Digiqole ad

Mpayimana, umwanditsi w’ibitabo, umusizi,…arashaka no kuba Perezida

 Mpayimana, umwanditsi w’ibitabo, umusizi,…arashaka no kuba Perezida

Mpayimana Philippe wiyamamariza kuba Perezida w’igihugu, yahoze ari impunzi nyuma yuko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yahunganye n’ababyeyi be mu cyahoze ari Zaïre, aho Se yapfiriye. Ni umugabo ufite urugo, n’abana bane, akaba afite n’impano y’ubuhanzi. Yize kaminuza muri Cameroun no mu Bufaransa. Afite impamyabushobozi nyinshi zo mu kiciro cya gatatu  cya kaminuza (marters) harimo iyo kwigisha igifaransa, amateka n’ubumenyi bw’isi. Yanditse n’ibitabo…

 

Mpayimana (wa kabiri uvuye ibumoso) ari kumwe na Se ibumoso bwe na mushiki we, n'uwari umuyobozi w'ikigo yigagaho ku munsi yari yasojeho amashuri yisumbuye tariki 29/06/1990..
Mpayimana (wa kabiri uvuye ibumoso) ari kumwe na Se ibumoso bwe na mushiki we, n’uwari umuyobozi w’ikigo yigagaho ku munsi yari yasojeho amashuri yisumbuye tariki 29/06/1990..

Philippe Mpayimana yavutse mu 1970 mu mudugudu wa Gisenyi ku mupaka wu Rwanda n’u Burundi, Akagari ka Kirarangombe, Umurenge wa Busanze, mu Karere ka Nyaruguru.

Yize  amashuri abanza, hagati ya 1976-1984 mu Kinyinya, i Masiga muri Nyaruguru, na Gihinga muri Bugesera. Yize amashuri yisumbuye hagati ya 1984 – 1990, ayasoreza mu ishami ry’indimi mu rwunge rw’amashuri rw’i Save mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu 1992-1993 yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse hagati ya 2000 na 2003 akomereza amashuri muri Kaminuza ya Yaoundé muri Cameroun aho yakuye impamyabumenyi mu iyigandimi.

Ari mu buhungiro mu Bufaransa, yahakuye impamyabumenyi ebyiri z’ikiciro cya gatatu cya kaminuza (masters) mu itangazamakuru; n’impamyabumenyi ya ″masters″ mu kwigisha Igifaransa, amateka n’ubumenyi bw’isi.

Ifoto ya mbere yifotoje yiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye ku rwunge rw'amashuri rw'i Save.
Ifoto ya mbere yifotoje yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rw’i Save.

Mpayimana avuga ko afite n’impano y’ubuhanzi dore ko ngo azi kwandika ibisigo. Ngo yanditse igisigo cya mbere mu 1986 ari mu mashuri yisumbuye, iki gisigo cyasohotse nyuma y’imyaka 20 ni ukuvuga mu 2006 mu gitabo cy’inkoranya y’ibisigo yise ‘La Rue de la Vie”.  Ngo kugeza ubu afite ibisigo birenga 40.

Mu buzima bwe kandi yananditse ibitabo nka : ″Réfugiés rwandais entre marteau et enclume″  cyasohotse  mu 2004, ″Rwanda regard d’avenir ″ yasohoye mu 2015 na  ″Rwanda 2017, indi ntambwe ya Demokarasi n’iterambere yasohoye mu 2016″.

Mu 1990 afite imyaka 20, yakoze ikizamini cyo kwinjira mu ikipe yagombaga gutangirana na Televiziyo y’u Rwanda ndetse aragitsinda.  Hagati y’uwo mwaka na 1992 yakoreye ikinyamakuru ″La Relève″ cyaje guhinduka mo La Nouvelle relève nyuma ya jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mpayimana yivugira ko ariwe wise izina Televiziyo y’u Rwanda ayita “TVR (Television Rwandaise)”

Hagati ya 1994-1996 yabaye umunyamakuru wa Radio Agatashya yakoreraga cyane mu nkambi z’impunzi.

Kuva mu 2009, ngo kubera ihungabana ry’ubukungu bw’isi, ngo yihuguye mu kwiga amasoko no kuyobora imishinga, ndetse aho atahukiye ageze i Kigali mu 2013, yashinze ikigo cy’ubucuruzi (company) cyo kwamamaza, ndetse kikanafasha abantu kwiga imishinga no kuyikurikirana ari nacyo akorera kugeza ubu.

Aha ni tariki 14/09/1991 ubwo Mpayimana (uri mu kaziga) yari avuye mu mahugurwa ya Televiziyo mu Bubiligi.
Aha ni tariki 14/09/1991 ubwo Mpayimana (uri mu kaziga) yari avuye mu mahugurwa ya Televiziyo mu Bubiligi.

 

Ubuzima bw’ubuhunzi yabayemo

Mu 1994, Philippe Mpayimana yabaye impunzi y’intambara ahungira muri DR Congo (yitwaga Zaïre). Mu 1997 yaje gusiga ababyeyi be ahungira muri Congo Brazaville. Mu 1999 yahungiye muri Cameroun kugira ngo akomeze amasomo, aza kuhava ahungira mu Bufaransa mu 2003.

Mpayimana uyu munsi wiyamamariza kuyobora igihugu, yaje gutahuka mu Rwanda mu 2012 nyuma y’imyaka 18 mu buhungiro.

Afite abana 4 ku bagore babiri

Mpayimana utavuga byinshi ku muryango we, avuga ko agifite umubyeyi umwe (Mama) watahutse mu Rwanda mu 1997 acyuwe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku munzi “HCR”, naho Se we ngo yaguye mu nkambi muri DR Congo azize uburwayi.

Mpayimana yashatse umugore bwa mbere mu 1997 ashakira mu buhungiro muri DR Congo, uwo mugore ubu, batandukanye babyaranye abana batatu, ubu bose uko ari bane bakaba batuye mu Bufaransa. Aho agarukiye mu Rwanda, yaje gushaka undi mugore ubu ngo bafitanye umwana umwe.

Mu bindi ku buzima bwe, Mpayimana ntiyemeranya n’abavuga ko umuco nyarwanda uri gucika kuko ngo agendeye ku nyito y’umuco “ari imibereho n’imibanire y’abantu”, bityo ngo umuco wacika ari uko batakibana, ahubwo ikiri gucika ni imibereho ya cyera.

Ku biribwa n’ibinyobwa, ngo nta biryo atarya ndetse n’ibinyobwa byose arinywera nubwo adakunda inzoga, nubwo zose asomaho…

Mu zindi mpano agira, ngo yiyiziho, harimo ko azi kwihanganira ibibazo, gukoresha utuntu ducyeya kandi akagera kuri byinshi, no guca bugufi.

Ikintu ngo cyamubabaje cyane mu buzima bwe, ni urupfu rwa mushiki we wazize indwara ya mugiga mu 1993, naho icyamushimishije cyane ni ugutsinda ikizamini cya Televiziyo mu 1990 akirangiza amashuri yisumbuye, ndetse no kwemererwa kwiyamamaza muri aya matora y’umukuru w’igihugu.

Aramutse atorewe kuba Perezida, ngo akibimenya, yahita atangariza Abanyarwanda ko imipaka yose ifunguye kuri bose.

Tariki 23/06/1996, Se wa Mpayimana Philippe (uhagaze) avuye ku musabira umugeni bari mu buhungiro i Bukavu muri DR Congo.
Tariki 23/06/1996, Se wa Mpayimana Philippe (uhagaze) avuye ku musabira umugeni bari mu buhungiro i Bukavu muri DR Congo.

 

Uko yinjiye muri Politike

Mpayimana avuga ko, ubusanzwe Politike umuntu abana nayo (Ntibivugitse neza, reba uko wabivuga neza), gusa  ngo we abara ko yinjiye muri Politike mu 2003 akigera mu Bufaransa, ubwo yashingaga umuryango yise ″Tuza″ wari ugamije guhuza abantu bo mu karere, no kurwanya ″Ubuhezanguni″.

Ageze mu Rwanda mu 2012, ngo yatangiye gukora imishinga y’ubucuruzi,  gusa ngo abantu baza kumubwira ko natajya muri FPR atazacuruza ngo yunguke atere imbere.

Ati : “Iyo babimbwiraga ahubwo numvaga bariho barambuza kuyijyamo n’iyo naba mbitekereza. Umuntu ufite ikintu akora yagombye kugikora mu bwisanzure, umuyobozi yagombye kuyobora mu bwisanzure.”

Mu mpera z’umwaka wa 2015 nibwo yafashe umwanzuro wo kwinjira muri Politike bisesuye. Icyo gihe, ngo yaje gushaka gushinga umutwe wa politike biranga, muri Mutarama 2016 niko gufata umwanzuro wo kuziyamamaza ku giticye mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Icyaje kumwereka ko yabasha kuba Perezida ngo ni ukwiyizera no kumva ko bishoboka, kuba ashoboye, ubuzima aba yarabayemo no kuba yujuje ibisabwa.

Ati: “Ibisabwa ni ukumenya gukorera mu ikipe no kuyobora ikipe, no kugira intego, kuba ufite icyo wifuza kugeraho, kwifuriza igihugu ko cyamera gutya, aho niho umuntu ahera.”

FDLR irimo abanzi n’abakwiye kwegerwa

Avuga ko umutwe wa Forces Démocratiques pour la Libération du Rwanda (FDLR) irimo Abanyarwanda baha agaciro cyane ″impinduramatwara yo mu 1959″ bumva ko ariyo musokoro w’amajyambere n’imibereho y’u Rwanda bakirengagiza ibibi byabayeho muri icyo gihe, abo bari kuri icyo gice cy’ibitekerezo ngo  ni Abanyarwanda basanzwe bakwiye gushyirwa mu bandi muri Politike.

Hakaba n’abandi ngo bumva ko bagomba kurasa abayobozi bari i Kigali kubera ko batumva ibitekerezo byabo, abongabo ngo baba batannye bagiye ku ruhande rw’ubwanzi, dore ko ngo kuri we, umwanzi w’igihugu ari umuntu wifuza ko ibibazo bikemuka bakoresheje ingufu, bakoresheje intambara.

 

Aha we n'inshuti ze bari i Butare, ubwo yigaga muri Kaminuza y'u Rwanda.
Aha we n’inshuti ze bari i Butare, ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Aha, Mpayimana Philippe ngo yarimo yandika igisigo yumva umuyaga n'Inigwahabiri (insectes).
Aha, Mpayimana Philippe ngo yarimo yandika igisigo yumva umuyaga n’Inigwahabiri (insectes).
Muri Nyakanga 1990, aha yari kumwe n'ikipe y'abakozi batangiranye muri Televiziyo y'u Rwanda, ni uriya uriho akaziga.
Muri Nyakanga 1990, aha yari kumwe n’ikipe y’abakozi batangiranye muri Televiziyo y’u Rwanda, ni uriya uriho akaziga.
Yavuyemo umugabo ushaka kuyobora miliyoni hafi 12 z'Abanyarwanda.
Yavuyemo umugabo ushaka kuyobora miliyoni hafi 12 z’Abanyarwanda.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • hahahahahaah!!!!!☺☺☺☺☺☺☺☺☺☺☺

  • Burya abahatana nta mwana urimo, bose baba bafite ibigwi n’amateka abatera ubushake bw’ibyo bifuza kugeraho. Amahirwe masa ku bahatanira kuyobora u Rwanda rwacu.

  • Burya Mpayimana abamukinishaga ntibari bamuzi neza. Njyewe mpise mwemera kbs.

  • Ati ” MURI DUKEYA MFITE MBASHA KU DUHERAHO NKAKORA BYINSHI ”

    iba areba kure nahere kwako kantu yivugiye ashake agashinga yikorera yiteze imbere ahereye ku busabusa afite azamuke.

    Naho ibyo ku tuyibora yica umugani riracyava.

  • Uyu muntu ndamukunze, nta complexe, anafite background nziza biragaragara ko afite ubunararibonye. Akorera he? Uwashaka kumushyigikira yanyura he? Afite website? Muduhe na contacts ze.

  • Wa mugabo arashyitse burya!

    • Ayo mateka afite ntautaranyuzemo, nawe kugiti cyawe ugiye ugakora bibliography yawe abantu basanga koko uhamye, ariko ibyo ntibihagije kuyobora igihugu, ariko reka tumwifurize amahirwe.

  • Burya ngo nukagaye agasimba n’ubura bwako koko! Wa mugabo arahamye! Hari benshi bayobora (bafite imyanya ikomeye) arusha background wenda n’ ubushobozi! Igisigaye ni ukumuha opportunity yo kwerekana icyo ashoboye. Ashobora kuba yatanga umusanzu mwiza wo guteza u Rwanda imbere, haba kuri uriya mwanya “yifuza”cg no ku wundi mwanya. Bonne chance.

  • banyarwanda ni byiza ko mumenya abo mugiye gutora. MPAYIMANA afite ubuzima bwanyuze muri byinshi. hasigaye ko atubwira imigambi ye

  • Wa mugabo yasoma, uzi ko abantu bicwa no kutabimenya, gusa nkunze ko yiyizera. icyo kuyobora igihugu cyo sinzi ko byamworohera ku muntu wiyoroshya nkuko abivuze, ndumva yarasomye azarebe uko Thomas Sankara byamugendekeye kuko ndumva politiki ye ari nk’iya Sankara.
    Amahirwe masa.

  • woow!MPAYIMANA ni sawa bamuhe ministeli imwe ayiyobore, ndabona yadufasha byinshi kuko yanyuze muri byinshi wenda we ntabwo yarengwa ngo akore ibyo yishakiye nk’abo njya mbona!courage pe.

  • Nta nkumi yigayaaaaaaa!
    Yewe nugushaka gukora amazina tuuuuuuuu!
    Uwo tuzatora arahari mwinshiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii

  • Wa mugabo we rwose nkwemereye ko wigirira icyizere. Gusa iyo ndebye ibyo wakoze igihe cyo kuyobora igihugu ntikiragera. Nk’uko wivugiye y’uko uzi gukoresha duke ukatubyaza byinshi nakugira inama yo gushaka agashinga wikorera naho ibyo kuba Perezida wa Repubulika byo uri guca umugani ku manywa kandi kizira. Icyakora Nyakubahwa Kagame azakugenere ikigo nka RBA cyangwa Inteko y’ururimi n’umuco ukiyobore nk’uwamushagaye mu matora. Amahirwe masa!!!

  • Nibenshi bafite ibigwi ariko badashoboye nokuyobora ingo zabo cyangwa ngo bayobore umudugudu kandi twifitiye uwotwemeye tuzatora nakuryo amaso peeeee pole sana

  • Gutorwa ku mwanya wa perezida ndahamya ko atazatsinda, ariko si umuswa. Gusa bamwemerere ashinge ishyaka rye kuko abayoboke yababona, ndetse banaruta aba Green Party. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish