Digiqole ad

Muhanga: Abishe Abanyamulenge ntibaragezwa imbere y’ubutabera kandi barabyemeye

 Muhanga: Abishe Abanyamulenge ntibaragezwa imbere y’ubutabera kandi barabyemeye

Rugazura Jonas, uhagarariye imiryango y’ abaciwe mu Gatumba.

Ubwo hibukwaga  ku nshuro ya 11 ubwicanyi bwakorewe  Abanyamulenge mu nkambi yo mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi, imiryango  ifite ababo bazize ubwo bwicanyi,  bongeye  gusaba ko abiyemereye ko bagize  uruhare muri buiya bwicanyi bashyikirizwa ubutabera.

Rugazura Jonas, uhagarariye imiryango y' abaciwe mu Gatumba.
Rugazura Jonas, uhagarariye imiryango y’ abaciwe mu Gatumba.

Uyu muhango wo kubibuka wabereye  mu karere ka Muhanga,  aho  imiryango  ifite  ababo biciwe  mu nkambi ya Gatumba mu mwaka muri 2004  bavuze ko bitumvikana kubona  hariho abantu bemeye  ko ari bo bishe iriya miryango nta gahato bashyizweho,  bakabinyuza no mu itangazamakuru mpuzamahanga ariko kugeza uyu munsi bakaba bataragezwa imbere y’ubutabera.

Rugazura Jonas, uhagarariye  Umuryango  w’Abanyamulenge,  avuga ko   kuva ubu bwicanyi bwakorwa,  bakomeje kwandikira  Urukiko mpuzamahanga  mpanabyaha  (ICC)  basaba ko ku ikubitiro hatabwa muri yombi abiyemereye ko bishe abanyamulenge  barimo  Pasiteri Habimana na mugenzi we  Rwassa  Agatho bose bahoze mu buyobozi bw’ishyaka FNL rivugwaho gukora buriya bwicanyi.

Ati: “Ntabwo duzacika intege! Tuzakomeza  dukore ubuvugizi kugeza ubwo  ubutabera  buzakora akazi kabwo abishe benewacu  bakagezwa imbere y’ubucamanza”

Umunyamategeko Mvano Jean yibukije abari aho  ko nta butabera  mpuzamahanga buzita ku bibazo byabo niba bo ubwabo badakomeje kwivuganira no kwibutsa amahanga  ko benewabo bishwe bazira ubusa.

Muri Gashyantare uyu mwaka bamwe mu barokotse buriya bwicanyi bandikiye ubutegetsi mu Burundi kugira ngo babasabe guta muri yombi Pasteur Habimana na Rwasa ariko ngo ntibyakozwe.

Ubwicanyi bwo mu Gatumba bwabaye ku italiki ya 13, Kanama 2004 buhitana abanyamulenge 166 bukomeretsa n’abandi barenga ijana.

Agathon Rwasa washyiriweho impapuro zo kumufata ubu ni Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’u Burundi  nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yatsinzwe na  Pierre Nkurunziza muri mpera z’ukwezi gushize.

Bamwe mu barokotse buriya bwicanyi
Bamwe mu barokotse buriya bwicanyi
Uwa Kabiri  uhereye ibumoso  Mvano jean Baptiste, atanga Ikiganiro  cy'ubutabera  mpuzamahanga.
Uwa Kabiri uhereye ibumoso ni Mvano jean Baptiste atanga Ikiganiro cy’ubutabera mpuzamahanga.

Elisee MUHIZI

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Twifatanije nabanyamulenge babuze ubutabera kubera impamvu za politike. Ntekerza ko abanyamulenge bazi agahinda bitera iyo uwakwiciye yiswe cga yiyise intwari.
    Nibihangane kuko natwe mu Rwanda turacyategereje ubutabera.

  • Pôle. pôle.

  • Aba kuki batarengerwa?
    Letat se ibivugaho iki?
    iyi nkuru ntabwo isobanutse kuko letat y’uburundi
    igomba kugaragaza abishe aba bantu.
    Kuko yari inshingano zayo kurinda impunzi ziri kubutaka bwabo.
    Mugihe bishwe rero hagamba kubaho investigation nibande babishe kubera izihe mpamvu.
    Ariko ubugwari bwa letat ya DRC niyo yagombye kuba ibifitemo imbaraga ariko ndumva ari ikibazo cya abanyamurenge gusa bitareba DRC.
    Niba kongo ubujiji buzagezahehe?
    Nabyo birambabaje aru urwanda ministre y’ubutabera yakibwiriza akavaho kandi
    atagoranye cyangwa bamwanze oya.

  • @Bayimana nibanze ikore iperereza kubamaze kubicira abaperezida babiri.Ndadaye na Ntaryamira.

Comments are closed.

en_USEnglish