Mozambique :Ikamyo yaturitse ihitana abantu 73
Muri Mozambique ikamyo itwara ibikomoka kuri Petelori yaraye iturutse ihitana abantu 73 hakomereka abandi 110 nk’uko bamwe mu bayobozi b’aho byabereye babibwiye BBC. Ibi ngo byabereye mu gace bita Tete ariko ngo inzego z’ubuzima ziri kubara neza ababa bakomeretse ngo bajyanwe kuvuzwa kuko ngo bashobora kuba ari benshi kurushaho.
Bamwe mu babibonye bavuga ko iyi kamyo yaturitse ubwo umushoferi yari ahagaze ashaka kugurisha rwihishwa essence mu baturage.
Abaturage bemeza ko iyi modoka yahirimye Shoferi akayivamo ari muzima hanyuma akabona itabasha kwegurwa ahubwo agahitamo kwigurishiriza essence kugira ngo abone amafaranga yo gutahana.
Abandi bo bavuga ko umushoferi yatezwe n’abantu bakayitwika.
Ku rundi ruhande ariko, abayobora kariya gace bavuga ko imodoka yakubiswe n’inkuba igahita ishya.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Barabeshya reka mbabwire uko byagenze njye aho hantu mpaca buri cyumweru mvuye kurangura, abo bose bapfuye ni abajura gusa gusa hari agasozi kazamuka cyane imodoka yose ihageze iragorwa,ubwo bahita bayitaha bakayisahura ibyo bashoboye.iyo kamyo niiya malawi umushoferi bamuteye ubwoba arahunga, barivomera barasahura karahava. Umwe muribo rero yashatse kwiba battery zimodoka mukuzicomokora habaho shok umuriro na essence rero murabizi ntakindi cyagombaga kubaho
Abo bantu ni nki mana yabahannye wacagaho bakurira imodoka bakagenda basahura mpaka urenze agasozi kuko ntiwahagarara imodoka yahita isubira inyuma
Comments are closed.