kwa magendu.

police.gov.rw

en_USEnglish