Digiqole ad

Mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco rya filimi ku rwego rwa Afurika ‘Maaff’

 Mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco rya filimi ku rwego rwa Afurika ‘Maaff’

Mashariki African Film Festival ‘Maaff’, ni iserukiramuco mpuzamahanga rya cinema rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu. Iri serukiramuco rikaba rizaba ririmo filimi zisaga 45 zo mu bihugu byose bya Afurika.

Mashariki african film festival ni iserukiramuco mpuzamahanga rya cinema

Intego nyamukuru y’iri serukiramuco, ni ukurushaho guteza imbere inkuru zivuga ku buzima n’imibereho y’abanyafurika binyuze muri cinema nk’umwe mu miyoboro igera kure no kuri benshi ku isi.

Niyomwungeri Aaron ushinzwe itangazamakuru, avuga insanganyamatsiko y’umwaka wa 2017 igira iti “My story, my passion, my journey”.

Yabwiye Umuseke ko icyo u Rwanda n’abategura bakanakina izo filimi bungukira muri iyo serukiramuco, ari uburyo abo banyamahanga baba baje basura bimwe mu ibice nyaburanga.

Uretse kuba hari icyo bahasiga, ni n’uruhare rukomeye ku bakinnyi ba cinema kuko bagira amahirwe yo kumenyana n’ibindi byamamare ku isi muri uwo mwuga.

Binateganyijwe ko hari amahugurwa ku kiciro kiswe ‘Master Class & Journalist’s culture’ azatangwa na Olivier BARLET uzaturuka mu Bufaransa France.

Iri serukiramuco riteganyijwe gutangira ku itariki ya 25 Werurwe 2017 rikazasozwa ku ya 31 Werurwe 2017. Muri icyo gihe rikaba rizajya ribera muri Kigali conference and Exhibition Village (KCEV) Camp Kigali.

Ahandi izo filime zishobora kuzajya zerekanirwa, ni muri ‘Impact Hub’ mu Kiyovu na Iriba Center mu mujyi. Biteganyijwe ko zizajya zitangira saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish