Digiqole ad

Mpande eshatu y’amashitani

Mpande eshatu y’amashitani, Irengero ry’amato n’indege.

Agace ka Mpande eshatu y’amashitani kazwi nka « Triangle de Bermuda » mu ndimi z’amahanga ni agace kameze nka mpande eshatu kari mu nyanja y’atarantika. Gaherereye mu burengerazuba bw ‘amajyaruguru y ‘iyi nyanja kakaba gafite ubuso bunganana na kilometerokare 804673.

Aka gace gakora kuri leta ya Florida muri leta zunze ubumwe z’ Amerika, ku kirwa cya Bermuda no ku birwa bya Bahamas kanyuramo n’amato menshi ava i Burayi no muri Karayibe ajya muri Amerika.

Iki ikirere kandi gikunda kunyurwamo n’indege nyinshi z’ubucuruzi ziva muri leta ya Floride zerekeza mu birwa bya Karayibe. Aha rero hakunda kuvugwa amato ndetse n’indege bihagera bikaburirwa irengero. Iyi ni nayo mpamvu hiswe mpanse eshatu y’amashitani.

Agace ka mpande eshatu y’amashitani gakora ku birwa hafi ya byose bya karayibe, gakora kandi kuri leta ya Miami no ku birwa bya portorico. Ijambo Triangle de Bermuda ryakoreshejwe bwa mbere mu kinyamakuru cyitwa argosy mu 1964, nyuma y’imyaka itatu aka gace kaje kumenyekana mu ma sosiyete ashizwe iby’ubyumenyi bw’isi.

Ariko ntibwari ubwambere kuko mu mwaka w’1950 ubwo ibiro ntaramakuru by’abanyamerika associated press byatangazaga ko muri aka gace hakunda kuburira amato n’indege. Nyuma y’imyaka ibiri nibwo ikinyamakuru fate cyatangazagako cyakoze ubushakashatsi ku ibura ry’ayo mato harimo ubwato bw’abanyamerika bw’intambara bwitwaga TBM Avenger bwarimo abantu bitoza kurwana. Ubushakashatsi bwasanze ubu bwato bwaraburiye aha hantu.

Andi mato yahaburiye harimo ubwato bw’ abanyamerika bwitwa Avenger torpedo bwari bugiye muri mission mu w’i 1945 ariko ntibwashobora kugaruka maze bavugako byatewe n’amakosa y’uwari abuyoboye. Nyamara ariko andi makuru avuga ko uyu musare Lt Charles Carroll Taylor yari umuhanga cyane ahubwo hari indi mpamvu yabiteye.

Ubundi bwato bwaburiye muri aka gace bwitwa Collier cyclops, bwabuze mu w’1918. Nyuma yaho haje kuburira ubwato bunini bwa Donald crown hurst washakaga kuzenguruka isi ariko buburirwa irengero bumaze gusa iminsi itatu mu Nyanja.

Aya mato yose kugeza ubu ntawe uzi irengero ryayo.Gusa hari abavuga ko muri aka gace hari ingufu zidasanzwe zibitera, abandi bagerageje gukora ubushakashatsi kuri aka gace bavuga ko izi mpanuka ziterwa n’ibintu tutapfa kubonera ubusobanuro aribyo bise « unidentified flying phenomena »

Ikindi bashyira mu majwi ngo ni ukuba Bousole igaragaza amerekezo iyo amato ahageze igira ikibazo cyo kwerekana amerekezo atariyo ngo hakaba na gaze nyinshi nayo ishobora gukurura amato cyanga indege.

Muri aka gace kandi ngo hari uruzi ruca mu nyanya ya Atalantika rwitwa Gulf stream ruva mu kigobe cya Mexique rukaba rufita umufuduko munini ku buryo rushobora guteza impanuka ubwato buhageze kuko haba hatandukanye n’ahandi mu nyanja.

Kuva mwaka w’i 1945 muri aka gace Mpande eshatu y’amashitani «Triangle de Bermuda » hamaze kuburira amato arenga ijana aho abantu barenga igihumbi bamaze kuburirwa irengero mu ngendo zo muri aka gace.

Francois Nkurunziza
Umuseke.com

 

2 Comments

  • isi idufitiye amabanga menshi pe!Ibi se ko bibera hafi yAMERIKA kuki itarabibonera ibisobanuro?

    • @ Uwimana, iby’isi ni amayobera

Comments are closed.

en_USEnglish