Mu myaka 3 ikibuga cya stade ya Gicumbi kizaba ari ‘synthetique’ – Akarere
Ikibuga cya stade ya Gicumbi kinubirwa cyane n’amaipe agikiniraho kubera uburyo kimeze nabi cyane, amakipe menshi akunze kuhatakariza amanota akitwaza ikibuga. Ikipe ya Gicumbi FC nayo ubwayo ngo amanota menshi iyavana hanze aho kuyavana iwayo kubera ikibuga kibi. Ubuyobozi bw’Akarere bwabwiye Umuseke ko iki kibuga kigiye gusanwa vuba kikaba terrain synthetique.
Gicumbi FC ikinira kuri iki kibuga ihagaze neza muri shampionat kuko iri ku mwanya wa kane mu makipe 14 ari muri shampionat y’ikiciro cya mbere.
Fidel Byiringiro Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi yabwiye Umuseke ko ikibazo cy’iki kibuga nabo bakizi ariko ubu bagishyize mu ngengo y’imari y’Akarere iteganywa nyuma y’imyaka itatu ngo kivugururwe.
Ati “Ni ikibazo ariko ni ubushobozi bwari butarakunda ngo tugikemure. Ariko ubu ndemeza ko mu gihe kitarenze imyaka itatu tuzaba dukinira kuri terrain synthetique.”
Byiringiro avuga ko Akarere kitaye ku musaruro w’ikipe ya Gicumbi FC bifuza ko ikinira heza. Ibi kandi ngo bizafasha n’amakipe yandi y’i Gicumbi akenera gukoresha iki kibuga.
I Gicumbi bigaragarira kuri stade ko abantu baho badakunze imyidagaduro kuko nko kuri stade haba hari abantu bacye kandi ari bamwe bahora bagaruka.
Bamwe mu bakunda imyidagaduro i Gicumbi babwiye Umuseke ko atari ukutayikunda ahubwo ari ukuyibura no kutabona ahantu ho kwidagadurira.
Francis Gashema umwe mu baturage mu mujyi wa Gicumbi ati “None se dukunde dute imyidagaduro kandi ntaho kwidagadurira hahari. Stade se? genda urebe uko imeze. Ibitaramo bishyushye se? Salle y’imyidagaduro nziza se? None se uragira ngo tuyikunde gute?”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere we avuga ko bafite na gahunda yo kuzamura indi myidagaduro, harimo gufasha abahanzi bakizamuka mu karere ka Gicumbi, aho yabemereye inkunga yo kubona Salle y’Akarere bashobora kuzajya bahabwa ku buntu bagakoreramo ibitaramo.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
6 Comments
Niba mushaka kujya mureba Gikundiro neza ni ngombwa ko musana ikibuga cyanyu. Ibazanira amafranga, ariko mugomba no gukora ikibuga kuugirango abakinnyi bacu batavunika.Sibyo se.
Gicumbi mushakishe uburyo bwava muri Jumelage …,mwambuke mujye mu barabu, china, Japon,… Ahantu nkaho habarizwa cash mubasabe inkunga ya Stade mpuza mahanga mutegure umushinga muwubereke muti dufite ikibanza déjà !!!!
Bibaye ngombwa mubake inguzanyo kuko kuba muturiye umurwa mukuru n’amahirwe yuko mwayicuruza ikunguka noneho bimenyekane yuko Gicumbi ari icumbi ry’umunezero muhore mutegura ibitaramo imikino hahore ari busy mu myidagaduro yose maze urebe ngo Gicumbi muriteza imbere !!!!!
Naho ubwo busa busa mufite ni mubwubakamo akaruri ngo ni stade ntimuzaziba icyuho yewe niyo ngirwa stade ntizabona ikiyisana byose bihumire rimwe na rizima !!!!
mayor ni ahaguruke ashake abatera nkunga aho guhora mubiro maze gicumbi fc ibemeze
Nimukore neza ikibuga cyanyu naho bitabaye ibyo ntabwo twazemera ko abakinnyi ba Gikundiro yacu bahavunikira rwose .Wagira ngo ni kuri sitade Kamena pe !
Ntimuzemera uzakora iki ? Courage mwana ….Mwigize ibitangaza ….
Ruto, tutaba ibitangaza se. Hari igihe iyo mpunyu yawe ngo ni equipe yari yatsindwa igihugu cyose kigacika ururondogoro? Ni uko tuzi icyo tumaze sha. 80% by’abakunz ba ruhago mu rwanda bari ku ruhande rwacu. Ugirango iyo bitagenda gutya ikipe ferwafa ntiba yarayirangije kera.
Comments are closed.