Digiqole ad

Mugore menya icyatuma ukundwa bidasabye ko wambara imyenda iteye isoni

Kuri ubu abagore/abakobwa barushaho kugenda bambara imyenda bamwe bemeza ko iteye isoni kuko usanga ari nkaho bamwe bambaye ubusa, nubwo hari n’abandi babishyigikira ngo ni iterambere ngo bigezweho. Uwo ubajije impamvu yambaye atyo akubwira ko aribyo bigezweho cyangwa ngo nibyo bimubera, akenshi usanga bavuga ko ari ukugira ngo abagabo babakunde, abandi ngo iyo ufite ibyiza urabirata. 

Twabakusanyirije rero impamvu 4 zishobora gutuma abagore/abakobwa bakundwa kandi bidasabye ko bambara imyenda bamwe babona nk’iteye isoni.

1. Umugore wifitemo kwiyoroshya aba ari mwiza

Gushimisha abandi, ni uko wowe ubwawe uba wishimye. Kuba umuntu yahindura insokozo (Umudeli), uko yishyiraho ibirungo « maquillage », kuba umugore cyangwa umukobwa ahora ashaka icyatuma aba mwiza, nko kugira isuku y’uruhu, kwisiga neza, gukora imwitozo ngororamubiri…Géraldyne Prévot-Gigant atanga inama ku bakobwa y’uko bagira igihe cyo kwiyitaho. Ku bwe ngo umuntu agomba kugira umwanya yigenera wo kwiyitaho kugira ngo agire ubuzima bwiza. Intego yo kwiyitaho ngo ituma umuntu yumva afite agaciro ndetse akunze umubiri we bityo akumva amerewe neza.

2. Kugira imyitwarire myiza

Gukundwa bishobora kugaragarira ku myitwarire n’uko abantu bakubona. Guseka, kuba ugira uko wifata bigutandukanya n’abandi, kugenda nta cyo wishisha, muri make kumva utuje ni zimwe mu mpamvu zitwongerera agaciro n’uko abantu batubona. Kugira ngo umenye neza uko uteye, Géraldyne Prévot-Gigant, atanga igitekerezo cy’uko ushobora kubaza inshuti zawe uko zikubona muri make gukora ubushakashatsi bukwerekeyeho. Ibisubizo bishobora kukwereka bimwe mu bintu byiza ugira utakekaga bityo bikaba byagufasha kwiha agaciro.

3. Kugira itandukaniro n’abandi

Impuguke yabajijwe n’ikinyamakuru topsanté yemeza ko abagore benshi bagira akantu ko kwiyumvamo inenge zishingiye ku buryo bateye. Mu gihe umuntu yiyumvamo ko afite inenge biragoye kugira ngo akundwe…nyamara mu gihe umuntu abashije kumva neza uko ateye bituma yumva ari we wenyine uteye uko bikamuha kugira ishema. Kuba ngo umuntu yashyira imbere cyane ibyo abona ko bimugira mwiza kuruta ibyo abona ko bimugira mubi, bishobora gutuma abantu bamubona nk’umuntu udasanzwe bigatuma bamukundira icyo.

4. Kwisanzura ku bandi

Akantu ka nyuma ngo ni ukumva bagenzi bacu, bishobora gutuma twiyongerera abadukunda. Nk’uko impuguke y’ikinyamakuru topsanté.fr ibivuga ngo nk’umuntu ugira isoni yakagombye kugerageza kwisanzura ku nshuti ze. Kugerageza gusetsa abandi mu gihe ubonye umwanya muri kumwe, ngo ni umwitozo mwiza utuma abantu bakubonamo umuntu usabana, kandi ngo bifasha kumva neza abandi, kumenya icyo gukora mu gihe runaka ndetse no guha abandi agaciro.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Najyaga nsoma imvugo z’intumwa y’Imana Muhammad(s.a.w)ko mu minsi y’imperuka abagore bazaba bambaye ubusa kandi bambaye, sinummve icyo bivuze. Gusa izi ni zimwe mu ntwaro za Dajjal(anti-kristo), Dajjal uwo rero azi intege nke za muntu:sex, money, violence, power…
    Nizo yifashisha mu kwisasira abemera Imana.
    Iyo ashoje intambara yitwaza ko agiye guhatanira uburenganzira bw’abagore bwahonyanzwe(Taliban and Afghanistan).
    Tube maso.

  • Abagore ubwabo ntibiyemera, ntibemerana, aha rero kutanyurwa kwabo kutishimira aho bahagaze ku ko bateye biri mu bituma bahorana amakenga yo kuba bata agaciro babishakiye aho bidashakirwa. Bible ibagira inama yo kudashakira ku murimbo w’inyuma gusa, bo bakaba ari ho bashyira ingufu!

    Nta byabo.

  • Banyamakuru b’umuseke.com ko ntanga ibitekerezo byanjye ntimubinyuzeho?

  • Rega burya umugore niwe wiha agaciro , akagira igikundiro.Ntabwo umugore azambara ubusa ngo nibwo azakundwa!!!!!!Sawa ibihe byiza.

  • hahahah! ayo mabere ni ibipirate bwana
    ubwo si bya silicon byibereyemo gusa!!!

  • birakabije

  • Turabashima amakuru mutugezaho ariko inkuru zimaze igihe mujye mugerageza kuzikuraho murakoze.

  • nkuko umukuru wigihugu abivuga,agaciro umuntu arakiha.izo nama batugiriye nizo rwose tuzikurikize.murakoze

  • Mu myambarire hari abanyurwa nabyo bigatuma bavuga byinshi bitewe n’uburanga bugaragajwe!Murakoze!

Comments are closed.

en_USEnglish