Mugabo C John yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Isezerano’
Mugabo C John ni umuhanzi mushya mu ndirimbo zihimbaza Imana {Gospel}. Mu ndirimbo ye ya mbere yashyize hanze, asanga hari umusanzu igiye gufasha izindi zari zisanzwe zihari z’abandi bahanzi.
Avuga ko ajya kuyikora byari nk’umuhamagaro. Kuko hari byinshi Imana yagiye imwereka ko akwiye kuyikorera ariko akabirenza amaso.
Muri ibyo harimo kuba agomba kuba umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana kandi akavuga ku butumwa buri umwe uyumvise yisangamo.
Mugabo John ni Umukristo w’urusengero rwa Eastwind Agape love Church ku kicukiro. Yabwiye Umuseke ko yari asanzwe yandika indirimbo, ariko ataragira umuhamagaro wo kuzishyira hanze.
Ati “ Icyo nashakaga kubwira abantu mu ndirimba yanjye “ Isezerano “ ni uko icyo Imana yakuvuzeho cyose byanze bikunze gisohora. Nubwo waba utabyumva neza wenda ubifata nk’inzozi ariko menya ko ari Imana yakivuze igomba gutuma gisohora”.
Mugabo C John yakomeje avuga ko kwihangana ugategereza isezerano aricyo kintu cyo nyine gikomeye cyatuma umuntu asingira amasezerano y’Imana yavuze mu buzima bwawe.
Nyuma y’iyo ndirimbo “Isezeraho”, Mugabo C. John arimo gukora izindi ndirimbo zigera ku 10 zizarangira muri uyu mwaka. Gusa hagati y’iki cyumweru arateganya gusohora izindi ndirimbo arizo “Yesu azabikora” hamwe na “ Ndashima” .
Yakomeje avuga ko mu bahanzi areberaho b’ikitegererezo mu buhanzi bwe, ari Simon Kabera bitewe n’uburyo aca bugufi kandi ibintu akora bigaragara ko aba ari kumwe n’Imana. Undi ni Ricahrd Ngendahayo na Aime Uwimana imiririmbire yabo iramunyura.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
3 Comments
YESU akujye imbere rwose
Imana uyikomeremo!
WOOW. COURAGE BRO. IMANA IGUSHYIGIKIRE MURI BYOSE.
Comments are closed.