Digiqole ad

Mugisha Farm/Sonatubes-Hagere wigurire inyama z’inkoko ku giciro giciriritse

 Mugisha Farm/Sonatubes-Hagere wigurire inyama z’inkoko ku giciro giciriritse

Hagere wigurire inyama z’inkoko ku giciro kiri hasi

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru Umuseke bwifurije umwaka mushya muhire abakorera mu gace iki kinyamakuru gifite ikicaro. Ihahiro Mugisha Farm Ltd riherereye ku Kicukiro ahazwi nka Sonatubes ni bamwe mu baturanyi b’Umuseke twifuriza kwaguka mu bucuruzi muri uyu mwaka turiho dutangira.

Hari abatarya inyama z’inkoko ari uko batazikunda ahubwo ari ukubera igiciro cyazo kizwi ko gihanitse. Ihahiro Mugisha Farm Ltd bakemuye iki kibazo kuko ushobora kuhagana ukagura izi nyama ku giciro kiri hasi cyane ugereranyije n’ahandi.

Hagere wigurire inyama z'inkoko ku giciro kiri hasi
Hagere wigurire inyama z’inkoko ku giciro kiri hasi

Iri hahiro rimaze iminsi rifunguye imiryango wanarisangamo ibindi biribwa bikomoka ku nkoko nk’amagi na byo ku giciro giciriritse.

Kwakiranwa ubwuzu n’urugwiro, kunyurwa n’isuku uhasanga, ubundi ugatungurwa n’ibiciro biri hasi ni byo usanga kuri iri hahiro riherereye ahazwi nka Sonatubes ku Kicukiro.

Uretse kwigurira inyama z’inkoko, iri hahiro rinagufasha gusobanukirwa intungamubiri wasanga muri izi nyama.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko isosi y’inyama z’inkoko ishyushye iba yuzuye intungamubiri zagufasha kudahangarwa na zimwe muri virus.

Mu bihe by’imvura, abantu bakunze kwibasirwa n’indwara z’ibicurane (grippe), ku muntu wariye isoso y’inkoko burya ngo ntaho ashobora guhurira n’udukoko dutera iyi ndwara.

Kugera kuri Mugisha Farm nta mayobera, bakorera ku gahanda k’amabuye gaturuka mu masangano y’imihanda ijya Kicukiro, Remera no mu mujyi.

Uzamuka aka gahanda k’amabuye kazamuka kajya ku Gisimenti, uhinira bugufi, ukimara kurenga ku iguriro rizwi nka Ndori Joint Super Market.

Inyama ziba zatunganyijwe neza ku buryo ntawe ushobora kuzitirwa n'idini
Inyama ziba zatunganyijwe neza ku buryo ntawe ushobora kuzitirwa n’idini
Bagupimira ibiro byose wifuza
Bagupimira ibiro byose wifuza
Inyama ziba zibikanye isuru n'ubuhanga
Inyama ziba zibikanye isuru n’ubuhanga
Umukiliya ni umwami. Icyo ushaka ukibona uko ukifuza kandi ako kanya
Umukiliya ni umwami. Icyo ushaka ukibona uko ukifuza kandi ako kanya
Baragupfunyikira ugataha wishimye
Baragupfunyikira ugataha wishimye

UM– USEKE.RW

 

6 Comments

  • IGICIRO CYO CYIRI HASI ARIKO URUGWIRO RWO NTARUHARI UZI UKUNTU URIYA MUKOBWA ASUZUGURA ARAKUREBA UKAGIRANGO AGIYE KURUKA. muzamubwire ahubwo ajye avuga neza

    • ok nibikosore cg bafunge imiryango byihuse nta kujyana amafaranga yawe ngo nibarangiza bagusuzugure ngo nuko badahenda.

    • Kabisa biragaragara no kwifoto, ko najyaga mbona hasuzugura abeza se uyu we yirengeje iki? Kwisubiraho vuba cg tuandikira shebuja inomero tuzibitseho!

  • @Umuseke
    Mugaragaje ibiciro na contacts zabo byaba byiza .
    Murakoze

  • Igiciro gito. Angahe ubu njye mpaguruka nirirwe nshaka ahari igiciro gito. Niba mwemeza ko ari gito koko kuki mutakigaragaza? ubwoba mufite ni ubwiki niba muri mu kuri?

  • Muhaturangire neza.Contact zaho??

Comments are closed.

en_USEnglish