Digiqole ad

Miss Rwanda 2015: Ihogoza Sabrina ni we ubu uri imbere mu majwi kuri SMS

Kugeza saa munani n’igice kuri uyu wa 29 Mutarama 2015, Ihogoza Kalisi Sabrina niwe wari imbere mu matora kuri SMS mu irushanwa rya Miss Rwanda 2015 umaze gutorwa inshuro 14631, akurikiwe na Darlene Gasana 4363 na Doriane Kundwa umaze gutorwa na SMS 4286.

Sabrina ubu uri imbere mu gutorwa kuri SMS
Sabrina ubu uri imbere mu gutorwa kuri SMS

Gutora kuri SMS bifite amanota 20% azagenderwaho mu majonjora y’ibanze (Pre-Selection) azaba tariki 7 Gashyantare 2015 kuri Petit Stade i Remera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, icyo gihe kwinjira bikazaba ari Frw 1000 ahasanzwe na Frw 5000 mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Muri aya majonjora y’ibanze hazatorwa abakobwa 15 bazajya mu mwiherero muri Kivu Serena Hotel nyuma bakazagaruka i Kigali ku wa 21 Gashyantare 2015 muri Serena Hotel, ari na ho hazabera igikorwa cyo gutangaza Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Uburyo bwo gukomeza guha amahirwe abakobwa bari muri iri rushanwa, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi “SMS” muri telephone, ukandikamo umubare w’umukobwa ushaka gutora ukohereza ku 5000.

Urutonde rw’abakobwa bose 25 bashakwamo uzaba Miss Rwanda 2015.

1 Akacu Lynca
2 Asifiwe Florence
3 Bagwire Keza Joannah
4 Fortunate Angel
5 Gasana Darlene
6 Giriwanyu Ruzigana Joelle
7 Hitayezu Belyse
8 Ihozo Kalisi Sabrina
9 Ingabire Divine
10 Kundwa Doriane
11 Mpogazi Vanessa
12 Mukunde Belinda
13 Mutoni Balbine
14 Mutoni Jane
15 Mutoniwase Flora
16 Naringwa Mutoni Fiona
17 Nyiringango Annick Lachance
18 Rubazinda Yvette
19 Rudasingwa Umuhoza Negritta
20 Umuhoza Nadette
21 Umutoniwase Colombe
22 Uwase Amanda Melissa
23 Uwase Colombe
24 Uwase Vanessa Raissa
25 Uwimana Ariane

IMG-20150130-WA0037

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Cya kibazo cyu bunyamwuga dufite hano iwacu, nkaba bana iba bagiye mwiri rushanywa babikeneye ko mbona batarimo kuva hasi ngo bahige amanota !!!!

    Umwe mwaba yikojeje ku bigo byana amashuri, ibyi milimo ya leta iya bikorera ,mu masoko mu nyubako zose zihuza abantu benshi akajyamo kenshi yahakura amanota.

    Ikindi akihina kuri mudasobwa akitora ubwe incuro ibihumbi ni bihumbi….

    Ejo yaserukana ubu Miss !!!

    Nonese ko mbona byapfuye kare mwitegurwa rya Miss Rwanda ubwo nahagatiza Miss akaboneka.

    • Mudufashije mwareka ibyogutora miss mukurikije sms,nibarushanwe mubwiza,mubwenge…..hatorwe umukobwa mwiza ufite ubwenge uzi kuvuga neza wanahagarara muzindi competition nka miss world ntadusebye ngo yaratowe cyane muri SMS.

  • aka kana nanjye ndagatora gafite ubunyarwanda gusa nukugasengera ejo katazabona kabaye aga star kagatangira kujya mu bintu bibi

  • none se ko bahiganwa mu bwiza, uburanga , igihagararo no mu bwenge watora kuri sms mu kureba ubwiza bwo mu maso gusa , ibyo ntacyo bivuze, ese we agiye aho batorera akitora ibihumbi bitabarika wamugani mwavuga ngo bamutoye kuri sms? nihatore itsinda ryabantu babanje kureba ibyo byose bari kumwe.

    • Ariko mana koko ko waduhaye kumva no kureba uduha nubwenge.kuki tutumva? Umutoni wase flora uriho ujyahe? Waduhagarari gute utazi kuvuga uzaca amarenga se? Ibyo wavuze batora miss Rwanda urashaka kubyongera? Ushobora kuba ukunda urubwa.anyway courage

  • Ariko hariho abantu bafite imyumvire iri hasi cyane ku buryo bakeneye Ingando neza neza ,kuba barashyizeho SMS voting ntibisobanuye ko uzagira amajwi menshi ari we Miss Rwanda 2015 ahubwo SMS Voting nkuko nabisomye ejo nabonye bifite amanota 20% rero mureke guca abana bacu intege ahubwo tubashyigikire ,gooo sabrina

  • @ IHOZO : nicyo kuganira bimara !!

    Wowe ubizi dusobanurire …,nonese iyi 20% y’amajwi ubonyeho 16% ntabwo abarwa atabwa mu ngarane ???

    Iba se atabwa mu ngarane bayashyiriye iki ubwo maaa ???

    Ese nkubaze uwagize 70% ahawe n’akanama nkemura mpaka akazahutorwa na baturage akagira ya 16% ubwo ubiteranyije agira 86% ntaba se ahize amahirwe yo kuba miss Rwanda ???

    Nyamara iyo agumana ya 70% ntiyari bube akibaye Miss Rwanda !!!

    Aho byumvikane yuko ya majwi ava mu baturage rwose ku mukobwa urimo guhatanira kuba Miss biramusaba amafaranga atarenze 30.000Frw akiguriramo airtime akohereza sms ibihumbi ni bihumbi akinjira mwi tushanywa yibetseho déjà 20% !!!! “Y’UMUDIHO” cg “AGATUZA” cg “TEKINIKE”

    Ngarutse ku byo waruvuze uti hari abo ntumva imyumvire yabo …,AHUBWO NA KWA NZURA NTI IHOZO AZI KUBARA cg KUMVA AGASOBANUKIRWA INKURU ??

  • Imfura na se barangana kweli, uyu nyampinga ubwiza n’ubupfura afite aho abivana.Ndabivuze mwene Muziraguharara

    • Ariko se bene Kanyarwanda , Uyu mwana w’umukobwa koko ubu amfite imyaka imwemerera kuba Nyampinga koko ? Ba nzirwabahanzi bongeye bariye (Babonye umwana uhiye b)Jye sindimo daa!!!

  • Ihozo ahubwo wowe abariwe usobanukirwa neza,uziko uwo Sabrina uri gutora ashobora kuvamo kubera yagize makye muri SMS Voting kandi ndamuzi numukobwa mwiza urushya Gasana ubwiza,wenda nobubwenge aramurushya…hari benshi bavamo kubera ko babuze ayo manota ya SMS kandi bashoboye bujuje byose kurushya abagize menshi muri SMS.Ariko ibyo babiretse aba judges akaba aribo bonyine batora ntamarangamutima bakoresheje,bakoresheje ukuri kwubwiza nubwenge….twabona Miss usobanutse hose.ariko SMS ni cash nokugira abakwamamaza benshi.

    • ahhh!!hano haba harimo na business ubwo koko ko numva usobanukiwe ntubizi!!ariya frs abagendaho wumva avahe??mtn,tigo cg airtel zarababyaye utekerezako bo ntanyungu bagomba kubonamo!!! ngo umukene ntajambo ntabyo uzi???Alpha kumutora muri tester niba ubyibuka byarangahe??utekerezako amajwi twamuhaye atamuzamuye!!va mumiteto ku frs sha!!utazitoresha nahagarare kigabo asubize neza cg ararisqua gutaha nyine utekerezako uriya mushahara bazahembwa utari bugakore!!! ntakintu cyubuza kibaho hose urashora!!!tekereza kubintu byose urabibona!!!

  • Ihozo hubwo nimutore kuko sabrina muramubeshya mugashilaho amafoto ye ngo mwamutoye kdi mumubesha fanya kazi ako ka darlene kalattuje ako urabona ko kabarenze bose

  • @ SAFINA : yaba SMS VOTING ntaho byabaye…..

    Yaba abo muka nama nkemura mpaka nabo nta bushobozi babifitiye kuko guhitamo Miss bikorerwa formations na experience none aba bose babikora nta na kimwe bujuje…

    Rero abana ni bagure airtime bohereze bya SMS iryaguye ntibasinzire bibere ba MISS RWANDA KU GATUZA no kuri TEKINIKE.

  • Rwose ibyo bintu gyo gutora miss hakoreshejwe SMS ntabwo ari professional, hazamo amanyanga menshi. Abatora abenshi bitorera uwo bazi gusa ntabwo bakurikiza criteria zashyizweho na Panel ishinzwe icyo gikorwa.

    Ushobora gusanga umukobwa ufite uburanga, uburere, umuco, ubwenge kurusha abandi atsinzwe muri iryo higana kubera ko SMS

  • Rwose ibyo bintu gyo gutora miss hakoreshejwe SMS ntabwo ari professional, hazamo amanyanga menshi. Abatora abenshi bitorera uwo bazi gusa ntabwo bakurikiza criteria zashyizweho na Panel ishinzwe icyo gikorwa.

    Ushobora gusanga umukobwa ufite uburanga, uburere, umuco, ubwenge kurusha abandi atsinzwe muri iryo higanwa kubera ko SMS zamutoye ari nkeya.

    Dufate urugero: bavuze bati uzatorwa ni uwagize amajwi aruta ayabandi bose ufashe amanota yahawe na Panel ukongeraho amanota yabonye muri SMS. Dufashe umukobwa X wabonye amanota 77 kuri 80 ahawe na Panel n’umukobwa Y wabonye amanota 70 kuri 80 yahawe na Panel. Noneho kuri SMS umukobwa X akabona 10 kuri 20 naho umukobwa Y akabona 18 kuri 20

    Murabona ko yose hamwe umukobwa X yabonye 77+10=87
    Naho yose hamwe umukobwa Y yabonye 70+18=88

    Niba nta wundi urengeje amanota 88 muri bariya bakobwa bose uko ari makumyabiri na batanu bahiganwa, bivuze ko umukobwa Y ufite igiteranyo cy’amanota angana na 88 yazaba afite amahirwe muri cumi na batanu bazaba “pre-selected” kurusha umukobwa Y ufite 87. None se murabona bidateye isoni kubona umukobwa X warushije cyane Y mu manota ya Panel hashingiwe kuri criteria zizwi, ariwe uza inyuma ye, ibyo gusa bitewe n’itora rya SMS??

    Tubyibazeho. Abateguye iri rushanwa sinzi ikindi bahishe inyuma, sinzi icyo badukinze. Harimo injustice. Wenda nibura iyo amanota ya SMS bayaha 1% gusa, naho kuba barayahaye 20% hari ikibyihishe inyuma.

    Mukomere.

  • Congsss Gasana Darlene

  • @ BATIKI ; umva wivunika this ‘s mafia irimo ubujiji !!!!

    il souffit ko banyiri gutegura Miss Rwanda baganiriza communication company zirino bakaziha uwo mushinga ko bagiye gukurura aba clients bazakoresha SMS direct izo Company zihita zibaha cash !!!!

    Bene kurenganywa bagashiriramo !!!

    Uwateguye Miss Rwanda 2015 uba azizwa gu TEKINIKA koko azagira uwatera ahagihinda !!!

  • Ariya manota 20 ni menshi pe! nta well defined criteria ziriho mu kuyatanga uretse amarangamutima n’isura nayo ushobora kwibeshyaho bitewe no kumureba ku ifoto wenda utaranamubona imbona nkubone. ni ngombwa ko public vote iba ariko nibura igashyirwa nko ku icumi cg se munsi yayo. ubwo siniriwe mvuga ya manyanga ashobora kuba yakorwa nk’uko bagenzi banjye babigarutseho. naho uwavuzeko ngo hari abantu bagifite imyumvire iri hasi we sinamushyigikira kuko tugomba kubaha ibitekerezo bya buri wese uko yabitanze! binabaye ngombwa ko dukosorana, si byiza gukomeretsanya!

  • Ko nshaka kumutora ndohereza iki kuri 5000?

  • Uzatsinda azagire icyo a kora mu guteza imbere isuku cyane mu cyaro

  • Kuba badashobora kwisobanura n’igisebo ku rwanda rwose. Isura yonyine ntacyo ifasha.ubwiza butabasha kwisobanura bugeza abantu kuki?

  • buriya se arusha umugore wanjye ubwiza? nawe uwamwigisha ibyo bifaransa n’byongereza ngo wirebere yabarusha bose pe!

  • Turashimire Minisiteri ifite inshingano muri iki gikorwa, gusa ndabona umukobwa wese wiyemeje kujya muri aya marushanwa yari akwiye agahimbazamusyi, ariko kagatangwa hakurikijwe uko bakurikiranye mu manota.

Comments are closed.

en_USEnglish