Digiqole ad

Mu minsi ibiri gusa, Miss Jolly aratanga ikamba

 Mu minsi ibiri gusa, Miss Jolly aratanga ikamba

Mu bakobwa 15 bari muri Boot camp ninde ubona uzegukana iri kamba?

Harabura iminsi ibiri ngo mu Rwanda hatorwe nyampinga uzaba ari uwa karindwi kuva iki gikorwa cyatangira mu 1993 ubwo iri kamba ryegukanwaga na nyampinga (Miss) Uwera Dalila. Uzaryegukana akazarihabwa na Miss Jolly urifite guhera muri 2016.

Mu bakobwa 15 bari muri Boot camp ninde ubona uzegukana iri kamba?

Mu mwaka wa 2009 nibwo iki gikorwa cyatangiye kuvugwaho cyane mu Rwanda. Icyo gihe ikamba rikaba ryaregukanywe na Bahati Grace.

Igikorwa cya nyampinga n’igikorwa cyatangiye abantu batumva neza icyo kimariye umukobwa ukitabira. Bitandukanye n’ubu aho uryegukanye ahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World n’ibihembo bitandukanye.

Amakuru agera ku Umuseke, akaba avuga ko abakobwa bose bageze mu kiciro cya 15 bagomba kuvamo nyampinga bashobora guhabwa bourse zituma biga kaminuza nta zindi mvune.

Mu bakobwa 15 bari muri Bootcamp i Nyamata aho bamazeyo iminsi 10,nta n’umwe ufite ikibazo cy’uburwayi cyangwa se impamvu yatuma adahatanira iryo kamba.

Ahubwo bose intero n’imwe ni uko batindijwe n’itariki ya 25 Gashyantare 2017 bagahatanira iryo kamba bavuga ko uzaryegukana azaba rikwiye.

Ishimwe Dieudonne uyobora Rwanda Inspiration Back Up itegura ikanashyira mu bikorwa irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda, avuga ko imyiteguro isa niyamaze gusozwa. Igisigaye ari umunsi nyawo.

“Urebye ibintu bya ngombwa byamaze kujya ku murongo. Icyo turimo kwitaho ubu, ni ugukurikirana abana tumenya imibereho ijyanye n’ubuzima no kubatinyura bakumva ko uriya munsi ari nk’iyindi”– Ishimwe

Ku bijyanye n’ayo makuru yo kuba abakobwa bose 15 bashobora kuzagira amahirwe yo guhabwa bourse, yavuze ko biri mu byifuzo bagize. Ariko ibiganiro n’ama kaminuza bikiri mu nzira.

Biteganyijwe ko icyo gikorwa kizaba tariki ya 25 Gashyantare 2017 muri Camp Kigali aho kwinjira bizaba ari 10.000 frw ku muntu umwe na 200.000 frw ku bazaba bishyize hamwe (Table).

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • SINJYE UZABONA UYU MUNSI UGERA NGO UYU MUKOBWA ALITANGE NTA KIGENDA PEEEEEEEE,SHA GENDA ILI KAMBA WARARYIBYE NUKULI

  • Aba bana bafite amapistolets angana kuriya batari bagira nimyaka 25 buriya nibamara kubyara bazaba bangana gute?

  • Dukurikije ibigenderwaho hatorwa Miss ku rwego mpuzamahanga, Elsa IRADUKUNDA ararikwiriye pe. Simuzi by’umwihariko ariko ndabona yaserukira u Rda pe. Benshi ni beza ariko she is good looking, bright…Reka dutegereze umunsi, Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish