Digiqole ad

Mme Fatou Bensouda niwe uzasimbura Louis Moreno Ocampo

Aho abakandida bagera kuri 52 bari bahanganiye umwanya w’ubushinjacyaha bukuru bw’urukiko mpuzamagahanga rwa La HAYE mu Ubuhorondi, International Criminal Court(ICC), umunyanyamategeko w’umunyagambiyakazi wahoze ari Minisitiri w’ubutabera w’icyo gihugu,  Mme Fatou Bensouda niwe wegukanye uyu umwanya,  agiye gusimbuye umunya Argentine  Louis Moreno-Ocampo.

Mme Fatou Bensouda umushinjacyaha  mukuru mushya w’urukikoa mpuzampanga rwa La Haye (International Criminal Court)
Mme Fatou Bensouda umushinjacyaha mukuru mushya w’urukikoa mpuzampanga rwa La Haye (International Criminal Court)

Mme Fatou Bensouda niwe munyafurika wa mbere ugiye kuba Umushinjacyaha Mukuru muri ruriya rukiko, ibi bikaba bibaye mu gihe uru rukiko imanza ziganjemo ari iz’abanyafurika. Ku bayobozi bamwe b’ibihugu bya Afurika nka Yoweri Museveni wa Uganda na Robert Mugabe wa Zimbabwe bo bavuze ko uru rukiko rugaragara nk’ururwanya abayobozi ba Afurika, ibi barabifata nk’igisubizo.

Mme Fatou Bensouda umushinjacyaha mukuru w’urukikoa mpuzampanga rwa La Haye
Mme Fatou Bensouda mu kiganiro n'itangazamakuru akimara kwugukana uwo mwanya

Uru rukiko rukaba rwatangaje ko Mme Fatou Bensouda afite ubushobozi n’uburambe bwo kujya kuri uwo mwanya ukomeye. Mme Fatou Bensouda akaba yatangaje ko azakomeza gukurikirana imanza, cyane cyane izo muri Afurika zikomeje kugaragara muri urwo rukiko ndetse n’izo hanze ya Afurika nka Yémen n’ahandi.

Nkuko uru rukiko rubitangaza, zimwe mu manza zizakurikiraho,  harimo urwa Perezida wa Soudan Omar al-Bachir (utarafatwa) ku byaha  bavuga ko yakoze karere ka Darfur bagereranya na Genocide, bamwe mu bayobozi ba Kenya, abayobozi b’imitwe yitwara gisirikare muri Congo, uwahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire Laurent Gbagbo wanamaze koherezwa muri urwo rukiko uzanatangira kuburanishwa ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Mme Fatou Bensouda,50,   yari asanzwe ari Umushinjacyaha wungirije muri uru rukiko kuva tariki ya 8 Nzeri 2004. Kuri uyu mwanya yatorewe,  yari ahanganye na Mohamed Chande Othman umunyamategeko wo muri Tanzaniya arikowaje gukuramo kandidature ye .

Mme Bensouda yari mu bashinzwe gukurikirana amadosiye mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya (TPIR), ku birego bya Genocide byaregwaga: Ferdinand Nahimana, Jean Bosco Barayagwiza na Hassan Ngeze.

Yanakurikiranye kandi urubanza rwa bamwe mubahoze ari abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda mbere ya Genocide, bashinjwaga ibyaha byo gufata ku ngufu abagore n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Louis Moreno Ocampo yari kuri uyu mwanya kuva mu 2003, niwe wabaye Umunyamabanga mukuru wambere w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yatowe tariki 21 Mata 2003. Mme Fatou Bensouda akaba abaye Umushinjacyaha mukuru wa kabiri mu mateka y’uru rukiko mpuzamahanga rwashyizweho tariki 1 Nyakanga 2002.

Kugeza ubu President w’uru rukiko ni umucamanza w’umunya Korea y’epfo  Sang-Hyun Song watowe mu 2009.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM 

9 Comments

  • CONGS MADAM.NI YO MPAMVU ARI BYIZA GUSHAKA UMUNTU WIZE.ABANA BE UBU AZABABERA URUGERO BAZARENZA AHO YAGEJEJE.

  • Congs Mme Fatou Bensouda. You with Louis Moreno Ocampo you have done a lot in your last mandate. Wish you good health on your position.

  • umuzungu amaze guteza africa ibibazo maze ashyiraho umunyafricakazi ngo abe ariwe uba umushinjacyaha mukuru w’urukiko, sha umuzungu ni hatari igihe cyose aba ashaka kwigaragaza neza mu bantu. uyu mu mama azaba nka Obama abantu bari biteze ko aje kurenganura africa ariko ibyo amaze kuyikorera biragaragara.

  • adufashe atware umuhungu wa kadaffi biriya byihebe bitaramumanika

  • yego Mada ndabishimye rwose ko uhawe uyu mwanya ariko twizere ko ari ikizere atari ukugirwa igikoresho cyo kurenganya benewanyu b’abanyafurika nkuko byagaragaye ko uru rukiko rwasyiriweho gucakira ababangamira inyungu za bagashakabuhake. madam rwose ugerageze ube maso ntuzabe nka kiriya kizongwe ngo ni Obama babeshye kikaba gisize afurika mukaga aho kuyigirira akamaro nkuko byari byitezwe ubona ngo kirutwe na Bush! nabe nawe yarwanyije Malaria na SIDA muri afurika kuburyo bugaragara ndetse nanubu agikomeza ubu se nka Obama azavuga ko yamaze iki? ko yishe intwari Gaddafi? uh! ibigwar biragwira koko! nawe madam ube maso udahinduka igikoresho! ni Inama natangaga uko byumva mugire impangarike n’ubugingo.

  • Ndakeka ariko azahera kuri perezida we ariwe wa gambia kuko ngo nawe ni ikihebe mubindi naho se ibyo by’uduhendabana ninde utabizi gasita tutasinye amasezerano arwemera gusa ntacyo rumaze kabisa

  • yego!!! mugirangoni ishema kuri Africa? ni Game abazungubazanye, kukomerebe OBAMA,yiri kugira icyemezo afata kandikikemerwa muri UN an ONAT/NATO,kuko adakora wenyine muri reta ntibyashobotse! uriya mugore nivyiza ko abonye uriya mwanya ariko siwewenyinye ufata ibyemezo hari abobafatanyije(abazungu)rero ni agakingirizo bakoresheje.

  • Imana imufashe ntazagwe mu mutego w’abazungu ariko ntibizabura.Twamwisabira kujyana Seif i la haye akamukura mumaboko yabariya bagome batareba ikiza bakorewe bakareba ibibi gusa azamutware rwose aburanireyo

  • She will not change anything in that court. There is someones who are there to folow all her activities. Remember that the decision must be taken by the coucil not herself. May be she can decide to bring seif in that court, and follow his case legally. May our mighty God protect you abundantely.

Comments are closed.

en_USEnglish