Digiqole ad

Mugesera yakomerejwe. Atashye ataburanye kubera uburwayi

 Mugesera yakomerejwe. Atashye ataburanye kubera uburwayi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Kamena urubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Dr Leon Mugesera kugira uruhare mu gucura umugambi wa jenoside rwasubitswe nyuma y’aho uregwa agaragarije Urukiko ko arwaye bikomeye. Hagati mu iburanisha riheruka nibwo yafashwe arataka cyane.

Leon Mugesera yigeze kuvuga ko ashaka ko urubanza rwe rwihuta akajya kwisangirira byeri n'inshuti
Leon Mugesera yigeze kuvuga ko ashaka ko urubanza rwe rwihuta akajya kwisangirira byeri n’inshuti

Mu iburanisha riheruka, Mugesera ushinjwa gukangurira Abahutu kwanga Abatutsi abinyujije mu ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya, yahuye n’uburwayi bwamufashe mu buryo butunguranye byanatumye iburanisha rigenda risubikwa ariko ntibimubuze kuburana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Mugesera yagejejwe mu cyumba cy’Iburanisha ariko bigaragara ko nta rutege, aho inteko y’Urukiko imuburanisha ihagereye ayibwira ko atabasha kuburana kubera uburwayi.

Uyu mugabo wabonaga ko asuherewe; mu ijwi riciye bugufi yagize ati “ … nta ntege mfite zo kuba naburana kubera uburwayi; ntabwo nabishobora rwose….”

Urukiko ariko ntirwahaye agaciro ubu busabe kuko nta cyangombwa na kimwe cyo kwa muganga yari yarushyikirije biza no gutuma bifatwa nko kuba uregwa yibujije amahirwe yo kuburana bityo ategekwa KUTAZAGARUKA ku mutangabuhamya yagombaga kunenga uyu munsi.

Mugesera yabwiye Urukiko ko yagiye kwivuza ubu burwayi ndetse ko kuwa mbere w’icyumweru gitaha afitanye ‘rendez vous’ na muganga bityo asaba urukiko gushyira iburanisha kuwundi munsi.

Uyu mugabo ugiye kumara imyaka ine aburana; mu mezi ya mbere y’urubanza rwe yigeze kubwira Inteko y’Urukiko ko ariwe wa mbere uwifuza ko urubanza rwe rwihuta agakurwaho icyasha cy’ibyo ashinjwa bityo akarekurwa ‘agasanga umuryango, inshuti n’abavandimwe bakajya gusangira byeri.’

Iburanisha ryimuriwe ku itariki 23 Kamena, uregwa akomeza kunenga ubuhamya bwamutanzweho.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Inda mugira zizabahama kurya kunywa tuuuuu ngaho amaraso mwanyweye abagarutse nigaramiye !!

    • Mubaraka we abo ni bande bagira izo nda zizabahama wigaramiye?

    • Mubaraka uribuka umugani wanyuma Gacamigani yatinye kubwira umwami ubwo indi yari imaze kurangira: yaramubwiye ati:ruriye abandi rutakwibagiwe umwami ategeka kumuca umutwe! Harya uwo mwami aracyariho? Ngaho nakubwira iki garama1

  • John, wenda Mubaraka arakwisubiriza ariko jye ndakeka yavugaga abahutu b’abicanyi! Nibo banyweye amaraso y’abatutsi, barya inka n’andi matungo y’abatutsi aho kuyorora ngo azabagirire akamaro kuko bari bamaze kwica beneyo, barya imyaka yose y’abo bari bamaze kwica, banywa inzoga bengaga mu bitoki bavanaga mu ntoki z’abatutsi ndetse ku Mayaga ho bariye n’imitima y’abatutsi!! Sinakwibagirwa abari EX-FAR kandi! Bahoraga bavuga ko badashobora kurwana nta nyama na byeri babonye! Nikoko kandi mu ndake babaga bamazemo iminsi iyo bazikurwagamo birutse ikintu cya mbere wasangagamo ni amakaziye ya byeri cyane cyane Primus! Ukeneye izindi ngero nziguhe ?

    • ndagushimye kuba wiyise miheto!! iryo zina urigumane riragukwiye.

  • icyo nzi cyo azahanwa bitinde bitebuke azahanwa maze izo byeri arata ujya kunywa ndebe ko zizamusanga muri gereza, ubu se nahabwa burundi azikoza iki? bashishwa nabi

  • gutinda mubintu ni ukutabyumva! uyu mugabo arimo kutwangiriza imisoro ngo araburana .

  • Mirima, Inyamaswa- bantu zishe impinja, zigafomoza ababyeyi, zigashinga ibisongo abagore n’abakobwa, zigahamba abantu babona wowe uraca imigani itampaye agaciro utega abantu iminsi ? Hari uziko azabaho imyaka igihumbi se ubundi ? Ariko Mugesera dore ashaje ari ruvumwa, naho aho gutega iminsi abandi nawe menya ko iyo minsi nawe ikureba kandi ahubwo ujye wibaza icyo mwumvaga muzasarura muri ubwo bugome n’inyamaswa zitari zigera zikora. Njya mbona munavuga ngo Mugesera wanyu azi ubwenge nta soni: ubwenge bwo kwica ? Cyakora koko mwarigishijwe murafata ntimugasekwe.

  • Mugusubiza miheto na mubaraka, sha iby’inda nini yaba hutu byo muge mubireka kuko nabari imfura,ubupfura bwavuyeho busimburwa n’inda nini!! harya buriya inda nini yaba hutu niyo yo yatumye Patrick Karegeya anigirwa mubuhungiri? niyo yarashe Nyamwasa? inda yaba hutu niyo yahitanye Rwigara?niyo yishe Aciere Kabera? sha baba abahutu cg abatutsi bose bagira inda nini itandukaniro nuko bamwe bagira inda ngari nkiyigikeri abandi bakagira ndende nkiyuruyongongo.

  • Ukuntu abantu basubizanya hano nabi bigaragaza ko harimo inzangano zikabije aho umuntu asubiza undi akavuga nkusubiza benshi.. ngo mwagize mutya ngo niko mwabaye etc! Izi nzangano ntaho zitugeza, mbabazwa nu uwabuze abe akaba nuyumunsi avugana nabi gutya akazarimbuka kumunsi wi Imana!! nyabuneka mwakijijwe mukiga kubabarirana! Ese tuziko ibi byose bishobora guhinduka mukanya gato? tuziko nubwo twumva dufite right yo gutuka abahutu kubacyurira nibindi byinshi bibi. Cg gutuka abatutsi no kubacyurira tuzabibazwa ni Imana?? ese tuzi ejo hatubikiye iki? Ko ibyo mwi isi ari gatebe gatoki! Uyumunsi urasereza abantu namagambo yu ubukana nyamara ushobora kubiryozwa ejo nkabona wabuze aho urigitira byakurangiranye. Mureke duhinduke. incyuro namagmbo yu ubukana ntago azakugarurira abawe kandi ayo magambo nu urwango bizakurimbura nutihana. God bless you

  • Ndagushimiye Coco. IMANA Iguhe umugisha. Inama yawe ndayakiriye. Uziko wagirango ntitukiri abantu.

Comments are closed.

en_USEnglish