Digiqole ad

Moussa Camara wagarutse mu Rwanda arafatirwa ibihano na Rayon

 Moussa Camara wagarutse mu Rwanda arafatirwa ibihano na Rayon

Moussa Camara yagarutse mu Rwanda

Rutahizamu w’umunya-Mali Moussa Camara wari watorotse Rayon sports yagarutse mu Rwanda. Akanama gashinzwe imyitwarire muri Rayon sports kagiye kuganira nawe kanamugenere ibihano.

Moussa Camara yagarutse mu Rwanda
Moussa Camara yagarutse mu Rwanda

Mu rukererea rwo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Gicurasi 2017 nibwo Moussa Camara yagarutse mu Rwanda avuye muri Leta zunze ubumwe z’abarabu aho yari amaze ibyumweru bibiri mu igeragezwa muri Dibba Al Fujairah FC.

Uyu rutahizamu ufite ibitego umunani muri shampiyona y’u Rwanda yagarutse mu Rwanda. Biravugwa ko agomba gutegereza imyanzuro yavuye mu igeragezwa yakoze.

Kuko yagiye adasabye uruhushya Rayon sports  afitiye amasezerano ngo ntiyemerewe guhita asubukura imyitozo ataganiriye n’akanama gashinzwe imyitwarire muri iyi kipe nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umunyamabanga wayo Gakwaya Olivier.

“Twamenye ko yagarutse ariko ntituraganira nawe nk’ubuyobozi. Yakoze ikosa ata akazi nta burenganzira niyo mpamvu atemerewe gutangira imyitozo. Muri iki cyumweru akanama gashinzwe imyitwarire kazaganira nawe. Ntitwatangaza ibihano azafatirwa tutaraganira nawe. Gusa imikino yo muri iki cyumweru ntabwo azayigaragaramo.”

Muri iki cyumweru Rayon sports izakina na Musanze FC imikino ibiri y’igikombe cy’Amahoro. Umukino ubanza uzabera kuri stade Ubworoherane tariki 10 Gicurasi 2017, uwo kwishyura ubere kuri stade Amahoro tariki 14 Gicurasi 2017.

Arasubira mu kazi abanje gusaba imbabazi no kuganira n'akanama gashinzwe imyitwarire
Arasubira mu kazi abanje gusaba imbabazi no kuganira n’akanama gashinzwe imyitwarire

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • Iki guhungu bakiduhanire bihanukiriye rwose niba ataribo bacyohereje.

  • ntawamenya erega iyo abonye equipe nabo binjiza akantu

Comments are closed.

en_USEnglish