Mu Rwanda abagore 47% bo mu cyaro bugarijwe n’ubukene
Mu mpera z’icyumweru gishize Nyandungu habereye inama yahuje abagize Inama y’igihugu y’abagore n’abafatanyabikorwa bayo, baganiriye ku rwego rw’ubukene ruri mu bagore. Muri iriya nama byagaragaye ko umubare w’abagore bafite ubukene ukiri hejuru kuko ubu uri ku gipimo cya 47% mu cyaro.
Kubera impamvu nyinshi zirimo n’ingaruka za Jenoside n’intambara byabaye mu Rwandahari abagore benshi basigaye bonyine biba ngombwa ko bayobora ingo.
Inama y’igihugu y’abagore yemeza ko abagore bo mu cyaro bugarijwe Ibibazo byo kutamenya gusoma no kwandika, kubura igishoro ngo bakore imirimo ibateza imbere , ihohoterwa ryo mu ngo, kubuzwa uburenganzira ku mitungo…ibi byose bigatuma ubukene bukomeza kubibasira.
Kuri Ndejeje Uwineza Marie Rose Visi Perezidante w’Inama y’igihugu y’abagore yavuze ko ngo ikibazo gikomeye cyugarije umugore ni ubukene kuko kijya kiba n’intandaro y’ibindi bibazo ahura nabyo nk’ihohoterwa ribera mu miryango.
Yagize ati: “Iyo umugore yubatse urugo agasaba umugabo ikintu cyose akamusaba igitenge , akamusaba ipantaro, akamusaba , akamusaba ibyo kurya akamusaba umunyu… umugabo ageraho akabona ntacyo amumariye. Ariko iyo umugore yabaye igisubizo n’umugabo amubonamo nk’igisubizo hanyuma amakimbirane yo mu miryango akagabanyuka.”
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cyugarije abagore, Ndejeje Uwineza Marie Rose yatubwiye ko abagore batangiye kuremerana mu rwego two kwitaza imbere hagati yabo.
Ati:“Hari igikorwa twatangije cyo kuremera abagore cyane cyane abagore bacururiza ku dutaro n’ubwo bigihari ariko bizashira buhoro buhoro. Abagore twaremeye rero bagiye mu masoko atandukanye, ugasanga umugore yabonye icyo aha umwana ugasanga ntakirwaje bwaki, umugore yabonye uko agurira agakayi umwana nden’umugabo agatangira kumugirira ikizere.”
Yatubwiye ko ku rwego rw’igihugu bamaze kuremera abagore 2000 nubwo no mu turere hari abandi bajyiye baremerwa.
Ati:“Ku rwego rw’igihugu twaremeye abagore 2000 ariko bitabujije ko no mu turere dutandukanye nabo bagiye baremera abagore”
Ngo kuba abagore bo mu cyaro aribo bagifite ibibazo by’ubukene kurusha abo mu mijyi ngo bigiye kubatera akanyabugabo ko kurushaho kubegera bakigira hamwe icyatuma bazamuka mu mibereho.
Umunsi mpuzamahanga w’abagore uzizihizwa talikiya 15 Ukwakira, u Rwanda rukazaba ruwizihije ku nshuro ya 18.
Mu rwego rw’igihugu, uyu munsi uzizihirizwa mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rushaki.
Insanganyamatsiko izaba ari “Empowering women Empowering Humanity. Picture it!” mu Kinyarwanda tugenekereje bikaba bisobanuye ngo ko uteje imbere umugore, aba uteje imbere buri wese kandi twese tugomba kubigira intego.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Bazabajyane muri Rwanda day umwaka utaha maze barebe ukuntu u Rwanda rwesa imihigo hanze kandiko nta bucyene tugira nako ko kizira kuvugako hari umunyarwanda washigajwe inyuma namateka.
erega twiyerekana neza bakatunyuzamo ijisho!! iterambere si amazu kuko benshi bananiwe kuyakodesha. si imodoka nziza. muzabaze impuguke mu bukungu bababwire uko babona u Rwanda. bavuga ko ishoramari riri gusimbuka inzego ku buryo mu myaka 15 u Rwanda ruzasubira inyuma kubera kunanirwa kwishyura imyenda y’amabanki (urugero ni urw’amahoteli). iterambere ridashingiye ku cyifuzo cy’umuturage wo mu cyaro si iterambere. ni nko kwambara ikoti rishya utakarabye! uko bigenda murabyumva!!!
Comments are closed.