Digiqole ad

Mr Nice wakunzwe cyane hambere, ubu ararembye

 Mr Nice wakunzwe cyane hambere, ubu ararembye

Kikulaco, Kidalipo, Fagilia… ni zimwe mu ndirimbo zakunzwe bikomeye mu myaka ya 2000, nyirazo yaramamaye cyane icyo gihe, ariko ubu Mr Nice uburwayi bumumereye nabi kuko amaze ukwezi yaraheranywe n’uburwayi.

Mr Nice arembeye mu bitaro bya Kahama
Mr Nice arembeye mu bitaro bya Kahama

Lucas Mkenda wamenyakanye cyane ku mazina y’ubuhanzi ya Mr Nice ubu arwariye mu bitaro bya Kahama muri Shinyanga nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru

Jose Chameleone umuhanzi w’icyamamare mu karere yatangaje kuri Instagram ko ababajwe cyane no kumenya ko mugenzi we Mr Nice akomerewe n’uburwayi. Amwifuriza ko Imana imworohereza.

Uyu muhanzi mu bihe bishize bivugwa ko yasubiye inyuma kubera kuba imbata y’ibiyobyabwenge n’inzoga, ndetse bivugwa ko ubu ingaruka zabyo zaba ari zo zimuryamishije kwa muganga.

Mr Nice wari umuhanzi wamamaye mu bihe byashize
Mr Nice wari umuhanzi wamamaye mu bihe byashize

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Imana ikorohereze muvandi kdi nunatabaruka uzagire iherezo ryiza

  • Ingaruka,zibihe, ba jacqueson,ba houston,bose nicyobazize,abashaka kubigana,namwe nicyo kibategereje. Bibabere,isomo

    • urinde wo ku judginga abantu uheruye ku byo usoma aha nahariya? leave that up to God.Inshall’Allah

  • Ariko kuki abantu b’ibi bihe batikunda koko? Ese n’ukwiheba cga n’ibiki biba mu mitwe yabo? Ubundi avant toute chose, umuntu agomba guharanire kwikunda, gukunda ko ugira ubuzima bwiza buzira umuze (burambye buzira ibirwara). Wabona uburwayi bukugwiririye ariko utabwikururiye.

    Umuntu mukuru kweli utitekerezaho? Cga ngo atekereze no kubavandimwe cga ababyeyi? Umwana wo hambere yakuraga atekereza ikintu yazakora kikamuteza imbere, afite ishyaka ryo gufasha umuryango ugatera imbere nawe akiteza imbere abayeho neza we nabe ariko abubu, sinzi ibyabateye.

    Ni agahinda gakomeye ndababwiye, urubyiruko rwajwemo, ababishoboye batabare vuba. Kdi icyo nabisabira kimwe mubyo bakora byose, kuko n’ubundi iminsi yabo iba ibaze aha kw’Iisi, nibajye basi biyegereza abanyamasegesho babasengere babasaba kubafasha kwiyegereza Imana kugirango bazagire iherezo ryiza.

    Nta kintu kibi cyo kuba warababariye aha kw’Isi, nta byishimo, nt’amahoro wahagiriye noneho naho ugiye uzababare kurushaho kdi iby;igihe gihoraho., Ntirirarenga, dushake iherezo ryiza tugihumeka. Imana idutabare kuko turi mu bihe bitoroshye kdi ntashidikanya ko ari bimwe bya nyuma bavuze.

  • kwakundi bamamara,bakarya bango !ntibikingire
    nagaswaku ako…gusa yakanyujijeho kirya gihe kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish