Digiqole ad

Mu myaka 6 Jolis Peace akora muzika yakuyemo isomo

 Mu myaka 6 Jolis Peace akora muzika yakuyemo isomo

Jolis Peace ni umuhanzi uzwiho ubuhanga mu miririmbire ye

Jolis Peace ni umwe mu bahanzi batangiye kumvikana kera muri muzika nyarwanda ubwo yakoraga indirimbo zirimo ‘Mpamagara, Nakoze iki?’ ndetse n’izindi mu mwaka wa 2009-2010. Ngo mu myaka igera kuri itandatu hari icyo amaze kwiga gikomeye kizamuha no kugera kure hashoboka muri muzika ye.

Jolis Peace ni umuhanzi uzwiho ubuhanga mu miririmbire ye
Jolis Peace ni umuhanzi uzwiho ubuhanga mu miririmbire ye

Nyuma yo kugenda akora indirimbo zimwe na zimwe zikamenyekana cyane izindi ntizimenyekane, Peace avuga ko buri kintu cyose gisaba kubanza ugafata umwanya ukiga uburyo ugomba kukigenzamo.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Jolis Peace atangaza ko aticuza kuba atarateye imbere cyane ngo amenyekane nk’abandi bahanzi bazamukiye igihe kimwe. Ahubwo ko hari isomo yarimo yiga kandi rizamugirira akamaro.

Yagize ati “Mu myaka igera kuri itandatu nkora muzika, hari byinshi maze kwigiramo. Nibaza ko bizamfasha mu iterambere ryanjye rya muzika igihe cyose nzaba nyiyikora.

Kuko hari inzozi nari mfite zo kuzajya gukora muzika mfite ubuhanga butari ubwo nigishijwe ahubwo ubuhanga buri muntu wese yumva ko ijwi rimeze neza. Nkaba mfite n’itsinda ryanjye rincurangira atari iryo njya kuririmba nkaryishyura.

Ariko kugeza ubu 95% maze kugera kuri zimwe mu nzozi zanjye. Kuko ubu mfite itsinda dukorana muzika yanjye ndetse n’ijwi ubwaryo umuntu unzi muri 2009 cyangwa 2010 ubu ntabwo ashobora kwemera ko arinjye.

Ubu rero nicyo gihe cyanjye cyo kwereka abanyarwanda ko ntari nicariye ubusa ahubwo hari ibyo nakoraga bizaramba bitari Ibiza ngo bizimire”.

Peace abajijwe kuri Christopher, Bruce Melodie na Jules Sentore bamwe mu bahanzi bazamukiye mu gihe kimwe uko ababona, yavuze ko bamaze kugera ku rwego rushimishije hubwo ko bakwiye kurwana no kutazahava.

Ati “Ni abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse bazi kuririmba, ariko icyo bagomba kureba kugeza ubu ni uburyo batazava aho bari ngo bazime rimwe mu ijambo dukunda gukoresha.

Kuko benshi mu bahanzi iyo amaze kubona ko afite izina rikomeye atangira kurikoresha uko ashaka nyamara ntiyibuke intambara yarwanye ngo rigere aho riba riri”.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • YOOO ARAGIRA INAMA ABAHANZI BAGENZI BE INAMA ICYO ABABWIRA NI UKURI KUKO HARI AHO BAGERA TUKABIBAGIRWA NIBAKOMREZE AHO

Comments are closed.

en_USEnglish