Digiqole ad

Mu rubanza rw’abayobozi ba ADEPR, Rwagasana ati “Nta mafaranga yanyerejwe”

 Mu rubanza rw’abayobozi ba ADEPR, Rwagasana ati “Nta mafaranga yanyerejwe”

*Tom Rwagasana ngo yaje amaze icyumweru ari mu bitaro…Christine we yaririye mu rukiko,
*Umwe mu baregwa ati “ Ndazira amatiku n’inzangano ziri muri ADEPR”,
*Umwe mu bunganira abaregwa ati “Ubanza ari satani yateye.”
*Mugenzi we ati “ Komisiyo nzahuratorero ni yo izanye ibi bibazo.”

Mu rubanza ubushinjacyaha buregamo bamwe mu bayobozi b’itorera rya ADEPR kunyereza umutungo w’iri torero ungana na miliyari zisaga 3.2 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri uyu wa 22 Gicurasi baburanye ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo, Rwagasana Thomas umwe mu baregwa avuga ko nta mafaranga yigeze anyerezwa muri iri torero kuko amagenzura yaba ay’imbere (internal audit) n’inyuma (external audit) yakorewe iri torero yagaragaje ko nta mafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa ngo arigiswe.

Tom Rwagasana
Tom Rwagasana (Photo: V.Kamanzi/archive)

Ubushinjacya buvuga ko ubuyobozi bw’iri torero bwatse inguzanyo y’amafaranga miliyari 3.2 buvuga ko azishyurwa mu myaka 10, ariko bukaza kotsa igitutu abayoboke b’iri torero ngo bishakemo aya mafaranga akishyurwa mu mwaka umwe.

Buvuga ko bwakusanyije amafaranga y’u Rwanda 3 592 465 324 ariko ntiyishyurwe ahubwo aba bayobozi bayarya mu byiciro.

Bwagaragarije urukiko ko aya mafaranga yagiye ahabwa abantu batandukanye basinyirwaga Sheki n’aba bayobozi, ariko abayabikuje bagahindukira bakayanasubiza.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari Sheki ya miliyoni 32 Frw yasinywe n’uwitwa Sindayigaya Theophile (nawe uri mu baregwa) bivugwa ko ari ay’ibikoresho biguzwe muri ‘quincallerie Meddy’ byo kubakisha Hotel ya ADEPR iri ku Gisozi, ariko uwayisinye akagaruka kwaka aya mafaranga avuga ko Rwagasana ayakeneye. Gusa, ngo bamusubije miliyoni 22.

Ngo hari n’indi Sheki ya miliyoni 10 yandikiwe uwitwa Twizeyimama Emanuel bavuga ko ari ay’ibikoresho byo gusakara igisenge cy’iyi Hoteli.

Sindayigaya Emmanuel wari washyize umukono kuri yi Sheki yagarutse kwaka Twizeyimana aya mafaranga amubwira ko Rwagasana ayakeneye nawe atangamo miliyoni zirindwi (7 000 000 Frw) asigarana miliyoni eshatu (3 000 000 Frw).

Ubushinjacyaha kandi bwagiye bugaruka kuri Sheki zitandukanye zagiye zishyirwaho imikono n’aba bayobozi ba ADEPR barimo Rwagasana, bubasabira gufungwa by’agateganyo kugira ngo bukomeze iperereza nta nkomyi.

Rwagasana wabimburiye abandi mu kwisobanura yagize ati “Nta mafaranga yigeze anyerezwa, dufite amabwiriza atugenga, tugira internal audit na external audit…,”

Rwagasana avuga ko hagati y’imyaka ya 2008-2015 na 2016 bakorewe aya masuzuma y’ikoreshwa ry’umutungo yagaragaje ko hatabayeho kurigisa imitungo ndetse ko inama rusange y’iri torero yemeje Raporo z’aya masuzuma.

Avuga ko ibya za Sheki ashinjwa gushyiraho umukono agambiriye kunyereza amafaranga bitamubazwa kuko we mu nshingano ze harimo gusinya Sheki ariko ko adashinzwe gukurikirana icyo aya mafaranga yakoreshejwe.

Uru rubanza ruraregwamo Rwagasana Tomas, Muteyemariya Christine wari umubitsi w’itorero, Gasana Valens, , Sebagabo Leonard, Sindayigaya Theophile na Niyitanga Straton bari abayobozi bakuru mu Itorero rya ADEPR.

Rwagasana avuga ko yagiye ku buyobozi asanga ADEPR ifite umwenda muri Banki ya Kigali (BK) wa miliyoni 800, kugira ngo BRD ibahe indi nguzanyo ko babanje kwishakamo 30% yo kugura uyu mwenda bari bafite muri BK.

Avuga ko amafaranga yakusanyijwe mu bayoboke ba ADEPR yakoreshejwe muri iyi nzira yagombaga kubageza kuri uyu mwenda batse muri BRD bakabona gusubuka inyubako ya Hotel. Ati “ Nta handi dukura amafaranga atari mu bakristu.”

Umunyamategeko wunganira uyu mushumba muri ADEPR avuga ko umukiliya we agomba gukurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zikomeye zigize icyaha zihari ndetse ko amaze icyumweru arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faical yagiyemo kuva tariki 12 Gicurasi.

Mutuyemariya Christine ushinzwe imari mu buyobozi bwa ADEPR ku rwego rw’igihugu na we ahakana icyaha aregwa cyo kunyereza umutungo w’iri torero, akavuga ko ibyo ashinjwa nk’ibyaha biri mu nshingano ze.

Avuga ko miliyoni 32 yasinyiye sheki zari izo kubaka urwogero (piscine) kandi ko yakoreshejwe icyo yari yateganyirijwe.

Yanzura ku byari byatangajwe n’Ubushinjacyaha bwamusabiye kuba afunzwe by’agateganyo, uyu mubyeyi waririye mu rukiko, yavuze ko afite umuryango agomba kwitaho bityo ko yarekurwa akajya kuwitaho kandi ko atatoroka ubutabera kuko ari inyangamugayo.

Umunyamategeko wunganira umucungamutungo mukuru wa ADEPR Gasana Valens yavuze ko ibi byaha bishinjwa abakiliya babo ari ibihuha bidafite aho bishingiye. Ati “Niba ari satani yateye simbizi…”

Engenieur Sindayigaya Theophile wari wahawe akazi ko gukurikirana imirimo yo kubaka Hotel avuga ko atabazwa kunyereza iby’imitungo ya ADEPR kuko bitari mu nshingano ze.

Avuga ko miliyoni 32 bivugwa zanyerejwe ari we washyize umukono kuri sheik yazo, zakoreshejwe mu kugura ibikoresho byo kubaka igisenge cy’iyi hotel ndetse ko n’izi nyubako zubatswe zikarangira zikaza no gutahwa na Minisitiri w’intebe.

Umunyamategeko wunganira uyu mugabo avuga ko umukiliya we ari umwere ahubwo ko azira umugambo wa Komisiyo nzahuratorero iherutse gushyirwaho. Ati “ Ko ari na yo (Komisiyo nahuratorero) izanye ibi bibazo.”

Niyitanga Straton ubushinjacyaha buvugaho kuba icyambu cy’amafaranga yagiye anyerezwa n’abayobozi ba ADEPR avuga ko sheik zose yagiye ahabwa zabaga zashyizweho umukono n’ababifitiye ububasha, akavuga ko amafaranga yakuraga kuri banki yakoreshwaga icyo yabaga yateganyirijwe.

Uyu muyobozi muri ADEPR na we yavuze ko azira uburiganya buri muri iri torero bityo ko Urukiko rwazashishoza rukamurekura agakurikiranwa ari hanze. Ati “ Sinazira amatiku n’inzano ziba mu itorero.”

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha, bavuga ko ibyo bashinjwa nk’ibyaha byari mu nshingano zabo kandi ko byakozwe binyuze mu mucyo.

Imyanzuro y’uru rubanza rw’ifunga n’ifungura izasomwa kuri uyu wa kane tariki 25 Gicurasi.

Muteyemariya Christine wari umubitsi w'itorero rya ADEPR nawe ari mubakurikiranwa.
Muteyemariya Christine wari umubitsi w’itorero rya ADEPR nawe ari mubakurikiranwa (Photo: V.Kamanzi/archive).
Bose uko bareganwa bitabye urukiko muri iki gitondo.
Bose uko bareganwa bitabye urukiko muri iki gitondo. Photo/M. Niyonkuru

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

31 Comments

  • Ubushinjacyaha bushake ibimenyetso bindi bifatika kandi uwo ahama ayishyure kuko habuze amafaranga nuwayatwaye akabura iriya hotel nukuyishyira mucyamunara kuko ntabwo twakongera gutanga andi . Ariko Ubutumwa bwabo nugushaka amafaranga aho kubwiriza IJAMBO ry IMANA …

    • Iriye hotel Kiriziya gatolika izayigura n’umundi ni amafaranga yavuye mu bachristu bibwe muri Kiliziya none ubwo si amafaranga y Kiliziya! ahubwo simalagide atangire adukorere Budget tuzayigura tuyigire Univerty abana bigiremo. naho mureke biriya bisambo

  • Rwagasana ariko arazwi ko ari umujura ubifitiye impamyabushobozi ihanitse. Azi kuburana amahugu cyane akanagira iterabwoba. Ba muretse asohore ya nkota ye y’ ” ubugi bubiri ” yahoraga adukangisha murebe ko adahita afungurwa. Si ngaha aho nibereye, muzaba mumbwira!!! Gusa nizere ko nafungurwa azigira inama agahita yegura kuko yarasebye bihagije

  • MUTUYEMARIYA CHRISTINE akorana byahafi nabamwe mubayobozi bakuru ba RNC akanakorana n’abayobozi bohejuru muri FDLR, bamwemereye ko nibafata ubutegetsi azagirwa minisitiri
    doreko aknda ubutegetsi cyane. Ikintagaza nukuntu polisi y’urwanda itari yaramutaye muriyombi kare!

    • @Yvette wivanga amadosiye. Ikindi uravuga nk’umuhamya icyaha kandi atarigeze agezwa imbere y’ubutabera kubera ibyo umuhamya. Niba ufite ibimenyetso cg hari amakuru ubifiteho egera ubugenzacyaha agezwe imbere y’ubutabera uzabone kubivuga ubihamya kuko iyo umuntu atarahanywa n’urukiko icyaha runaka aba ari UMWERE (NANJYE NDI UMUGENZACYAHA NIBA KOKO HARI AMAKURU UFITE WANYEGERA).
      Naho ibyo akurikiranyweho nibimuhama rwose azakanirwe urumukwiye. Si kuriya umushumba atungwa n’izo aragiye, nibura zamutunga nawe yazigaburiye atazinyunyuje.

      • @KIKI,
        ngo nawe uri umugenzacyaha for sure???
        uzampe nimero yawe umbwire nurukiko ukorera ubundi nguhe amakuru arambuye y’ukuntu MUTUYE MARIYA CHRISTINE akorana nabashaka guhirika Leta y’urwanda bomuri RNC na FDLR. Cyeretse ahubwo niba uri umwe mubayobozi ba RNC cyangwa abayobozi ba FDLR ukaba ufite ubwoba ko mwamaze gutahurwa imipango yanyu ikaba igiye kuburizwamo

        Gusa uramutse umpaye contact za KABAREBE cyangwa iza NYAMVUMBA PATRICK akaba aribo nihera amakuru byarushaho kunshimisha kuko ndabizeye naho wowe sinkuzi, na kayumba ashobora kwiyita ko ari umugenzcyaha w’urwanda , ntunjijishe kuri internet, niba uzi neza ko uri umugenzcyaha koko, mpa contact zurukukiko ukoreraho, umpe n’amazina yawe ubundi nguhe amakuru arambuye. Ibyo nutabikora ndamenyako uri umu RNC cg Ulu FDLR ukaba wahinze umushyitsi kuberako mwatahuwe

        • Ministry of Defence ikorera ku Kimihurura ahateganye n’Umushinga w’Irangamuntu ndetse na Rwanda Revenue ari Minister w’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo niho bakorera. Izindi Contact ukeneye n’izihe? Rwanda National Police ikorera Kacyiru ikaba ifatanye na Ambassade y’Abanyamerika werekera ku Kikinamba, ibi ntibihagije?

          Hanyuma iyo ufite amakuru yerekeranye n’Umutekano utegereza ko Police iza kugushaka cyangwa ahubwo wowe ujya kuri Police? Ese nta zindi nzengo z’Umutekano zikorera hafi yawe? keretse niba uba mu mahanga kandi nabwo ugiye kuri Google ukandikamo izina rya Kimwe muri biriya Bigo bayobora wabona uko utanga amakuru ufite.

        • Njye sinashyira umwirondoro wanjye ku mbuga nkoranyambaga. Gusa niba koko uri patriote nguhaye uburenganzira kandi mbuhaye n’ubuyobozi bw’ikinyamakuru umuseke.rw kugira ngo baguhe umwirondoro wanjye uzanyandikire. Nunyandikira mbere yo kukubaza ayo makuru nzabanza nkwibwire nguhe n’imyirondoro yanjye nkumenyeshe n’aho wansanga mu kazi.
          Ndabona hari aho ukoresha YVETTE, ku zindi nkuru ugakore JEAN hose nguhaye uburenganzira ikinyamakuru uzacyandikire ugisaba imyirondoro yanjye ubahe reference y’iyi nyandiko nguhaye.

          “LA VERITE TRIOMPHERA” N’oublies pas ça.

    • Yvette ibyo uvuga ubifitiye gihamya!Nyirikirimi kibi yatanze umurozi gupfa!

      • Kuraho iterabwoba, izomfu mukangisha zaburikanya se ugira ngo maze kurusimbuka kangahe???, muzajya mukoran na RNC na FDLR nimushyirwa kukarubanda mwihe gutera ubwoba, niyo wanyicaza kumunwa wa KATIYUSHA ukambwira ngo ugiye kundasa ntabwo nava kwizima ngo ukuri nzi nguceceke.

        NDABIVUZE MBISUBIYEMO KANDI MBIFITIYE GIHAMYA KO MUTUYEMARIYA CHRISTINE AKORANA NA RNC NA FDLR MBIFITIYE GIHAMYA, MBIFITIYE IBIMENYETSO. Polisi yurwanda nibishaka izanyandikire nyihe amakuru arambuye.

        Naho mwbwe munkangsiha urupfu ndababbwirako ntawe uzabaho nk’umusozi kandi umwazi agucira akobo Imana ikagucira akanzu.

        Uko byagendakose Mutuyemariya agombwa gutabwa muriyombi kukindi cyaha cyogushaka guhirika ubutegetsi buriho kuko abarwanya leta yurwanda bamwemerye kuzamugira minisitiri.

        Ntimukamvuguruze cyangwa ngo muntere ubwoba kubintu nihagarariyeho n’amaso yanjye n’amatwi yanjye, kandi si uwambere mwiye leta yurwanda ko uyumugore MUTUYEMARIYA akorana na RNC na FDLR

        • wagize se ngo niba ari umunyacyaha bizatinda bigaragare ntawe ugambanira u Rwandan ngo bigende ubusa

          gusa uburyo uvuga ngo urashaka ba Nyamvumba, ba nde na bande….urapapira…wabuze se abandi bakwegereye wabwira…ariko ntimukisumbukuruze bariya bagabo bari hejuru atwe tubwire turwanye umwanzi

    • UVUZE AMAGAMBO MABI CYANE YVETTE WE, IBYO BINTU URIMO USHINJA CHRISTINE UBIFITIYE GIHAMYA? KO BYAKUZANIRA IBIBAZO BIRAMUTSE ARI IBIHUHA GUSA?

      • ntacyo byamutwara mu Rwanda ntawe urazira ko abeshyeye umuntu ….bipfa kuba ari ingengabitekerezo ya Genocide…..kuba muri RNC…cyangwa FDLR…ibyo byaha ubibeshyewe mu Rwanda aba ahuye n’akaga….gusa n’iyo Imana imutabaye bikagaragara ko abeshyerwa ntawe ukurikirana uwabeshyaga……rwose uzaperereze urebe n ubona numwe wahaniwe kubeshyera umu…..tu uzambwire

        • Ahubwo wowe vuga uwabeshyewe yaba umwere akaregera indishyi z’akababaro ikirego cye nticyakirwe. Niba byaranabaye ntaregere indishyi nukutamenya no kudaha uburenganzira bwe agaciro.

  • ni ibisambo kabuhariwe bibye banitegura kuzimangatanya ibimenyetso

  • ABO BAYOBOZI BACU BAGAGARAJE UBUSAMBO

  • bavandimwe mwiterwa ngo mwitere nimureke kandi ubutabera bukore akazi kabwo gusa bury nubona abantu baguhuriraho bakuvuga ujye wikebuka urebe ko ntarwaho wabahaye ikindi banyetorero musenge kuko Imana igira ukuri kandi ibabarira buri wese

  • Aba ki amabandi kabuhariwe milliard hafi 5 zingana ni izizakoresha amatora yose! eeee!!! aba ni mafia kandi bigira abarokore.
    ariko nange nari narabivuze buriya bubyutse ntibuba buri kubuza bazagenzure hose no mumadini y’inzaduka harimo mafia ikomeye! uzi ko Gitwaza asoresha kurusha RRA

  • Nanjye birahindutse ngiye gushinga idin mu gatolika ntacyo turyamo! birirwa bubaka amashuri n’amavuriro n’ibindi ntitugire ako tubonamo none niyemeje

  • Imana idakiranirwa yo ntibeshwa nibatsinda urubanza rwa hano mu isi k’umuryango w’ijuru ntawuburanira undi uzaba ahari kandi umuntu azatsinda cg atsindwe ataburanye uretse kuzagaragarizwa ibyaha bye ubundi agahita abona umuryango wo kunyuramo. Imana si injiji.

  • Ego ko ndebera ukuntu biturumbuye amso ma, bikanuye nk’ibisambo koko, wagirango ni Ruvurivundi wajyaga yiba ibitoki n’amatungo iwacu yarazengereje abaturage, uretse ko baje kumutera imisumari mu mutwe, akabivaho abivuyeho. N’aba ndabona bakanuye nkawe igihe bari bamutambikanye haruguru bamwikoreje intama yari yibye kwa Aloyizi twese twaje kumushungera.

    Njye namaze gucaho umurungo, nta esikoro nzaha Frw navunikiye ngo ni ituro, Frw yanjye azajya agenda ku musoro n’amande gusa.

  • Jye sindi umu Christo wa ADEPR ariko ndi umu Christo. Birababaje kubona Aba christo baterwa nabo bakitera. Bantu musenga musengere amatorero kuko satan yayahagurukiye. Naho aba Bivugisha gutya nabo Babimitse Satan akabakoresha wasanga bayarya. umu Christo Muzima ntasebanya ahubwo arasenga agatanga ni nanama kugira ibyabaye bitazongera kubaho. Twese hamwe dusengere amatorero.

  • Ndabona aba christo bakomeje kuharenganira bakwa imisanzu ibakensha igakiza abayobozi bakuru!
    Gisozi yahangayikishije benshi naho ikiza bake? Dukeneye ukuri mu matorero ari hanzaha. Amadini yose yigire kuri Kiliziya imwe itunganye kuko ntuzumvako Padiri cg Musenyeri yanyereje umutungo kuko ntawe yibira. Mureke ukuri kuzajya ahagaragara.

  • Aba bayobozi nibamara guhamwa n’ibyaha ,turasaba police yacu dukundira imukorere myiza ko yazahita inakurikirana abapastoro,n’ababwirizabutumwa bashyizweho na ba Tom batagiye gushaka ubugingo bw’Intama ahubwo bafite mission yo kubashakira amafaranga ngo basaturemo,ari naho havuye IZINA abavugabutumwa biyise ngo ni ABASATUZI,ukaba wagira ngo barasatura Satan naho ari ugusaturamo amaturo bagabana
    Abaje muri ubwo buryo turabazi ku midugudu yacu barahari, birirwaga bakomera ngo bafite double mission
    Hari uwo batwoherereje ku mudugudu wacu, ahageze ijambo ryambere yavuze: Aha hari amafaranga n’Imana’ Komite izajyaho izabasubize aho bahoze kandi bahabwe ingando zo kubakuramo iyo myuka mibi binjiranye mu murimo w’Imana. Ingero zirahari nyinshi uzazikenera azambaze.

  • Ariko Mana wee!!umuntu aravanga amasaka n’amasakramentu??NGO uwo mudamu afungwe kuko ari muri RNC?nonese nicyo cyaha yafatiwe ari gushinjwa?ese wowe ubizi neza ibye wategereje ko afatirwa ibya ADEPR kugira ngo ubone uvuge ibyo?ibyo bimenyetso se wabuze abo wabiha bagakurikirana icyaha mbere yo gushakisha Nyamvumba na Kabarebe?ibyo byitwa amatiku adafite aho ashingiye kbsa!!

    • Niba uri umwe mubayoboke a RNC cg FDLR bihishe murwanda, tuzajya tubashyira kukarubanda imigambi yanyu iburizwemo.
      Ndabivuga mbisubiremo, uyumugore najo ikigisambo MUTUYEMARIYA CHRISTINNE akorana n’abayobozi ba RNC akanakorana n’abayobozi ba FDLR, ndanatekerezako abarikumurengera ari abafatanyacyah mukaba mushaka ko polisi itabikoraho anketi

  • Bati ntahandi dukura amafaranga uretse mu bakristo, harya indi mitungo y’Itorero ibyara inyungu n’Amashuri byo bifasha iki Itorero mu kworohereza Abakristo?

    Idini ndabona ritorohewe muri iyi minsi, hirya no hino n’imvururu gusa kandi rishingiye ku mafaranga n’Icyubahiro (Imyanya) jye mbona Dayimoni yarabagose.

    Imana ikore ku maso y’umutima umuntu wese abashe guhishirirwa inzira (icyerekezo gishya) cyo gukorera Imana, naho ba Nikodemu bo ndabona bagwiriye.

  • NI danger ndakurahiye

  • mwese mwirinde kubyo muvuga byose kuko ururimi rurashukana. ugire amahoro

  • amafaranga y’aba kill see two araryoha pe nanjye najya nyaabarya ndamutse ndi be shop
    cyangwa pas si ton riz ndakurahiye

  • Yvette ntukishimire ko inzu y’umuturanyi ishya kuko niranjyira hashobora gufatwa iyawe gukina bariya kumubyimba sibyo

Comments are closed.

en_USEnglish