Digiqole ad

MissRwanda2016: Abakobwa b’i Kigali nibo benshi bari kwiyandikisha

 MissRwanda2016: Abakobwa b’i Kigali nibo benshi bari kwiyandikisha

Hategerejwe umukobwa uzasimbura Kundwa Doriane Nyampinga w’u Rwanda 2015

Mu gihe habura iminsi igera ku munani ngo igikorwa cyo kuzenguruka Intara zose hashakishwa abakobwa 25 bazavamo 15 muri abo hakabonekamo umwe uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2016, Umujyi wa Kigali niwo uza ku isonga mu bakobwa bamaze kwiyandikisha.

Hategerejwe umukobwa uzasimbura Kundwa Doriane Nyampinga w'u Rwanda 2015
Hategerejwe umukobwa uzasimbura Kundwa Doriane Nyampinga w’u Rwanda 2015

Kugeza ubu abakobwa bose hamwe bamaze kwiyandikisha ni 50 mu Ntara zose. Muri abo Umujyi wa Kigali niwo ufitemo abakobwa benshi basaga 27.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 09 Mutarama 2016 mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru aribwo icyo gikorwa kizatangirira ku mugaragaro.

Kwiyandikisha ku bakobwa bashaka kuzitabira iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu, ni ukujya ku Karere k’aho atuye cyangwa se ku rubuga rwa Miss Rwanda rwa www.missrwanda.rw.

Ibyo umukobwa ugomba kwitabira iri rushanwa asabwa.

*. Kuba ari umunyarwanda (Indangamuntu cyangwa Passport)

*. Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24

*. Kuba yararangije amashuri yisumbuye

*. Kuba azi kandi avuga neza ururimi rw’ikinyarwanda n’urundi rurimi rumwe hagati y’icyongereza n’igifaransa

*. Kuba afite uburebure butari munsi ya metero imwe na mirongo irindwi (1.70m).

*. Kuba afite hagati y’ibiro 45-70 Kg

* Kuba atarigeze abyara

*. Kuba yiteguye kuzamara/kuguma mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe nyuma yo gutorwa nka Nyampinga

*. Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga

*. Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa

*. Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amabwiriza yose agenga ba Nyampinga.

Ibihembo bya Nyampinga w’u Rwanda 2016

*. Imodoka nshya Nyampinga azajya agendamo

*. Umushahara w’amafaranga 800.000 frw buri kwezi ahabwa na COGEBANK nk’umuterankunga mukuru w’irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW 

1 Comment

  • Ni gute mumenya ko umukobwa atabyaye?

Comments are closed.

en_USEnglish