Digiqole ad

Mu masaha 24 MissRwanda 2015 araba yamenyekanye

Mu byumweru bigera kuri bibiri abakobwa 15 bagomba gutoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2015 bari bamaze ku Gisenyi mu mwiherero, mu masaha 24 haraba hamenyekanye umukobwa ugomba kwambikwa iryo kamba.

Mbere yo guhaguruka ku Gisenyi berekeza i Kigali
Mbere yo guhaguruka ku Gisenyi berekeza i Kigali

Muri 15 bagize amahirwe yo kugera ku munsi wa nyuma, buri wese yifitiye ikizere cyo kwegukana iri kamba dore ko bose buri umwe afite amahirwe angana na y’undi yo kuba yaryegukana .

Nyuma yo kuva mu mwiherero umaze ibyumweru bibiri biga imibanire hagati y’umuntu n’undi, ndetse n’uburyo bagomba kwitwara mu buzima bwabo bwa buri munsi, uko bagomba gutambuka imbere y’abantu, kugeza ubu buri mukobwa ategereje umunsi nyamukuru.

Igikorwa cyo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda cyatangiye muri 2009, ku nshuro ya ,mbere iryo rushanwa ryegukanywe na Bahati Grace. Mu mwaka wa 2012 ryegukanwa na Kayibanda Mutesi Aurore.

Ku nshuro ya gatatu iryo kamba ryambitswe Akiwacu Colombe ari nawe wari ugifite iryo kamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2014.

Biteganyijwe ko Nyampinga w’u Rwanda 2015 azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa ‘Swift’, ndetse n’amadolari 1000 $ angana n’amafaranga y’u Rwanda 700.000frw buri kwezi.

Maruti Suzuki Swift niyo modoka Nyampinga w'u Rwanda 2015 azegukana
Maruti Suzuki Swift niyo modoka Nyampinga w’u Rwanda 2015 azegukana

Joel Rutaganda & Iras Jalas

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Sabrina araje aryegukane walahiii

  • Bagwire keza Joanna N°3..ibyangombwa nyenerwa arabyujuje..Imana Ibyoroshye.

  • Aya mafaranga aba apfuye ubusa rwose bayashoye muli aya mavunja byibura????

  • @Gaga welcome to Africa where we don’t know our priorities.very sad

  • Ubukene ni amavunja muzabihorana ntibitubuza kwishimira ibyiza i burayi barwara ibirenze ibyo kubera kubura uboza barwaye cga bashaje ,niko se babafashe no kubamyirira abana mwongere imyumvire murakabije

  • Ntimugace abantu intege,umuntu ntashyira imbere inenge ze yishakishaho ikiza ababa aricyo ashyira imbere inenge iyo adashoboye kuyivura arayipfuka anashakisha umuti

Comments are closed.

en_USEnglish