Digiqole ad

Mu cyumweru cya 2 cyo kwiyamamaza, Abakandida bazahurira mu kiganiro kuri Televiziyo

 Mu cyumweru cya 2 cyo kwiyamamaza, Abakandida bazahurira mu kiganiro kuri Televiziyo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, Arthur Assimwe uyobora Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’ yatangaje ko kuri iyi nshuro Abakandida batatu bari guhatanira umwanya wa perezida wa Repubulika, Paul Kagame uhagarariye RPF-Inkotanyi, Frank Habineza uhagarariye ishya ‘Democratic Green Party of Rwanda’, n’Umukandida wigenga Philippe Mpayimana bazahurira mu kiganiro cya Televiziyo.

Paul Kagame, Philippe Mpayimana na Frank Habineza nibo bazahatana
Paul Kagame, Philippe Mpayimana na Frank Habineza nibo bazahatana

Arthur Assimwe yavuze ko nta byinshi yavuga kuri iki kiganiro kuko bakirimo kugitegura, ngo hari kuganirwa ku hantu nizabera, uburyo kizakorwa n’uzakiyobora.

Umukandida wigenga Philippe Mpayimana yabwiye Umuseke ko yamenyeshejwe iki kiganiro uretse ko ngo ataratangira kugitegura kubera ko atazi n’amatariki.

Yagize ati “Yego twamenyeshejwe ko icyo kiganiro gihari uretse ko ntaragitegura,…amatariki ntiturayamenya.”

Mugenzi we Frank Habineza we yabwiye Umuseke ko iki kiganiro bakimenyeshejwe ko bazahura nk’Abakandida bose, bagahurira mu kiganiro kimwe cyangwa bibiri, ngo bikazaba mu cyumweru cya kabiri cyo kwiyamamaza.

Frank Habineza yatubwiye ko bamenyeshwa iby’iki kiganiro babwiwe ko bazaba bagaruka ku migabo n’imigambi yabo (manifesto).

Ni ubwa mbere mu matora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda, abakandida bagiye guhurira mu kiganiro kuri Televiziyo bavuga imigabo n’imigambi yabo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Assimwe yavuze ko uretse icyo kiganiro ngo Abakandida bose bazajya bahabwa igihe kingana ku bitangazamakuru bya ‘RBA’, ndetse by’umwihariko ngo bazajya bahabwa igihe cyo kwiyamamaza ku kubuntu, ndetse n’inkuru y’iminota itatu buri munsi kuri Radio na Televiziyo y’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Bizaba ari byiza, ariko byaba byiza buri mu kandida yiyiziye atohereje undi.

    • Kagame na Mpayimana na Green party habineza mu kiganniro kimwe hahahahahah. Ni kagame his excellence cg? Hazaze undi naho ubundi byaba ari akubahuka. Rcagu cg Bamporiki nibo nasaba guhagararira RPF

      • @Niyingabo Kagame ni umukandida nk’abandi. Abanyarwanda bamwe basigaye bamufata nk’Imana. Ariko ndabona n’abayobozi ubwabo bamuvugisha bariba hasi cg birebera hirya. Ni icyubahiro cyangwa??

  • Suspens yarangiye tariki 07/07/2017. Ibindi itangazamakuru ririmo ni ibyo kudushyushya imitwe gusa nta kindi. Bashatse batoresha n’ejo. Ntacyo bizahindura ku majwi azavamo.

  • Nibashyire programmes zabo ku mbuga nkoranyambaga tuzisome neza. Atari ibyo ntupfa kumenya ngo gahunda ya kanaka irimo iki? Icyakora iya Prezida Kagame hagombye kuba harimo ibyo dusanzwe tuzi muri document ya Vision 2020, EDPRS na Strategic Plans za ministeri n’ibigo. Byo ndumva nta kizahinduka. Yenda icyo azakora ni ukwerekana uko ibyari biteganyijwe byagiye bigerwaho. Numvise Ngarambe avuga ko ibitaragezweho babifitiye ibisobanuro. Bivuga ngo nta Mea Culpa abanyarwanda bagomba gutegereza ku kitagenda neza icyo ari cyo cyose. End of story!!

  • Ni byiza.
    Buriya azatubwira icyo akora muri icyo kiganiro nyuma ya za Never, Look at me, naba ndi Stupid CG narayoboye nabi.
    Ibihe byiza.

    • LOOLLLLLLLLLLOLOLLLLLLLLLLLLL

  • Nyakubahwa munyamakuru mugani wa BARAFINDA ko mbona wabajije Nyakubahwa Phillipe ndetse na Nyakubahwa Mpayimana kubera iki mutabajije Nyakubahwa Kagame ni ukumutinya cyangwa? we cyangwa ntago ari umukandida

  • Kwigana abandi gusa!! Ariko ibibera mu rwanda no comedie gusugusaa!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish