Digiqole ad

Mu 2018, BK ishora kujya ku masoko y’imari n’imigabane ya Nairobi, London,…

 Mu 2018, BK ishora kujya ku masoko y’imari n’imigabane ya Nairobi, London,…

Inyubako ikoreramo Banki ya Kigali (BK).

Bitarenze mu 2018, Banki ya Kigali -BK ngo ishobora kuba yagiye ku masoko y’imari n’imigabane mpuzamahanga nk’irya Nairobi, Johannesburg cyangwa London.

BK ntirarekura uruganda nubwo imaze kubisabwa kenshi.
Inyubako ikoreramo Banki ya Kigali (BK).

Avugana n’ikinyamakuru Bloomberg, Umuyobozi w’imari (Chief Financial Officer) muri BK Nathalie Mpaka bari kubyigaho ariko umwanzuro bazawufata mu Ukuboza uyu mwaka, bagendeye ku mafaranga bazaba bashaka kuguza.

Mpaka yagize ati “Ntabwo twajya ku isoko nk’irya London niba dushaka miliyoni 50 z’amadolari ya America gusa.”

Akavuga ko impamvu bagiye kujya ku masoko mpuzamahanga zinafitanye isano no kuba abanyamahanga bashaka gushora Imari muri Banki ya Kigali.

Ati “Abashoramari mpuzamahanga bari kudusaba cyane ngo tujye ku masoko yo hanze aho ariho hose, kuko ngo ubu badashobora kugura imigabane ya Banki ya Kigali iri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda kuko ngo bibasaba kunyura mu nzira ndende no kuzuza ibyangombwa byinshi. Ni ukubera abashoramari bagaragaza ubushake, gusa ibi byashoboka byibura mu 2018.”

Banki ya Kigali ishobora kuzaba ikigo cya mbere nyarwanda kigiye ku masoko mpuzamahanga y’imari n’imigabane.

Banki ya Kigali niyo banki y’ubucuruzi nini mu Rwanda, dore ko ifite hafi kimwe cya kabiri cy’imari y’urwego rw’amabanki y’ubucuruzi mu Rwanda, n’agaciro ka miliyari 164.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, yungutse amafaranga agera kuri miliyari 5,6 z’amafaranga y’u Rwanda, inyungu yazamutseho 6% muri iki gihembwe ugereranyije n’igihembwe cya mbere umwaka ushize.

Kugeza ubu, Banki ya Kigali iri ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda kuva mu 2011, aho ifite imigabane igera kuri miliyoni 672.2.

Banki ya Kigali iherutse kwinjira muri Serivise nshya z’ubwishingizi, ndetse ngo irateganya gushora cyane muri gahunda zo kwinjiza ikoranabuhanga rigezweho mu mikorere yayo nk’uko umuyobozi wayo Dr Diane Karusisi aherutse kubitangaza.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish