Digiqole ad

MissRwanda 2017: Abakobwa 5 bazahagararira Uburasirazuba bamenyekanya

 MissRwanda 2017: Abakobwa 5 bazahagararira Uburasirazuba bamenyekanya

Batanu bazaserukira Intara y’Uburasirazuba baraye amenyekanye

Mu majonjora abanziriza amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, ari kubera mu ntara zose n’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa 22 Mutarama hari hatahiwe Intara y’Uburasirazuba. Abakobwa batanu bazahagararira iyi ntara baraye bamenyekanye.

Batanu bazaserukira Intara y'Uburasirazuba baraye amenyekanye
Batanu bazaserukira Intara y’Uburasirazuba baraye amenyekanye

Nyuma yo gusuzuma ko bujuje ibisabwa birimo ibilo n’uburebure, abakobwa 10 ni bo bari bemerewe kwigaragaza no kwisobanura imbere y’abakemurampaka.

Muri iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Kayonza, aba bakobwa 10 babanje kugaragaza imigabo n’imigambi yabo n’ubundi bumenyi bubarimo.

Aba bakobwa 10 bari bemerewe guhatanira gutoranywamo abazahagararira Intara y’Uburasirazuba ni Iribagiza Patience, Murerwa Diane, Mushambakazi Jordan,, Umutoni Pamella, Kirezi Delice, Uwera Nice, Umuhoza Clarisse, Umuhoza Simbi Fanique, Umutoni Yvonne na Mutesi Nadia.

Abakemurampaka bumvise ibisobanuro by’aba bakobwa, baje kwiherera bemeza ko Batanu ari bo bagomba guhagararira intara y’Uburasirazuba mu marushanwa yo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017.

Aba bakobwa ni Iribagiza Patience w’imyaka 19, Umutoni Pamella w’imyaka 20, Delice Kirezi w’imyaka 19,Umuhoza Isimbi Fanique w’imyaka 18 na Mutesi Nadia na we w’imyaka 18.

Ahabereye iki gikorwa wasangaga abantu ari urujya n’uruza, abaturutse mu mujyi wa Kayonza no mu tundi duce bari baje gushyigikira aba bakobwa.

Mu bari baje gushyigikira aba bakobwa bifuza kuzahatanira kwambara ikamba rya nyampinga, hari harimo ababyeyi, abavandimwe n’inshuti z’aba bakobwa.

Mu biganiro by’aba baturage bari bishyize mu dutsiko wasangaga bagaragaza imvamutima no kwifuriza amahirwe abo baje gushyigikira.

Kugeza ubu, abazahagararira intara enye zose bamaze kumenyekana. Abakobwa batanu bazahagararira Intara y’Uburasirazuba yari inatahiwe kuri uyu wa Gatandatu baraye bameyekanye na bane bazahagararira intara y’Amajyepfo bamenyekanye ku munsi wo kuwa Gatandatu.

Intara y’Uburasirazuba izahagararirwa n’abakobwa batandatu, n’intara y’Uburengerazuba yanatangirijwemo ibi bikorwa na yo izahagararirwa n’abakobwa batandatu.

Ibikorwa nk’ibi byo gutoranya abazahagararira intara n’umujyi wa Kigali bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali mu mpere z’icyumwe gitaha.

Babanza gutanga umwirondoro wabo
Babanza gutanga umwirondoro wabo
Baza kwiyandikisha bafite akanyamuneza
Baza kwiyandikisha bafite akanyamuneza
Urengeje ibilo 70 ntaba agitambutse
Urengeje ibilo 70 ntaba agitambutse
Bafite akanyamuneza
Bafite akanyamuneza
Barapimwa uburebure
Barapimwa uburebure
Bapimwa n'ibiro
Bapimwa n’ibilo
Babanje kugaragaza ko bishimiye aya marushanwa
Babanje kugaragaza ko bishimiye aya marushanwa
Bamaze kwambara, bagiye kwigaragaza
Bamaze kwambara, bagiye kwigaragaza
Biteguye gutambuka
Biteguye gutambuka
Babanje gusobanurirwa uko baza kwitwara
Babanje gusobanurirwa uko baza kwitwara
Abakemurampaka barimo Mike Karangwa babanje kumvikana uko bagiye kubaza ibibazo aba bakobwa
Abakemurampaka barimo Mike Karangwa babanje kumvikana uko bagiye kubaza ibibazo aba bakobwa
Babimburiwe na nimero ya mbere batambuka mu myambaro gakondo
Babimburiwe na nimero ya mbere batambuka mu myambaro gakondo
Abakobwa batangiye kubigaragariza, Abakemurampaka bahise bahugira ku myiyerekano yabo
Abakobwa batangiye kubigaragariza, Abakemurampaka bahise bahugira ku myiyerekano yabo
Nyuma yo kwigaragariza abakemurampaka batangie kubazwa, Nimero 1 Iribagiza Patience ni we wabimburiye abandi
Nyuma yo kwigaragariza abakemurampaka batangie kubazwa, Nimero 1 Iribagiza Patience ni we wabimburiye abandi
Abakemurampaka baba bakurikiye bagenda bandika uko uhatana yagiye yitwara mu gusubiza
Abakemurampaka baba bakurikiye bagenda bandika uko uhatana yagiye yitwara mu gusubiza
Hahise hakurikiraho nimero ya Kabiri, Murerwa Diane
Hahise hakurikiraho nimero ya Kabiri, Murerwa Diane
Barababaza ibibazo birimo umwirondoro wabo n'ibindi bijyanye n'umuco Nyarwanda
Barababaza ibibazo birimo umwirondoro wabo n’ibindi bijyanye n’umuco Nyarwanda
Nimero Gatatu, Mushambikazi Jordan ari gusubiza ibibazo abazwa
Nimero Gatatu, Mushambikazi Jordan ari gusubiza ibibazo abazwa
Nimero Kane, Umutoni Pamella yabanje kwivuga umwirondoro
Nimero Kane, Umutoni Pamella yabanje kwivuga umwirondoro
Uwambaye nimero 5, Kirezi Delice mu nseko iseretse arasubiza ibibazo
Uwambaye nimero 5, Kirezi Delice mu nseko iseretse arasubiza ibibazo
Nimero 6, Uwera Nice arabazwa ibibazo bikarishya ubumenyi
Nimero 6, Uwera Nice arabazwa ibibazo bikarishya ubumenyi
Umuhoza Clarisse wambaye nimero 7 arasubiza ibibazo
Umuhoza Clarisse wambaye nimero 7 arasubiza ibibazo
Umuhoza Simbi Fanique na we yisobanuye imbere y'Abakemurampaka
Umuhoza Simbi Fanique na we yisobanuye imbere y’Abakemurampaka
Umutoni Yvonne w'imyaka 20 na we yabanje kuvuga umwirondoro anabazwa ibibazo
Umutoni Yvonne w’imyaka 20 na we yabanje kuvuga umwirondoro anabazwa ibibazo
Mutesi Nadia wamabaye nimero 10 na we yisobanuye imbere y'abagomba kumuhitamo cyangwa bakamwangira
Mutesi Nadia wamabaye nimero 10 na we yisobanuye imbere y’abagomba kumuhitamo cyangwa bakamwangira
Bose uko ari 10 babanje guhamagarwa kugira ngo babwirwe abigaragaje neza kurusha abandi
Bose uko ari 10 babanje guhamagarwa kugira ngo babwirwe abigaragaje neza kurusha abandi
Uwemererwaga kuzahagararira Uburasirazuba yigiraga imbere
Uwemererwaga kuzahagararira Uburasirazuba yigiraga imbere
Batanu bari bamaze kwemererwa kuzaserukira intara yabo, akanyamuneza kari kose
Batanu bari bamaze kwemererwa kuzaserukira intara yabo, akanyamuneza kari kose
Bihanganishije bagenzi babo batagize amahirwe
Bihanganishije bagenzi babo batagize amahirwe

Photo @ Evode Mugunga/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • iburengerazuba bashakaga uteye nk’igisabo,iburengerazuba turashaka uteye nk’inka ya firizone

  • Ntankumi yigaya koko!!!!!!!yuuyuyuuuuyuyuuuuuuuu

  • nihahandi habo ni miss wakanama nkemurampaka si miss wurwanda,kd si nyampinga wurwanda kuko ntampinga nimwe ibigiramo urugare,ntabakecuru babigiramo uruhare,ntibareba urubohero,guca imyeyo,guharura imbuga ikamera nkibuga ryinka,imbindo,uburanga,ikimero,burya miss wurwanda afite umwihariko kuko ninyampinga koko wurwanda utoranywa mumpinga zise bitari bino bikorwa nakanama nkemurampaka bitirira abanyarwanda kd ntaruhare tubigiramo,nta nuruhare abadepite bagira mukumutora nokumutoranya kd baritorewe nabaturage babahagararira mumatora iyobibaye ngombwa,muzarebe uko twitorera Kagame wacu

  • Miss Rwanda 2017, UMUTONI Pamella!!! Ni uko kandi bizagenda kuko arasobanutse, yewe no kuba Igisabo nicyo!! Fossettes zakwica, inyuma aruzuye; akwiye kuba Miss rero niba mu mutwe naho ari sawa!!!

  • Ndabona bano bakobwa ali uduturufu gusa nta kagarasha kalimo. Muzi gutoranya koko!!! Inzira iracyali ndende.

  • Ese koko dusubije amaso inyuma iyi industry irunguka?! Ni akabazo k’amatsiko! Ese abana b’abakobwa bo mu Rwanda hari isomo bakura muri ibi bintu?! Igihugu hari icyo kibyungukiramo?

  • Wari utangiye neza, none uzanyemo ABADEPITE. Ibise bihuriye n’abadepite; Bo batora itegeko; none se kuba NYAMPINGA UMWAKA1 bisaba ko biba itegeko ryatorwa n’abadepite imitwe yombi? WAPI. Kwisi ntaho byabaye.

  • Umutoni Pamella ni mwiza kabisa

  • 2017 NIZEYEKO TUZABONA MISS RWANDA MWIZA PEEE.
    UBU ABABAKOBWA BEZA KUKI BATARIBARAJE GUHATANA BAGATUMA DUTORA ABA MISS BADASOBANUTSE?
    NIZEREKO ABANYARWANDA TUGIYE KUBONA MISS KOKO UBIKWIYE UZASIMBURA Miss Kayibanda.

  • ahubwo mbona ari kubateza ababatera inda n’abaabasambanya,kandi aba bana baba ari nabato mu mitwe,nta oya ibabamo byose ni yego.

Comments are closed.

en_USEnglish