Digiqole ad

MissRwanda 2016 yahaye abantu 1 000 Mituelle de Santé

 MissRwanda 2016 yahaye abantu 1 000 Mituelle de Santé

Hano yayishyikirizaga bamwe mu bashinzwe ubuzima mu Karere ka Karongi

Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016 yasuye Akagali ka Kibuye mu Murenge wa Bwishyura mu Ntara y’Iburengerazuba atanga ubwinshingizi mu kwivuza ‘Mituelle de Santé ku bantu 1000 batishoboye.

MissRwanda2016 Mutesi Jolly yatanze cheque ya miliyoni eshatu
MissRwanda2016 Mutesi Jolly yatanze cheque ya miliyoni eshatu

Izo Mituelle de sante zose hamwe zikaba zifite agaciro kangana n’amafaranga agera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3 000 000 frw)

Iki ni kimwe mu bikorwa biri mu mihigo yahize ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016 aho yavugaga ko azakora uko ashoboye agafasha imwe mu miryango itishoboye ndetse n’abana bagiye bacikisha amashuri yabo.

Ibi bibaye nyuma y’aho mu minsi ishize Nyampinga w’u Rwanda asuriye abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba agiye kubamurikira ikamba ndetse abona n’umwanya wo kuganira na bamwe mu banyeshuri bo mu bigo bitandukanye byo mu Karere ka Karongi.

Mu kiganiro kigufi na Umuseke, Kagame Ishimwe Dieu donnée umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yatangaje ko igikorwa cyo gutanga ubwishingizi mu kwivuza aricyo cya mbere mu mishinga Jolly afite.

Ko mu Ntara y’Iburengerazuba ari nayo Miss Jolly yiyamamarijemo ariho ibikorwa byinshi bishobora kuzabera n’ubwo atazirengagiza ko n’izindi Ntara zikeneye ibikorwa yazikoreramo nka Nyampinga w’u Rwanda.

Biteganyijwe ko nyuma yo gutanga izo mituelles azahita agirana ikiganiro cyihariye n’abanyeshuri biga imyuga mu kigo cya IPRC ishami ry’Iburengerazuba aho abakangurira kurushaho kwiga imyuga nubwo ari abakobwa.

Mu minsi ishize Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Caritas Mukandasira yatangaje ko biteguye kwakira no kuba bafasha Miss Jolly mu bikorwa azifuza gukorera muri iyo Ntara.

Hano yayishyikirizaga bamwe mu bashinzwe ubuzima mu Karere ka Karongi
Hano yayishyikirizaga bamwe mu bashinzwe ubuzima mu Karere ka Karongi
Nyuma y'igikorwa habayeho n'ubusabane
Nyuma y’igikorwa habayeho n’ubusabane
Miss Jolly yasangiye n'abaje aho
Miss Jolly yasangiye n’abaje aho

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Dore Miss ureke abaza kwifotoza gusa!

  • good job ariko jolly hindura imisatsi nyabune.iyo plante ufite ni iyabarimu ba primaire lol

  • Komereza aho kibondo niba nawe rata.

  • Muzambwire ibanga ryihishye inyuma yikikintu “Miss”,abeshyi babifata nkagahunda yasatani, antichrist666,murwanda bagezaryari gukora na illumunati?

    • illumunati cyane cyane mubayobozi, bamwe batanga ikimazi1994(genocide)batazava kubutegetsi

  • no mu ntara yiburasirazuba azahagere

  • iyo plante nyamuneka wapi hindura pe

  • Ariko rero burya aho guha umuntu ifi wamwigisha kuyiroba. Ziriya miliyoni zose Nyampinga yatanze muri Mituelles yagombaga ahubwo gufasha abo abaturage bakazishora mu mushinga w’igihe kirekire utanga inyungu bityo bakazahora biyishyurira izo mituelles igihe cyose. Ba Managers ba Nyampinga bamutoze kudapfusha ubusa izo nkunga, Please!

    • you’re such a smart person wowe! you should manage her or something

  • Mujye mukora Inkuru ariko mubaze neza!uriya bashyikiriije cheque ni president wa njyanama ya karongi Eng Frederic Mutangana ntago ari umukozi ushinzwe ubuzima

  • Nanjye nunze mu ry’uwavuze hejuru please kuraho iyo nyakatsi ya wig!!!

    Iyo uzayihe aba nya Kasese ariko i Kigali non.

  • Sha si plante gusa, kuko na sac a main ntakigenda. Gerageza utange cash urebe uwaguhugura mubusirimu. urugero, uzabaze Aurore cg Doriane uwo bareberegaho. Ikindi ujye ugerageza kumanura niyo tiro.

    • zero mind u are!!

  • baravuga kwivuza abandi bakabona plante na sac a main.. nonese yari yagiye kwerekana imyambaro!!!congs miss gusa ubutaha uzatekereze uburyo wafasha abo bantu ba bakagera kuri level bazajya bigurira mituelle niko kubafasha nyako, ariko wakoze imana iguhe umugisha!of course vive cogebanque.

Comments are closed.

en_USEnglish