Digiqole ad

Mu myaka 7 Christopher akorana na Clement, yahoraga yanga kwitwa umwana

 Mu myaka 7 Christopher akorana na Clement, yahoraga yanga kwitwa umwana

Christopher ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n’igitsina gore kubera indirimbo ze

Muneza Christopher uherutse gutandukana na Producer Ishimwe Clement bakoranaga muri Kina Music, ngo mu myaka irindwi yose yabanye na Clement mu muziki yahoraga ababazwa no kwitwa umwana kandi we abona afite ibitekerezo by’abantu bakuze n’imyaka ye ibimwemerera.

Christopher ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n'igitsina gore kubera indirimbo ze
Christopher ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n’igitsina gore kubera indirimbo ze

Sibyo byabaye intandaro yo gutandukana. Ahubwo ni bimwe mu bintu bahoraga bakunda gupfa ariko nta mutima mubi umwe yereka undi kuko byari nko gusererezanya.

Kuba ubu Christopher yiragira akicyura, avuga ko aribwo umubano we na Clement ukomeye cyane kuko babonana kenshi, bakaganira ku mishinga myinshi kuruta uko babanaga muri label imwe.

Christopher yabwiye Umuseke ko kuba izina rye riri aho rigeze ubu, byose abikesha Clement. Kuko akiza mu muziki yabanje kujya ahura n’abantu badaha agaciro impano afite ahubwo bafite inyota y’amafaranga gusa.

Ati “Mu nshuti nzi ko mfite, Clement arimo. Kuko afite aho yankuye nzahora mushimira igihe cyose nkiri ku isi. Gusa mu bintu nzi yakoraga bikambabaza mu gihe cyose twabanye ni ukunyita umwana”.

Arongera agira ati “Clement ni umuntu njye ntazi uburyo ateye muri we. Ni umuntu ugira umutima wa kimuntu ku buryo utabyumva. Yaramfashe ankiza abantu batabonaga ko mfite impano ifite icyo yangezaho, ahubwo bishakira amafaranga gusa. Ubona bameze nk’ingegera”.

Ku bijyanye nuko agiye gukorera ibitaramo mu i Burayi bitarigeze bibaho ari kumwe na Kina Music bikaba ariyo mbarutso yo gushaka kuziharira umusaruro azavanamo, Christopher avuga o atariyo mpamvu.

Ahubwo ko na Clement ariwe wabigizemo uruhare kuko muri 2012 yamwohereje mu Bubiligi bityo akaba ari nabwo izina rye ryamenye cyane hanze y’u Rwanda.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish