Digiqole ad

Mu minsi ya vuba u Rwanda ruratangira gukoresha imiti ikorerwa muri Uganda

Mu ruzinduko Paul Kagame Perezida w’u Rwanda  arimo mu gihugu cya Uganda, yatangajeko mu minsi ya vuba u Rwanda ruzatangira gukoresha imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA ndetse n’indi ivura indwara ya malaria ikorerwa muri iki gihugu cya Uganda.

Perezida Kagame na  Katongole umuyobozi w'uru ruganda amwereka imwe mu miti ikorwa n'uru ruganda. Photo by Enock Kakande
Perezida Kagame na Katongole umuyobozi w'uru ruganda amwereka imwe mu miti ikorwa n'uru ruganda. Photo by Enock Kakande

Nkuko tubikesha ikinyamakuru New Vision cyandikirwa muri Uganda, mu gitondo cyo kuwa 26 Mutarama 2011, Paul Kagame na bamwe mubagize guverinoma y’u Rwanda basuye uruganda rukora imiti rwitwa Quality Chemicals Factory.

Bwana Emmanuel Katongole umuyobozi w’uru ruganda, mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, yatangaje ko Perezida Kagame yashimye imikorere y’uru ruganda kuko rukora imiti iri ku rwego mpuzamahanga mu buziranenge ndetse akanaba yabemereye ko mu minsi ya vuba u Rwanda ruzatangira gukoresha imiti ukorerwa muri uru ruganda.

Katongole yakomeje agira ati: “Kuba u Rwanda rudufunguriye amarembo, biraduha imbaraga zo gukomeza kwaguka dukwire mu bihugu bya Africa”.

Uru ruganda rukaba rwaramaze guhabwa uburenganzira bw’agateganyo n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima WHO, kandi ibiciro by’imiti rukora ikaba itari ku biciro bihanitse cyane ariko nanone ngo ntago bihendutse na gato.

Quality Chemicals Factory ni uruganda ruherereye rwagati mu mujyi mukuru w’igihugu cya Uganda i Kampala, ubu umusaruro warwo ukaba uteganijwe guhaza ibihugu bya Africa.

Ineza Douce
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ni byiza cyane birashimishije kuba uganda igeze kuri ruriya rwego,ni uregero rwiza kuri afrika,natwe nku Rwanda buriya nidutangira kuyikoresha tuzamenya ubwiza bwo kwihangira imilimo nkiriya,gusa byaba byiza quality bayitayeho.guhaha ibyi iwacu muri afrika byo ningombwa dore ko na transport yaho yaba ihendutse rwose.

  • courage for Ugandans! We Rwandans we are also able to reach this level and more! with God, our unity, strength and intelligence, everything is possible. then try!

  • Ubuse imyumbati yacu turayihaze ko mugyiye kuduha iyo hakurya?

  • Ntabwo urugendo rwa Nyakubahwa perezida wa Repubukika rubura icyo rutahukanira ananyarwanda nk’inyungu! nibyo kwisimirwa! tukuri inyuma.

  • Twizeye tudashidiknya ko ari byinshi ingendo za H.E zizavamo byinshi kandi ibyinshi twagiye tubibona gusa iyi miti irakenewe, kandi tunarushaho kubigiraho ubutaha natwe tukazakora nk’ibi! a wonderful Visit.

  • nta muti ugabanya abukana bwa agakoko ka SIDA wakorerwa Ugunda.ubwo nyi bagiye gufunga izindi nzira ubundi byanze bikunze abanyarwanda tunnywe parasebo zabaganda. kdi byose ni mu inyungu zabantu bake bikaba ibyago bya rubanda nyamwinshi. wasanga izanganda ari nizabo. mugitambutse cg mukinyonge jye nasabwaga kwandika gusa!

  • Nanjye ndagera ikirenge mucya Eddy,ntamuti wava Uganda mba nica umuzungu,ujya gutera uburezi arabwibanza,ngirango nibo baturusha sida nyinshi bazabanze bihereho!

  • nibyiza mukomereze aho,mushakira abantu ibisubizo. kandi ndabibutsa kujya mubanza mukagisha Imana inama mukabona ibiti nyoyo

  • Bayobozi nimushyire mu gaciro rwose nta muti w’ibuganda mba nica umuzungu, nkuko mugenzi wanjye abivuze i wacu imyumbati turayifite ihagije. mwituzonga mududa imiti y’i bugande

  • mon chere ibyo bipirate byabo nibabigumane ese ubundi izo nganda izabande?

Comments are closed.

en_USEnglish