Digiqole ad

Mugesera yafashwe n’uburwayi butunguranye mu iburanisha

 Mugesera yafashwe n’uburwayi butunguranye mu iburanisha

Leon-Mugesera woherejwe mu Rwanda na Canada ngo aryozwe ijambo rishishikariza ubwicanyi yavuze mu 1992

Mugesera ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya mu 1992; mu iburanisha ryo kuri uyu wa 16 Kamena yagiye agaragaza uburwayi butunguranye, yari mu gikorwa cyo kunenga ubuhaya bw’umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha.

Leon-Mugesera woherejwe mu Rwanda na Canada ngo aryozwe ijambo rishishikariza ubwicanyi yavuze mu 1992
Leon-Mugesera woherejwe mu Rwanda na Canada ngo aryozwe ijambo rishishikariza ubwicanyi yavuze mu 1992

Ubwo yanengaga ubuhamywa bwatanzwe n’umutangabuhamya wahawe izina PMF (ngo arindirwe umutekano); Mugesera yaje gufatwa n’uburwayi mu buryo butunguranye, ibi byatumye iburanisha rigenda rihagarikwaho akanya gato, ibintu byabaye inshuro irenze imwe.

Mu buryo butunguranye; Mugesera yabaye nk’uhagarika gutanga ibisobanuro byo kunenga uyu mutangabuhamya ahubwo mu ndangururamajwi hakumvikana ijwi ryo kwitsa imitima (asa nk’utaka) ahita asaba Inteko y’Urukiko akanya gato ko kuruhuka kuko yagaragazaga ko atameze neza.

Abajijwe niba afite ikibazo; yifashe mu mugongo Mugesera yagize ati “ ndaribwa mu mugongo;…hari ikintu kimeze nk’uruhindu kiza kigakubita ahajya mu kazinda ku mugongo kikandya bikomeye cyane; kirageraho kikagenda hashira umwanya muto kikagaruka.”

Mugesera yavuze ko iyi ndwara atari nshya kuko yigeze kuyirwara muganga akamuha imiti ariko ko muri iyi minsi ngo yaragarutse.

Iyi ndwara yongeye kugaruka hashize nk’isaha imwe; urukiko ruhita rusubika iburanisha mu gihe cy’iminota 30 isanzwe ikorwamo akaruhuko.

Ubwo Inteko yasubukuraga iburanisha mu gihe gito; uyu mugabo ushinjwa kugira uruhare ruziguye mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaraga nk’uzahaye ndetse ku buryo uwari kumubona ako kanya yashoboraga gutekereza ko amaze igihe kitari gito arwaye dore ko yahise aryama ku ntebe iri mu cyumba cy’iburanisha.

 

Leon Mugesera ni umuntu utazwi – Mugesera

Mu kunenga ubuhamya bwa PMF; uregwa ( Mugesera) yavuze ko kuba uyu mutangabuhamya yaravuze ko yamenye bwa mbere Mugesera muri “Meeting” yo ku Kabaya ari ikimenyetso cy’uko ibyo Ubushinjacyaha bumuvugaho ari ibinyoma.

Yagize ati “yavuze ko yamenyeye Mugesera muri meeting yo ku Kabaya; ibi rero bikuraho ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Leon Mugesera yari ikirangirire; ndetse ko yavugaga rikijyana.”

Uregwa yongeye kugaragaza ko Mugesera uvugwa mu kirego Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko ntaho ahuriye na Mugesera wa mbere y’1992 (igihe ijambo ryo ku Kabaya ryavugiwe).

Yagize ati “ntabwo umuntu yagendera ku bivugwa ku mateleviziyo n’amaradiyo bya none ngo yibwire ko ariko Dr Leon Mugesera yari ameze mbere; c’est fabriquer un faux Mugesera (ni uguhimba Mugesera utari we) pour faire deteseter le vrai Mugesera (kugira ngo hangishwe Mugesera nyawe).”

Urukiko rwabajije uregwa niba kuba uyu mutangabuhamya yaravuze ko yamumenye bwa mbere muri ‘meeting’ yo ku Kabaya bisobanuye ko atari azwi nk’uko yari amaze kubivuga, avuga ko akurikije uko Ubushinjacyaha bumuvuga mu kirego nibura umuntu wari utuye mu karere kamwe nk’uyu mutangabuhamya PMF yari akwiye kuba azi Mugesera.

Uregwa yavuze ko ubushinjacyaha bwamwicaje ku ntebe adakwiye kwicaraho kugira ngo busigirize ikirego cyabwo bityo agashimangira ko ariyo mpamvu uyu mutangabuhamya wabwo (Ubushinjacyaha)yavuze ko uregwa yahoze ari umujyanama muri “Presidence” nyamara ngo yari umujyanama muri Minisiteri y’umuryango no guteza imbere abari n’abategarugori.

Yanavuze kandi ko kuba PMF yaratangaje ibyavuzwe na Mugesera muri Meeting yo ku Kabaya bikaba bitari mu ijambo (akurikiranyweho)Umushinjacyaha yashyikirije urukiko ari ikimenyetso cyo kuba nta na kimwe Urukiko rukwiye gufata nk’ukuri ndetse ko n’urubanza rukwiye kuba rutakiba.

Yagize ati “ hari aho yavuze ko Mugesera yavuze ko twanze agasuzuguro no gutatira kw’Abatutsi;… ibi ntabyavugiwe ku Kabaya rwose, kandi nta n’ibiri mu ijambo Urukiko mwashyikirijwe.”

Mugesera udahakana ko yavugiye ijambo muri ‘Meeting’ yo ku Kabaya ariko akavuga ko ijambo Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko ryakorewe ubukabyankuru (montage) yavuze ko ijambo “Intati” riri muri iki kirego ritavuga Abatutsi nk’uko byatangajwe na PMF.

Yagize ati “ nta na hamwe Mugesera yise Abatutsi Intati… ni inkuru mpimbano rwose.”

Iburanisha ryimuriwe ku wakane; tariki 18 Kamena Uregwa anenga ubuhamya bwatanzwe n’Umutangabuhamya utarindiwe umutekano witwa Gasasira Joseph.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ariko urubanza rw’uyu musaza ntamafaranga arugendaho igihe yahereye aha nzabandora ni umwana w’umunyarwanda

  • Leta igira amafaranga yo gupfusha ubusa koko Mugesera aratinza urubanza kandi ijambo rye ryaragize ingaruka mbi ku batutsi benshi bishwe muri Jenoside yo muri 1994

  • Mugesera bamureke abe yibereye gereza nashaka kuzaburanishwa azitegura, ubundi aze mu rukiko aburane.

  • azahanwa uko byagenda kose ntagire ngo ibyo akinamo bizamworohera

  • Uyu Musaza bamurekure asange abana be azasazireyo.Atazatugwa mu maboko.

  • Mugesera we!Uzagushobora azakwiganire.

  • Za mugira imbabazi. Kagame yari akwiye gutanga imbabazi ku bakoze ivyaha bose ariko akabaha inyigisho zituma bahinduka bakaba abantu bazima. Naho kwihorahora ntaco bimaze biragahera. Harakabaho, urukundo n’imbabazi mu bantu.

  • Ariko kuki uyu mugabo yahawe igihe kirekire cyo kuburana–haba hariho abagororwa barusha abandi agaciro?

  • Nsigaye mbona anteye impuhwe.yewe bazamubabarire Imana izarwicire

  • Abarushaamategeko nimumureke atahe mureke amatiku.

  • @Kababaro,kkjj: Bamuhe imbabazi kuko ahakana se ? Izo mpuhwe ra! Mutubwire ikizihishe inyuma! Naho KC, nta bwenge iyi nyamaswa-muntu irusha abandi, ahubwo ni uko abayobora u Rwanda bo ari abantu atari nkawe wishongora wibeshya ko ibyo uvuga birimo ubwenge kandi uri kwiyerekana nk’umuswa n’umugome udaha agaciro ubuzima bw’abantu.

    • Sha nawe urumuntu, kandi ntiwera nimba utakozi icaha runaka wakoze ikindi. zamwiga kugira imbabazi, kuko bituma nanyene kugirirwa nabi aruhuka mumutima. So, kura inzigo yinzirikira mumutima wawe.

  • Gahungu, izo nama wagiye kuzigira abarundi bene wanyu ko bazikeneye cyane muri iki gihe ? Ntunzi, ntuzi impamvu nanditse ibi nanditse, ntuzi amateka yanjye, na Mugesera ntawe uzi uretse kumubona muri media aburana, ntuzi na gato icyo aya magambo Mugesera yavuze yakoze mu Rwanda, ntiwabaye affecté(e) n’ibyabaye mu Rwanda, icecekere rero kuko ntuzi ibyo uvuga.

    Reka rero nkugire inama/ nguhanure: Kora comment kubyo uzi. Impanuro zawe abarundi bene wanyu barazikeneye cyane muri iki gihe, ba aribo uziha. Ninkenera impanuro zawe ku bibazo bindeba nzazigusaba. C’est assez clair j’éspère.

  • Wa karundi we ka mabwa ngo ni GAHUNGU urimo kuvugaguzwa ubuki aho ???
    Funga kinywa yako.

Comments are closed.

en_USEnglish