Digiqole ad

Morgan Heritage bazafatanya na Diamond gutaramira Abanyarwanda bageze i Kigali

 Morgan Heritage bazafatanya na Diamond gutaramira Abanyarwanda bageze i Kigali

Morgan Heritage bageze i Kigali

Abagabo batatu bagize itsinda Morgan Heritage ririmba injyana ya Reggae bageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe aho baje gutaramira Abaturarwanda mu gitaramo Kigali Fiesta kizaririmbamo n’Umuhanzi Diamond wageze mu Rwanda ariko akaza gukomereza urugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Morgan Heritage bageze i Kigali
Morgan Heritage bageze i Kigali

Ku isaaha ya 15h30 ni bwo rutemikirire izanye aba bagabo b’Abanya-Jamaica igeze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Aba bagabo bamenyekanye cyane mu njyana ya Reggae bakiriwe n’itsinda ryateguye iki gitaramo kizabera i Nyamata muri Hotel Golden Tullip.

Iri tsinda rinafite abakunzi benshi muri Jamaica, muri 2016 ryahawe igihembo cya Grammy Award nk’abashyize hanze album nziza yo mu njyana ya Reggae. Iyi album yitwa Strictly Roots.

Muri iki gitaramo bazaririmbamo ejo ku cyumweru bari mu bahanzi bakomeye bategerejwe. Iki gitaramo kizaririmbamo Diamond umaze kwigarurira abakunzi mu karere, hategerejwe kandi umuhanzikazi Vanessa Mdee wo muri Tanzania.

Mu bahanzi b’Abanyarwanda bazaririmba muri iki gitaramo harimo Yvan Bulavan, Charly na Nina na DJ Pius.

Basohotse mu kibuga cy'indege baririndiwe umutekano
Basohotse mu kibuga cy’indege baririndiwe umutekano
Baje batitwaje ibintu byinshi
Baje batitwaje ibintu byinshi
Bishimiye ikirere cy'i Kigali bahahurira n'inshuti
Bishimiye ikirere cy’i Kigali bahahurira n’inshuti
Imizigo yabo bahise bayipakira mu modoka zigomba kubajyana aho bacumbika
Imizigo yabo bahise bayipakira mu modoka zigomba kubajyana aho bacumbika
Barafashwa kugira ngo hatagira ikibahungabanya
Barafashwa kugira ngo hatagira ikibahungabanya
Bahise burira imoka zibajyana kuri hotel
Bahise burira imodoka zibajyana kuri hotel

Photos © E. Mugunga/Umuseke

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish