Digiqole ad

MPAYIMANA yatanze ibyangombwa haburamo bine

 MPAYIMANA yatanze ibyangombwa haburamo bine

*Mpayimana yabuze bine mu byangombwa asabwa bijyana na Kandidatire

Mpayimana Phillipe abaye uwa gatanu utanze ibyangombwa bye muri Komisiyo y’igihugu y’Amatora agaragaza ko ashaka kuzahatana nk’Umukandida mu Matora ya Perezida ategerejwe muri Kanama.

Mpayimana yashyikirizaga Perezida wa Komisiyo y’Amatora ibyangombwa bijyana no gutanga Kandidatire

Ari mu ivatiri y’umweru yo mu bwoko bwa Toyota Carina itariho icyapa cya Taxi, Mpayimana yasesekaye kuri Komisiyo Saa 11h00 ziburaho mike.

Mpayimana yabuze ibyemezo bine bya mbere mu bisabwa na Komisiyo y’Amatora kuko ntabyo yari afite, yavuze ko azabitanga.

Ibyo byemezo bine birimo icy’uko atafunzwe ni bura cyatanzw emu mezi atatu, icyemezo cy’amavuko, icy’ubwenegihugu, n’icy’uko umubyeyi we umwe afite ubwenegihugu bw’inkomoko.

Mpayimana avuga ko ibi byangombwa bibura biriho bitegurwa. Inyandiko ikubiyemo abamusinyiye yayitanze ariko avuga ko nk’urutonde rw’umugereza rw’abamusinyiye 600 rushobora kurara rubonetse uyu munsi.

Perezida wa NEC yakiriye Kandidatire ye.

Mu kiganiro ahaye itangazamakuru akimara gutanga kandidatire, Mpayimana Philippe avuze ko urugendo yanyuzemo ari ishuri rya Demokarasi kuko ngo mu gusinyisha yagiye ahura n’imbogamizi zishingiye ku bwisanzure bukiri buke.

Asaba Abanyarwanda kwikuramo imyumvire yo kumva ko bagomba gutora usanzwe ayobora.

Mpayimana ageze kuri Komisiyo y'Amatora asohoka mu modoka
Mpayimana ageze kuri Komisiyo y’Amatora asohoka mu modoka
Yakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Amatora Charles Munyaneza
Yakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora Charles Munyaneza
Aha yari ategereje Perezida wa Komisiyo y'Amatora mu cyumba gitangirwamo kandidatire
Aha yari ategereje Perezida wa Komisiyo y’Amatora mu cyumba gitangirwamo kandidatire

Mpayimana ngo Kandidatire ye niyemerwa, avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora abyiteguye kuko ngo yateganyije amafaranga yo kubikora.

Mpayimana Philippe atanga bimwe mu byangombwa bijyana na Kandidatire
Perezida wa Komisiyo y'Amatora yarebaga ko ibyo asabye Mpayimana ari byo amuhaye akabisinyiho
Perezida wa Komisiyo y’Amatora yarebaga ko ibyo asabye Mpayimana ari byo amuhaye akabisinyiho
Mpayimana yabuze ibyangombwa bine mu byo yasabwaga gutanga
Mpayimana yabuze ibyangombwa bine mu byo yasabwaga gutanga
Avuye gutanga kandidatire n'abo bari kumwe yasohotse amwenyura
Avuye gutanga kandidatire n’abo bari kumwe yasohotse amwenyura
Yabwiye abanyamakuru ko kubona abamusinyira 600 byamugoye
Yabwiye abanyamakuru ko kubona abamusinyira 600 byamugoye
Abanyamakuru baramubariza mu modoka yamuzanye
Abanyamakuru baramubariza mu modoka yamuzanye
Ntiyigoye aza mu bimodoka bihenze, Toyota Carina yari ihagije kuri Mpayimana Philippe
Mpayimana Philippe yaje mu ivatiri ya Toyota

Amafoto@NIYONKURU/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • mukomeze mutange ibyangombwa kandi mube benshi maze tuzatore uwo dushaka.

  • Iriya ntabwo ari Carina. Mukosore.

  • Hhhhhhhh abanyamakuru murasetsa rwose, ngo “ntiyigoye aza mu bimodoka bihenze” ubwo bishatse kuvuga iki? Yaje mubyo afitiye ubushpbozi nyine, ese abandi bakandida bahageze mu “bimodoka bihenze” mwabagaye iki nshuti banyamakuru? Ubwo nanze kujya muri byinshi ariko iriya nteruro next time ntimuzayikoreshe mutazakora intare mu jisho kuko abakandida bagenda mu bimodoka bihenze ni benshi kandi harimo abataborohera babonye interuro nkaziriya, ntabwo nka HE yari kuza muri taxi nkuyu Mpayimana, agomba kuza mu modoka yiyubashye nubwo hari abayibonamo ikimodoka gihenze. Mpayimana uyu ni Barafinda mushya, nibakomeze bafindafinde (!Publish my comment100%).

  • Hhhhhhhh abanyamakuru murasetsa rwose, ngo “ntiyigoye aza mu bimodoka bihenze” ubwo bishatse kuvuga iki? Yaje mubyo afitiye ubushobozi nyine, ese abandi bakandida bahageze mu “bimodoka bihenze” mwabagaye iki nshuti banyamakuru? Ubwo nanze kujya muri byinshi ariko iriya nteruro next time ntimuzayikoreshe mutazakora intare mu jisho kuko abakandida bagenda mu bimodoka bihenze ni benshi kandi harimo abataborohera babonye interuro nkaziriya, ntabwo nka HE yari kuza muri taxi nkuyu Mpayimana, agomba kuza mu modoka yiyubashye nubwo hari abayibonamo ikimodoka gihenze. Mpayimana uyu ni Barafinda mushya, nibakomeze bafindafinde (!Publish my comment100%).

  • Uziko asetsa?!! None se arashaka ko dutora uwo tutazi ngo bigende gute??

  • Uyu niwe Barafinda bavuze. Ashatse yasubira France hakiri hare akajya kwicururiza injugu

  • Ari gukora CV ye namwe ngo barafinda. Ntimubazi

  • Mpayimana mu mwitege cyereka nibamufata amatora arangiye kuko
    Kiriya gitabo yanditse apfobya jenoside yakorewe abatutsi
    Akwiye gushyikirizwa sentare akabiryozwa nahubundi
    Azaduca mumyanya yintoki .abafaransa bamutumye muzumva akabo.
    Azajya yitwaza ko yigeze kwiyamamariza kuyobora urwanda bakamwiba
    Amajwi .bizaba nki bya twagiramungu -rukokoma.
    Sindagura ariko muzaba mumbwira.

    • Nonese Rukokoma ntibayamwibye ndetse mubari muricyo gikorwa ubu bakaba bavuga ukobabikoze?

Comments are closed.

en_USEnglish