Muhanga: Abahawe inkoni y’ubushumba basabwe kuba abagaragu b’abo bayobora
Mu muhango wo kwimika Umuvugizi mukuru w’itorero ry’Imana ry’isezerano rishya (Eglise de Dieu du Nouveau Testament) Pasiteri TWAGIRIMANA Charles Rugubira Théophile umuvugizi w’itorero rya gikristo ry’abasaruzi (Harvest Christian Church) yasabye uyu muvuguzi kwicisha bugufi akaba umugaragu w’abo ayobora aho kwishyira hejuru.
Uyu muhango wo kwimika umuvugizi w’itorero ry’Imana ry’isezerano rishya wabereye mu karere ka Muhanga, mu ijambo rye Bishop RUGUBIRA Théophile umuvugizi mukuru w’itorero rya gikristo ry’abasaruzi, yabanje kugaruka ku bwoko butatu bw’umuhamagaro abashumba bakwiye kuba batandukanya.
Bishop RUGUBIRA avuga ko hari bamwe mu bashumba bahamagarwa n’inshuti zabo kubera amarangamutima, aba ngo iyo bahuye n’ibibazo usanga bananirwa kubikemura ahubwo bakiyambaza babandi babashyizeho, abakristo bakibaza uyoboye itorero uwo ari we kuko abamushyizeho bataba bifuza kugaragara cyane cyane iyo uyu mushumba ahuye n’ingorane.
Uyu mushumba akavuga ko umuhamagaro wa kabiri ari uw’umuntu ku giti cye, aho yibwira ko naramuka ageze ku ntebe y’ubupasiteri azigwizaho umutungo, ntabe icyita kubifitiye inyungu abo ayobora ahubwo agaharanira inyungu ze n’urugo rwe byonyine.
Umuhamagaro wa gagatu ari nawo yifuza ko bagenzi be bajya babanza gutegereza ni umuhamagaro w’Imana kuko ngo iyo ari Imana iguhamagaye ni nayo igufasha mu bibazo no mu ntambara ushobora guhura nazo, nubwo ngo abantu baceceka.
Yagize ati: “Ndasabira uyu mukozi wahawe inkoni yo kuyobora intama z’Imana kwicisha bugifi cyane ndetse akaba nk’imbata y’abo agiye kuyobora.”
Bishop TWAGIRIMANA Charles, Umuvugizi w’itorero ry’Imana ry’isezerano rishya, avuga ko mu ntambara nyinshi yagiye ahura nazo mu myaka yashize zirebana n’abamubanjirije avuga ko icyamufashije cyane ari ukwicisha bugufi ari nayo mpamvu yatorewe uyu mwanya wo kuyobora iri torero ku rwego rw’igihugu kuko ngo nta bundi buhanga arusha bagenzi be basangiye uyu murimo.
Bishop TWAGIRIMANA Charles, avuga ko asimbuye kuri uyu mwanya mugenzi we Pasiteri NYIRINKINDI Thomas wari umaze imyaka 38 ayobora iri torero.Uretse uyu muvugizi wahawe ubuvugizi mu nshingano ze, muri uyu muhango hanasengewe n’abandi bakuru b’itorero bane.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.
12 Comments
Ntabwo Twagirimana Ari Bishop kandi si umuvugizi WA EDNTR ntabwo Ari umunyetorero wa EDNTR yaraciwe hashize imyaka ibiri.RGB yamwamaganye mu ibariwa yamwandikiye le 05.08.2014
Umuvugizi Ni Bishop Nyilinkindi T.E
ko mbona mutangiye kurwana se, ntabwo wemera uwagusimbuye? ariko njya nibaza niba amwe mu amatorero yubu aba akorera Imana cyangwa ari business gusa, bitewe n’ intambara zihoramo. buriya niri riraje risenyuke ubwo abayobozi baryo batangiye kutumvikana ko umwe asimbuye undi.
Mandat yawe yararangiye hashize imyaka 10. Ubwo se uracyari umuvugizi? Waretse guteza akavuyo maze ugasaza neza. Mbese mu Itorero rya Ngororero hasigaye abakristo bangahe? Buriya ni ubuyobozi ushaka gukomeza kubagezaho? Kuki ugurisha imitungo ya EDNTR ugashyira kuri compte yawe? Kuki uri umusinyateri umwe rukumbi no ku makonte wita ay’itorero? Birababaje kuba ugishaka kuyobora. Uko uyobora birashaje cyane muri uru Rwanda.
Kiliziya nimwe itunganye gatolika.
Niko se Bishop Nyirinkindi we, uwakwibariza : Ko mbona mukomeje gutsimbarara no kutemera uwagusimbuye ukaguma kwemeza ko ari wowe mushumba bimeze gute? Duhe amakuru ? Ririya dini ni akarima kawe wihingiye none bagiye kukaguteraho ? Nonese niba ukiri umuvugizi iriya mihango yo kwimika uyu mushumba byabereye hanze y’itorero ryawe ubereye umuvuguzi? Niba wararetse bikaberamo uri umuvugizi wararangaye…Nonese ko mbona bariya ba Pasitoro bifotozanya n’umuvugizi mushya ko bazamushyigikira, wowe wari urihe ? Ese ko uvuga ngo niwowe muvugizi abakristo bawe barakwemera ? Abashumba se baracyakwibonamo ? Nyir’umurimo se we yaba akigufitiye icyizere ? Cyangwa wibereye ku ruhu inka yarariwe cyera ???
Uyu ntago ari Karoli wafungishije Mariyabwana kugirango amwambure itorero rye ra!?None ngo yahawe inkoni y’ubushumba! Keretse niba ariyo kuragira ihene. Ubu uraje rero nawe ushakishe abayoboke, wigire apotre ngo uri umushumba nibyo wakoreye i Nyarucyamo I?!Wari ukwiye ahubwo kuba ufte isoni zo guhagarara imbere y’abantu.
aka ni akavuyo
Ni shitani ije mu bantu isi yarangiye mwitondere aba bamugaragiye. NI IGISAMBO UMUCUYI UMUGAMBANYI UMUGORE WE NAWE YARUMIWE. AHUBWO ABAMUGARAGIYE NABO MUBITONDERE UBU YARABANDUJE
yebabaweeee uyu si umupasitoro ni umupagani ni uw’induru gusa. umuntu wivugira ko iyo atari mu nduru cyangwa mu manza z’abo arenganya aba nta mahoro afite
felicitationBishop TWAGIRIMANA yaharaniye ko itorero riva kuri owner property yumuntu ahubwo rikaba iryimana ya muhamagaye so impanuro ahawe zizamufashe kuryubakira kurufatiro arirwo kristo
Azabanze afunguze Mariyabwana yafungishije amurenganganya, akamwambura urusengero yiyubakiye,akanasahura ibyo ataruhiye. I Muhanga hose arazwi ko yahemutse yitwikirije Imana kandi biri mumitima ya benshi. Abo bandi se bimikanywe nawe bo ki!?Harimo abo nzi kandi nabo batari inyangamugayo.Ariko muzatubeshya mugeze ryari?
Igihe kirageze ngo dusengere Imana mu kuri no Mwuka. Mureke kwitiranya Bishop Twagirimana Charles n’iInkiko Gacaca. Pst Mariyabwana Wellars yahamwe n’icyaha cya Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.. Ntabwo yafungishijwe na Bishop Charles Twagirimana. Nyinkindi Thmas iri torero yibeshye ko ari akarima ke ariko igihe kirageze ngo acakristo bo muri iri torero nabo baruhuke amakimbirane. Yakoze ibyaha byinshi byo kugurisha umutungo wa EDNTR nkaho ari isambu ye. Nareke Itorero rive mu kazu ahubwo abafite icyerekezo cyo gushyira mu bikorwa inshingano zaryo babikore.
Ko Nyilinkindi ubundi yageze mu myaka y’izabukuru yafashe pension ye ubundi agasaza neza??? Naho abasebanya abasengewe ni inyangamugayo. Ushobora kwibeshya ko umuntu akimeze nk’uko umuzi ariko yarahindutse kandi yarihannye kera.
Amahoro y’Imana abane namwe.
Comments are closed.