Digiqole ad

Mugesera ngo ntagikora Sport kubera aho urubanza rugeze

 Mugesera ngo ntagikora Sport kubera aho urubanza rugeze

Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya ryashishikarizaga ubwicanyi ku batutsi, kuri uyu wa 29 Mata 2015 yakomeje umwanya we wo kunenga abatangabuhamya bamushinje. Avuga ko atari guhabwa umwanya uhagije wo kubavugaho kandi ngo ari umurimo ukomeye kuwutegura ku buryo atakibona akanya ko gukora siporo.

Mugesera ngo ntakibona akanya ka Sport kubera uru rubanza
Mugesera ngo ntakibona akanya ka Sport kubera uru rubanza

Ngabikeye Ananias niwe mutangabuhamya wanenzwe na Mugesera uyu munsi, aho yavuze ko uyu mutangabuhamya yazinduwe no kubwira Urukiko ibinyuranye n’ukuri kandi bikaba ari amabwire bityo ko yakoreshejwe n’Ubushinjacyaha kugira ngo bumuharabike.

Yifashishije imvugo zagiye zikoreshwa n’uyu mutangabuhamya; Mugesera yagaragarije Abacamanza ko uyu mutangabuhamya yitangarije ko atigeze agera ku Kabaya aho yavugiye (Mugesera) ijambo rifatwa nk’ipfundo ry’ibyo akurikiranyweho akavuga ko uyu Ngabikeye yaje gusigiriza ikirego cy’uregwa.

Ati “ibyo avuga binyuranye n’ukuri,..ni amabwire, bigaragara ko kuza mu rukiko kwe c’est pour colorer le dossier (ni ugusigiriza ikirego),..ni uguharabika Dr Leon Mugesera (yivuga mu izina).”

Iyi mvugo itashimishije Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Claudine Dushimimana wahise yaka ijambo, ati “ Umutangabuhamya yabaga yatumijwe n’Urukiko, bivuze ko Mugesera ashaka kuvuga ko Urukiko arirwo rwashatse kumuharabika.”

Mugesera nawe yahise yikoma Ubushinjacyaha ati “ Ubushinjacyaha burashaka kunteranya n’Urukiko kuko Ubushinjacyaha nibwo bwazanye uyu mutangabuhamya, inkomoko ye nibwo (Ubushinjacyaha).”

Uregwa (Mugesera) yahise ahindukirana Ubushinjacyaha avuga ko ahubwo aribwo agerekaho ibyakozwe n’umutangabuhamya.

Ati “ Umutangabuhamya yumvwa n’Urukiko ariko yashatswe n’Ubushinjacyaha,…nibwo rero, ni Ubushinjacyaha bwashatse guharabika no gusiga ibara Dr. Leon Mugesera,.. bwashatse kunsiga irangi ribi.”

Uregwa yanavuze ko uyu mutangabuhamya yaje kumushinja kugira ngo yiyambure umwambaro mubi yambitswe n’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside kuva mu 1959 dore ko uyu mutangabuhamya yabaye umupolisi kuva mu 1964-1994.

Mugesera yagize ati “ urubanza rwajye yarugize icyuhagiro, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ingoma z’ubutegetsi bwo kuva mu 1959-1994 zari mbi, kandi bikaba byaragaragaye ko uyu mutangabuhamya yabaye umupolisi imyaka 30 muri izi ngoma, kuza kunshinja ni ukugira ngo yikureho ubwo busembwa.”


Ngo ntakibona akanya ka Sport 

Byari biteganyijwe ko uregwa anenga ubuhamya bw’abatangabuhamya babatu ariko amaze kuvuga kuri Ananias Ngabikeye yavuze ko ari we wenyine yabashije guteguraho.

Abacamanza ntibabigarutseho cyane kuko byafashweho icyemezo n’ubwo uregwa yakijuririye kuri uyu wa gatatu.

Urukiko rumaze kugaragariza impande zombi ko iburanisha ryimuriwe nyuma y’ibyumweru bitatu kandi rikajya riba mu minsi itatu mu cyumweru kandi uregwa akazajya avuga ku mutangabuhamya umwe buri munsi, Mugesera yavuze bitamworohera kuko gutegura kunega abatangabuhamya ari umurimo ukomeye ndetse ko kuva yabitangira hari byinshi yigomwe.

Ati “ Bisaba concentration (kubihugiraho), dusanzwe tugira igihe cya Sport ariko jye sinkiyijyamo kugira ngo mbyicareho mbitegure neza.”

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko iyi gahunda ntacyo itwaye cyane cyane ko uregwa yahawe igihe gihagije cyo gutegura.

Urukiko rwahise rwemeza iyi gahunda rushyira iburanisha ritaha ku itariki ya 18 Gicurasi, gusa uregwa ajurira iki cyemezo avuga ko kibangamiye bikomeye kwiregura kwe.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Ko mbona arikanyakwigendera. Nuwafungura. Ntacyo kahungabanya

  • MUGESERA NI INYAMANSWA MUBANTU!!!!!UBUKOKO HABUZE UWAMUCIRA URWO AKWIYE KOKO? BIRAMBABAZA NKABURA UKO NGIRA IYO NUMVA AMANJWE NAMATESHWA ABA AVUGA MURUKIKO
    IMANA IHORA IHOZE ToT OU TARD IZAMUKUBITA INKONI

  • Mugira impagarike ga Gladys,

    Ihangane atakwanduza dore ko na mbere ngo umugayo uvuna ugaya ugawa yigaramiye.

    Nta kibi nko gupfa uhagaze,ahubwo umusabire kuko ntazi ibyo akora. Nawe se urabona umuntu uberaho kugorana atanatekereza ku ngaruka byamugiraho? Ubu ari mu maboko y’abo akoroga ariko agasa n’uwihebye. Na ruriya si ruto ku uwumva icyo bivuze nyamara ntiwarwifuriza umuntu. Tugizer amahirwe buri wese yatahura kuko amahoro yanjye nyakesha aya mugenzi ea njye.

    ICYEREKEZO KIMWE TUZAMUKANE

  • @ Beatrice: Nanjye ntyo. Kuri jye icyangombwa si ugukatira Mugesera nonaha, nibamureke avugaguzwe, ubundi azakatirwe arinde ava ku isi atarongera kujya gusura uwo ashaka, kujya mu bukwe, kujya mu rusengero cyangwa mu kabari abishatse n’ibindi byose biranga umuntu wisanzuye. Igitego u Rwanda rwagitsinze agera i Kanombe akambikwa amapingu n’abo yashakaga kurimbura. Naho kuvuga? Nakomeze avugishwe namubwira iki.

  • Nimwihangane akomeze anukire inzira!
    Nta rupfu rubi nko gupfa uhagaze nka Nyakubahwa Dogiteri Porofeseri Mugesera Leon.
    Kwibwira ko ariwe uzi ubwenge wenyine muri uru Rwanda nayo n’indwara yamunze Mugesera!
    Imana niyo itanga ubwenge tujye tubukoresha mu mugambi wayo.

  • Amaherezo y’inzira ni mu nzu! Mugesera bamwihorere akomeze asaze imigeri hanyuma igihe nikigera azakanirwa urumukwiye kandi ruteganyijwe n’amategeko. Naho ibya sport atakibonera umwanya azabe ayiretse kuko mu buzima bwa buri wese habamo gahunda na priorite. Navane imiteto ahongaho kuko mu Batutsi bazize ivangura rye habagamo abakora sport benshi banafite amateka mu mikino itandukanye nkaswe aka gasaza!

  • Yewe nibashaka bazamubabarire,nsigaye mbona ambabaje!

  • Turekekurakazwa ni bileze nkogushinyagura arimo !!!

    Ibyarimo birimo guhesha amanota meza JUSTICE Y’ u Rwanda.
    Ni stage nziza ku bakozi bu butabera bwacu.
    N’isomo ku banyarwanda bishe ko ikibi kikugaruka uko waba umeze kose naho wahungira hose, bikanatujijura twe nka babisoma uburyo bwo kwisobanura.

    Yaraduhekuye ariko apfanye ubumenyi !!!!
    Yazize kutagira ubwejye n’ubumuntu !!!!

  • Iyo nsomye inkuru n’abashyiraho commentaires! ubona ko iby’abanyarwanda bikomeye kuko biba bibogamiye ku ruhande rumwe! Abatsinze baba bihimura kubatsinzwe! Aho gutanga ihumure!

    • @ KK
      Dusobanurire. Abatsinze ni bande abatsinzwe ni bande? Kwihimura gutangire ibimenyetso

  • Ese Abanyarwanda muzi icyo bita Présomption d’innocence? Mwaretse amarangamutima mukareka kwivanga mubitabareba ko hari abo babishinze kandi mpamya ko bitabananiye. Ba nyirandabizi we!!!!.

  • Iyo usesenguye ibyo Dr Mugesera akora mu kuburana urubanza rwe; ubonamo ibintu 2:

    1. Gutinza irangira ry’urubanza.

    2. Kurebako yapfa adahamijwe n’inkiko icyaha cya GENOCIDE (kuko azi neza uburemere bwacyo) Ariko arabeshya & anibeshya,kuko amaherezo y’inzira ni……

  • Mugesera afite umugambi wo gutesha umutwe Abashinjacyaha, Abamushinja, Abacamanza, n’Abacutse ku icumu rya genocide.
    Ikintu cyiza ni uko abo bose bamaze kumumenya ntawe bigitesha umutwe, buri wese ubu aramubona nk’umuntu usambagurika asaza imigeri. Pathetic.

  • Mugesera afite umugambi wo gutesha umutwe Abashinjacyaha, Abamushinja, Abacamanza, n’Abacitse ku icumu rya genocide.
    Ikintu cyiza ni uko abo bose bamaze kumumenya ntawe bigitesha umutwe, buri wese ubu aramubona nk’umuntu usambagurika asaza imigeri. Pathetic.

  • Ariko mwibuka Mugesera asohora bwa burozi bwe ngo ni ijambo ku Kabaya, mujya mwibuka abari bicaye mu myanya y’icyubahiro bavugaga ngo AHOOOO!!! amashyi sinakubwira!!

  • Bavandimwe dusangiye igihugu icyaha kibi maze kubona ku isi ni.ukumena amaraso kigira ingaruka mbi peee!!! Kdi ni umuvumo Imana yavumye umwicanyi Kayini amaze kwica murumuna we Abeli imana iramubwira iti: ubwo uvushije amaraso uzapfa uri ikivume n’inzererezi ntabwo uzigera ugira ahitwa ahawe nibyo bibaye kuri uyu muvandimwe Mugesera!! Muzareke dukore andi makosa kuko umuntu ari umunyantege nke ariko ibyo kumena amaraso tubyihorere kabsa!! Imana ibahe umugisha

  • Coco, sans te manquer du respect, tu es qui pour porter un tel jugement? Ne prends pas partie dans une analyse intelligente, le monde appartient à ceux qui sont prudent! Ayons confiance en la justice non partisane. Il est jugé et attendons la conclusion du tribunal mais n’oublions pas qu’il a le droit de se défendre et ce par tous les moyens! C’est ça la justice non! Mais s’il est coupable pourquoi ne demanderai pas la condamnation sans procès! Soit intelligent ne fait plus ça.

  • ariko hari ikintu nenga abatanga comment hano@harimo ababa bigize abacamanza koko twagiye twihangana gutukana tukabireka ko ubutabera buhari kandi bukaba bwarizewe n’amahanga ko ari nta makemwa mwagiye mureka gutukana. DR Leon Mugesera kugeza ubu aracyari umwere kuko urukiko ntiruramukatira mureke dutegereze azahabwe igihano gihwanye nibyo yavuze ubundi ibindi abantu batukana bajye bihangana pee@nukuri kw’Imana muba muri gucumura.

  • Reka ubutahe azababaze niba genoside iri kuba mu Burundi niba hari ijambo yahavugiye!

  • No comment

  • njye numva twabiharira inkiko pe kuko uriya munt numunyabwenge kdi nabacamanya bacu turabizeye rwose.

  • Ndemeranya n’uvuze ko naruriya atari ruto,nibamureke akomeze amwaragurike,erega na gahini Imana yaravuze ngo ntihazagire n’umukoza urwara!!!Gusa mugesera ni “”umufungwa w’udushya”” niko namwita

  • REKA YIDEGEMBYE NTA MUGAYO AFITE URUBUGA N’URUVUGIRO!! BA DATA BARABAFUNGAGA BAKABICIRA URUBOZO MURI GEREZA BABITA NGO NI IBYITSO BY’INKOTANYI!! NTA MWANYA WO KUBURANA BAHABWAGA KUKO NTA N’ICYAHA CYARI KUBAHAMA.!!!
    INKOTANYI NIMUGENDE MURI IMFURA NTA MPYISI MUDASERA IGIKOMA, NTAWE MUTAZATETESHA BAZABAGAYE IKINDI.

  • @ Arsenal: Your comment is sooo touching. Kuri wowe abavuga ko uyu mwene Gahini ari umwicanyi nibo kibazo naho Mugesera ni “umwere”? Uwabaroze ntiyakarabye kandi amaraso yarabasajije.

Comments are closed.

en_USEnglish