Digiqole ad

Mu bantu bicuza guhemukira abo bashakanye abagore nibo benshi kuruta abagabo

Nk’uko bitangazwa n’inyigo y’Abongereza yagaragaje ko abagore baba bafite byibura abagabo 2,3 bari mu ibanga mu gihe abagabo bafite abagore 1,8 bari mu ibanga.

Nk’uko bitangazwa na 7sur7, ngo abagore baba bafite uburyo bwinshi bwo kubeshya abagabo babo. Akenshi kandi ngo uku guhemuka kuza ku bagore nyuma y’imyaka itanu bashatse naho ku bagabo ngo ni nyuma y’imyaka itandatu.

Aba bantu b’ibitsina byombi ngo batekereza ko  ikiremwamuntu kitakorewe kugira umukunzi umwe bigatuma rero bumva ko urukundo rwabo bagomba kuruha no ku bandi. Gusa ngo nyuma y’imyaka runaka, habaho kwicuza ndetse bakanabona ko bibeshye ariko bakabibona igihe cyararenze. Aha rero ni ho habaho kwicuza gukomeye no gukomereka ku mutima.

Muri uku kwicuza rero abagore baza ku mwanya wa mbere, ngo kuko bababara inhsuro zirenga 2 ugereranyije n’abagabo. Umuganga.com

0 Comment

  • Ntibikwiye nubundi ko guca inyuma uwo mwashakanye cga Umukunzi wawe!tuge twiyubaha ndetse twubahe n’imana kuko guca inyuma n’icyaha.

  • Erega bro biragora muri iyi minsi y’imperuka aho umuntu wese yitegeka kandi kubaha Imana bikaba byarabaye ingume nuko rero ndabona byose ari ukubiharira IMANA ikatuyobora muri byose n’aho ubundi twarananiwe ariko cyane cyane ba nyampinga bi rwanda basigaye bateye ishozi

  • Mwumve nshuti ,abagore babikora bazi ko ari ibikino, byamara kubakomerana bakabona kwicuza ntacyo bakiramuye. Ibyo njye byambayeho birenze urugero ,kandi n’ubwo yicuza ,ntaho twahurira. Bye bye ndi MUSANZE.

  • aBAGORE BARANZE BARATUNANIYE UMUGABO AREMERA NTASINZIRE AMANYWA N’IJRO ARAKO BIKANGA BIKABA IBYO UBUSA AHO UMUGORE ACA INYUMA UWO BASHAKANYE NTACYO YABUZE.UBANZA IMPERUKA IGIYE KUGERA.NTAMUNTU UGITINYA IMANA ARIKO NASHAKA ABIKORE YIHISHE NTATINDA KWICUZA.

  • hari factors 3 ou bien nirari ou bien n’ubukene ou bien umugabo ntazi kubikora abantu bakundana vraiment ntibacana inyuma ubwo haba hari impamvu.pore sana

Comments are closed.

en_USEnglish