Digiqole ad

Mu irushanwa rya Platini uwaritsinze azakorerwa indirimbo ebyiri

 Mu irushanwa rya Platini uwaritsinze azakorerwa indirimbo ebyiri

Kayumba Patrick utuye mu Ruhango  ukora ubuhanzi bwe ku zina rya ‘Pitty Breezy’, ni we wegukanye amahirwe yo gukorerwa indirimbo ebyeri muri studio ya Kina Music byose ku mufuka wa Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys.

LONG SLEEVE CELEBRITY OCCASION DRESSES
Kayumba Patrick niwe uzakorerwa indirimbo ebyiri na Platini

Mu minsi ishize nibwo Platini yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko umwana ukizamuka uzashobora kwigana indirimbo yitwa ‘Birarangiye’ Dream Boys yakoranye na Jay Polly ko azahembwa.

Icyo gihe yavugaga ko ubishaka yakohereza aka video aririmba indirimbo ‘Birarangiye’ ubonye amajwi menshi kuri Instagram ko abishoboye akazishyurirwa indirimbo ebyiri z’amajwi n’amashusho na Platini.

Kuri ubu, iryo rushanwa rikaba ryegukanywe na Kayumba wanahise yifuza ko izo ndirimbo zakorerwa muri Kina Music na Producer Clement Ishimwe aho kuba yazajya kuzikorera ahandi.

Mu kiganiro na Isango Star, Nemeye Platini yavuze ko gukoresha iryo rushanwa ari uburyo bwo gushaka gutinyura no gushyigikira impano nto zidafite uko zimenyakanisha ibikorwa byazo.

Bityo nk’umwe mu bahanzi bamaze kumenya neza icyo impano ku muhanzi bivuze, mu mushobozi bwe yumva hari icyo yakora kuri abo bana bitapfa korohera kumenyekanisha izo mpano baba bafite.

Yakomeje avuga ko uretse icyo gikorwa yakoze mu izina rye, ko hari irindi rushanwa Kina Music irimo gushaka gutegura mu minsi iri imbere. Si ubwa mbere kuko Christopher na Derek wo mu itsinda rya Actve bazamutse bavuye mu irushanwa ryari ryateguwe na Kina Music.

Platini yabwiye Umuseke ko itangazamakuru rikwiye kujya ryita ku mpano ntoya ziba zidafite aho zahera ngo zirigeremo. Icyo gihe rikaba ryabakorera ubuvugizi.

Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys wateguye iryo rushanwa akaba ari nawe uzatanga ibyo bihembo
Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys wateguye iryo rushanwa akaba ari nawe uzatanga ibyo bihembo
Hano ni nyuma y'ikiganiro n'ubuyobozi bwa Kina Music
Hano ni nyuma y’ikiganiro n’ubuyobozi bwa Kina Music
Clement Ishimwe umuyobozi wa Kina Music yemeye ko azakorana na Kayumba Patrick
Clement Ishimwe umuyobozi wa Kina Music yemeye ko azakorana na Kayumba Patrick
Habanje ibiganiro byimbitse ku ruhande rw'uwo muhanzi n'urwa Platini ndetse na Studio azakoreramo
Habanje ibiganiro byimbitse ku ruhande rw’uwo muhanzi n’urwa Platini ndetse na Studio azakoreramo

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish