Digiqole ad

Muhanga: Abagore batangiye gushinga inganda nto

Ibi byavuzwe n’abagore b’i Muhanga bitabiriye itangizwa ry’imurikagurisha ngarukamwaka ryateguwe n’urugaga rw’abikorera  ryatangijwe kuri uyu wa mbere.

(Ubanza ibumoso)Karubera Belina, ufite uruganda rutunganya  imitobe.
(Ubanza ibumoso)Karubera Belina, ufite uruganda rutunganya imitobe.

Abagore b’i Muhanga bashimiye inkunga y’ubumenyi mu gutegura no gutangiza imishinga bahawe n’Umuryango mpuzamahanga witwa Women for Women ufatanyije n’akarere ka Muhanga .

Bishimira ko ubu bageze ku rwego rwo kwiyubakira inganda zabo kandi baratangiriye ku gishoro gito..

Karubera  Belina,  atuye mu kagali ka Gasave, umurenge wa Rugendabali mu karere ka Muhanga,  yavuze ko  yari mu baturage babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, icyo gihe ngo yafashwaga na Leta nk’umwe mu bakene.

Uyu mugore avuga kuva aho uyu umuryango wita ku bagore uhuguriye abagore bari  mu cyiciro cyo hasi nkawe, wabateye inkunga  y’amafaranga  atageze ku bihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ari nayo yahereyeho ayashora mu mirimo y’ubuhinzi  bwamufashije  gutangiza uruganda  rutunganya ibikomoka ku inanasi ku buryo asigaye agemura imitobe mu duce dutandukanye two mu gihugu.

Yagize ati:’’ Ubusanzwe naritinyaga, kuko numvaga  umugore w’umupfakazi nk’uko meze kandi ufite ubumuga  nta murimo yakora watuma abasha gutera imbere.  Amasomo navanye mu mahugurwa ya Women for Women  niyo yatumye ntinyuka  mbasha gusaba inguzanyo  muri ‘Duterimbere’ ya miliyoni  15 nshinga uruganda ruto.’’

Muhizi Claude, umukozi ushinzwe  gukurikirana ibikorwa mu muryango mpuzamahanga wita ku bagore( Women For Women) avuga ko  bahisemo abagore  bafite ubushobozi buke, barabahugura mu gihe cy’amazi 12, bakongeraho umushahara wa buri kwezi, nyuma  baza kubahuza n’ibigo by’imari nta ngwate basabwe, bituma abenshi muri bo batangira kwihangira imirimo  ari nabo  bari gutanga ubuhamya muri iri  murikagurisha.

Rusaro Anastasie umuhuzabikorwa muri iri murikagurisha, yavuze ko gutegura imurikagurisha bifasha abagore by’umwihariko batari batinyuka kuba ba Rwiyemezamirimo gutinyuka bakihangira imirimo ndetse n’abandi bantu muri rusange.

Ibi abishingira ku mubare w’abaryitabira wiyongerye bityo ibyo aba bagore bagezeho bikabonwa na benshi nabo bakagera ikirenge mu cyabo bagahanga imirimo mishya.

Uyu  muryango mpuzamahanga ( Women for Women) mu Rwanda watangiye  mu mwaka w’1997 kugeza ubu umaze gufasha abagore ibihumbi 66 mu mishinga itandukanye  iri kumurikwa muri iri  murikagurisha rizabera muri Muhanga mu gihe cy’ iminsi 10.

Mayor wa Muhanga Mutakwasuku Yvonne atangiza imurikagurisha
Mayor wa Muhanga Mutakwasuku Yvonne atangiza imurikagurisha
Abagore berekanye ibyo bamaze kugeraho,  bigomba kubera urugero rwiza bagenzi babo.
Abagore berekanye ibyo bamaze kugeraho, bigomba kubera urugero rwiza bagenzi babo.
Rusaro Anastasie Umuhuzabikorwa w'imurikagurisha mu karere ka Muhanga.
Rusaro Anastasie Umuhuzabikorwa w’imurikagurisha mu karere ka Muhanga.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

en_USEnglish