Muhanga: Abubaka barasabwa kubahiriza amategeko agenga imyubakire
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwali Alponse kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gashyantare 2014 ubwo yatahaga bimwe mu bikorwa by’iterambere byubatswe n’abikorera bo mu Karere ka Muhanga yasabye abantu bose barimo kuzamura amazu muri uyu Mujyi wa Muhanga kubahiriza amategeko asanzwe agenga imyubakire mu Rwanda.
Guverineri Munyantwali yavuze ko ibi bikorwa bizafasha ba nyirabyo n’abatuye aka Karere muri rusange kubona aho bakorera hisanzuye kugira ngo batere imbere.
yakomeje avuga ko abikorera bo mu karere ka Muhanga bamaze gutera intambwe ishimishije mu kubaka ibikorwa bibateza imbere ubwa bo kandi bizafasha n’abandi baturage batari babona ubushobozi kuba batera ikirenge mu cy’abagenzi na bo bakaba umusemburo w’iterambere mu Karere.
Mu ijambo rye kandi guverineri Munyantwali yasabye abikorera barimo kuzamura amazu y’ubucuruzi mu Mujyi wa Muhanga kubaka bijyanye n’igihe kandi bakubahiriza amategeko asanzwe agenga imyubakire mu Rwanda.
Yabasabye kwibanda cyane cyane kuri metero ziri hagati y’umuhanda n’amazu, ibi ngo bikazatuma Umujyi ugira isura nziza bitabangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
yagize ati: ‘’Ndashimira cyane Uturere umunani tugize Intara y’Amajyepfo uburyo bubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, amazu ndetse n’amatara rusange mpereye mu Karere ka Kamonyi, gusa ndareba nkasanga hafi ya twose turimo kubikora neza bitandukanye na mbere, nibakomereze aho”.
Ndatimana Claude umuturage utuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga yavuze ko hari igihe usanga baterwa impungenge na bamwe mu bikorera bari batangiye kuzamuka ariko hashira iminsi mike ukabona banki zirimo guteza cyamunara amazu yabo.
Avuga ko ibi bituma abifuzaga kubaka amazu y’ubucuruzi babireka bagahitamo gushora amafaranga mu bindi bikorwa ahanini bidafatika.
Uhagaze Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’Iterambere yavuze ko abikorera batagomba gucika intege ahubwo ko bagomba guhuza imbaraga bakibumbira mu makoperative mu rwego rwo guhuza ingufu no gusaranganya inyungu ziboneka muri ubwo bucuruzi k’urwego rungana.
Yagize ati: ‘’Ni ubwa mbere mu Karere ka Muhanga abikorera bahuza imbaraga ku kigero kingana, mbere wasangaga hari bamwe babikora baseta ibirenge ariko kuri ubu turabona baramutse bibumbiye hamwe n’ibindi bumva ko bigoye babishobora nta shiti’’.
Iri murika bikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere mu Karere ka Muhanga ryatwaye miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’uRwanda hakaba hafunguwe ku mugaragaro inzu eshatu z’abikorera n’ibindi bikorwa by’abikorera byateguwe na serivisi zinyuranye zo muri aka Karere zirimo n’iz’imiryango itegamiye kuri leta.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/MUHANGA.
0 Comment
iterambere rigomba kugera kuri bose , amazu agezweho, amazu y’ubucuruzi amasoko….komera Rwanda
iterambere kuri buri wese,kandi ikigaragara nuko hari intera isshimishize tumaze kugeraho , ibi bikaba ari ibyo kwishira, ariko hakarwe kububaka niba bubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga bw’ingingo nk’amaguru kuko hari inzu y’umuturirwa ukibaza uko ugasanga nta elevators igira ukibaza uko umuntu ufite ubumuga azabasha kujya gushaka service hejuru bikakuyobera
iyo urubye ukuntu iterambere riri kwiyongera mu gihugu hose byihuse ni byo kwishimira noneho muhanga yo imaze gutera imbere cyane
Muhanga ubundi ni umujyi wegereye Kigali ninayo mpamvu ugomba kugira inyubako nziza kuburyo umuntu azajya ava Kgl akarinda arangiza igihugu abona inyubako nziza gusa ndabona tuzabijyera bidatinze vuba.
Comments are closed.