Digiqole ad

Mr D yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘My Number One’ yakozwe na Licklick

Umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ntakirutimana Didace uzwi cyane ku izina rya Mr D yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘My Number One’ yakozwe na producer Licklick nyuma y’aho avuye muri ‘Press One’ yerekeza muri ‘More Records’.

Licklick na Mr D

Licklick na Mr D

Mu kiganiro producer Licklick yahaye UMUKEKE, yagize ati “Mr D ni umwe mubasore barimo gukora cyane hano muri Amerika, ku buryo mbona mu gihe gito gishoboka aza kuba afite intambwe amaze kugeraho ku rwego rukomeye bitewe n’indirimbo arimo gukora ndetse n’amashusho yazo.”

Ku bijyanye no kuba Lick yaravuye muri ‘Press One’ yabarizwagamo The Ben, Meddy na K8 Kavuyo akerekeza mu yindi studio yitwa ‘More Records’, avuga ko yungutse byinshi nyuma yo kuhagera.

Licklick ati “Ndashimira Imana ahubwo kuba irimo kumpa ubumenyi burenze ubwo nari mfite mbere ntaraza muri iyi studio (More Records).”

Uyu Mbabazi uzwi nka Licklick nyuma yo kujya muri ‘More Records’, amaze gukora indirimbo zigera 4 zizasohoka hanze mu minsi yavuba nk’uko abivuga.

Mu ndirimbo amaze gukora harimo nka ‘I Need You’ yaririmbwe na Dada Cross ubu yanakorewe amashusho, kandi hari na ‘Nkwite nde?’ ya The Ben yakoranye n’umuhanzi witwa Adrien.

Kuvugana na Mr D ntibyakunze kuko umurongo we wa telephone utabonetse ndetse no ku rubuga rwe rwa facebook ntiyahagaragaraga.

Producer Licklick ashimira Abanyarwanda muri rusange bakomeza kugenda berekana urukundo bafitiye abahanzi bo mu Rwanda ndetse nabo babarizwa hanze y’igihugu.

Reba amashusho y’indirimbo ‘My Number One’ ya Mr D yakozwe na Licklick.

<iframe width=”560″ height=”315″ src=”//www.youtube.com/embed/1WOeu4jmygE” frameborder=”0″ allowfullscreen></iframe>http://www.youtube.com/watch?v=1WOeu4jmygE

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

.

en_USEnglish