MissRwanda 2016: i Kigali niho amajonjora y’ibanze yasorejwe
Igikorwa cyo gushakisha umukobwa uzambikwa ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016, amajonjora y’i banze yasorejwe mu Mujyi wa Kigali mu Murenge Remera mu Karere ka Gasabo kuri Sports View.
Ni nyuma yo guca mu Ntara y’Amajyepfo, mu Majyaruguru, i Burengerazuba no mu Burasirazuba aho hose bikaba byarasabwaga ko hagomba kugenda hatoranywa abakobwa 5 bahagarariye buri Ntara.
Bityo mu Ntara zose hakaboneka 25 bagomba gutoranywamo 15 bazajya muri Bootcamp aho hagomba gutoranywamo nyampinga w’u Rwanda.
Si ubwiza gusa burebwa. Ahubwo harebwa byinshi mu mico igomba kuranga umwali w’u Rwanda birimo n’uburyo abana n’abandi muri iyo bootcamp.
Ku itariki ya 06 Gashyantare 2016 nibwo hateganyijwe igitaramo kizabera muri Petit Stade i Remera kizatangazwamo abakobwa 15 bafite amahirwe yo kuvamo umwe uzaba nyampinga.
Uko abakobwa bagiye batorwa ngo bahagararire Intara zabo. Mu Majyaruguru hatowe Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Mujyambere Sheillah na Harimana Umutoni Pascaline.
Mu majyepfo ni, Umutoniwabo Cynthia, Bitariho Nasra, Isimbi Eduige na Karake Umuhoza Doreen.
I Burengerazuba ni, Mutesi Jolly, Mutoni Balbine na Umuhumuriza Usanase Samantha.
Mu Burasirazuba ni, Uwase Rangira Marie d’Amour, Gisubizo Abi Gaelle, Akili Delyla, Uwimana Ariane na Kaneza Nickta.
Urutonde rw’abakobwa 14 bujeje ibisabwa bagomba gutoranywamo 5 bazahagararira Umujyi wa Kigali.
Amazina | Yavutse | Indeshyo | Ibiro | Numero |
Ikirezi Sandrine | 1996 | 1m75 | 59.9 | 11 |
Mpogazi Vanessa | 1995 | 1m82 | 49.2 | 1 |
Naima Rahamatali | 1991 | 1m71 | 66.3 | 9 |
Ange Kaligirwa | 1993 | 1m72 | 47.4 | 3 |
Urayeneza Helene | 1993 | 1m72 | 42.9 | 7 |
Kwizera Peace Ndaruhutse | 1996 | 1m77 | 62 | 8 |
Umunezero Sandrine | 1998 | 1m70 | 48 | 13 |
Nkurunziza Daniella | 1993 | 1m75 | 45.5 | 6 |
Mutoni Jeanne | 1996 | 1m73 | 49.6 | 10 |
Umunezero Olive | 1994 | 1m70 | 47.9 | 5 |
Amanda Uwase Mellisa | 1994 | 1m70 | 58.3 | 2 |
Nyinawumuntu Galliah | 1992 | 1m72 | 46.9 | 14 |
Ashimwe Fiona Doreen | 1994 | 1m71 | 51.3 | 12 |
Mutesi Eduige | 1997 | 1m71 | 50.5 | 4 |
Aba nibo bakobwa 14 bashoboye guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka kugirango batange neza ibisobanuro by’imishinga bazageza ku banyarwanda mu gihe umwe muri bo ashobora kugira amahirwe yo kuba yakwegukana ikamba rya MissRwanda 2016.
Kuri iyi nshuro hakaba hatoranyijwe abakobwa 9 aho kuba 5 kubera ko zimwe mu Ntara zagiye zitabona umubare wa batanu. Bityo abo bane basaga bakazuza umubare w’abakobwa 25 bari bakenewe mu irushanwa.
- Ikirezi Sandrine
- Mpogazi Vanessa
- Naime Rahamatali
- Ange Karigirwa
- Umunezero Olive
- Kwizera Peace Ndaruhutse
- Ashimwe Fiona
- Mutesi Eduige
- Umutoni Jane
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
20 Comments
Injyewe inama nagira Doriane nukuba yarashyize ifaranga kuruhande hanyuma agafata indege akajya guhamya isomo hanze niba abishoboye kugirango azihangire ejo he hazaza.
Ndabona Uwo Mukobwa Wicaye Hagati ya Mike na Eminante Abarusha Ubwiza…
Mbega aba Miss?!? Shame
ubwiza uvuga ntawabumenya, iruhande yo gutukana, wakamenye ko buri muntu yaremwe mwishusho y-Imana, kandi nibAZA KO WAVUTSE KU MUGORE CG UVUKANA NU MUKOBWA. Icyo wanze ntuhita ugituka,ariko uburakari ubanza utabufitiye aba ba BELLES/BEUTIFUL!!!!
niba c twararemwe n’ Imana dusa neza twese kuki wowe utagiye ngo bagutore ukaba uvugira inyuma y’ urukuta uraho gusa! menyako habaho abakobwa basa nabi nabandi basa neza; abasa neza nibo bahamagaye, abatinyutse barigaragaza.
Uwo mukobwa wicaye hagati nanjye ndamutoye.Ahubwo niba nta musore wari wagira ijambo amubwira, ndashaka kumenya amkuru ye.
Njye ndumiwe asyi weeeeee mbega abakobwa babi weeeee intara zose koko haburemo umuntu muzima koko cyokoze Ikirezi da we arapfa kurebeka ndabona ariwe upfa kuba muzima nagerageze areba neza amahirwe masa kuri we
Ese ibi ngo byo kureba umukobwa mwiza wo mu Rwanda nibyo byabaye bgombwa mu Rwanda muliiki gihe Abaturarwanda bakennye, babuze icyo kurya no kunnywa, bashegeshwe na Malaria n’amavunja? Amafaranga atikizwa muli ibyo bikorwa nka Nyampinga yakoreshejwe mu guhangana n’ibibazo bifatika nka biliya? Banyarwanda nimureke ilya mikino y’abazungu yo gupfusha ubusa ksliys ksgeni! UmunyRWnsKi wese ni mwiza kuko afite impano idakuka yo kubyalira u Rwanda no kururerera kuugirngo u rwanaruzakomezekuba u Rwanda uko ibihe bigenda bizimburana.
Niba na KIGALI muntara ho ni danje. Uyumwaka abakobwa baritinye cyane pe.umwaka ushize hari harimo abana beza weeee
Sindamenya icihishe inyuma yirijambo “MISS”, sinzikwariturufu ya politike/illuminate(satani).
Ca Eminante kirabarusha ubwiza kandi kimezenkikiryoha
ntakabuno bagira
Yes @Carine Miss NUR , wowe na Akanyana SHALON wabaye Miss NUR 2006, sha aba miss ni mwe naho abandi………………
Congs kabisa.
nta miss urimo bose ntakigenda mubisubike .
@maria; niba c twararemwe n’ Imana dusa neza twese kuki wowe utagiye ngo bagutore ukaba uvugira inyuma y’ urukuta uraho gusa! menyako habaho abakobwa basa nabi nabandi basa neza; abasa neza nibo bahamagaye, abatinyutse barigaragaza.
Umurengwe, ubwibone, gupfusha imisoro yabanyarwanda ubusa
Ni ukuri Eminante yigiremo, ndabona aruta aba ba miss bose. Yewewe Ni babi pe.
Ese wowe witwa Rugina wabaye umuvugizi wacu ryari ko mbona ubabajwe nuko aba bashiki bacu bazamura kumpano zubwiza bahawe n’Imana? ese haruwagutakiye ngo yaburaye cyangwa arwaye amavunja? ibi byose nibyerekana ko byibuze igihugu kigenda gitera imbere naho wowe uravuga ubusa ngo barapfusha ubusa amafaranga ubuse warebye mu ngengo y’igihugu usanga amafaranga yapfuye ubusa cyangwa nabyo biba byarateganijwe ujye wivugira kuko urumunebwe bagufashe ureke kutuvugira ntitwagutumye abatuvugira barahari kandi ntekereza ko baturebera kukurusha .
@Rugina. Uri injiji. Icyiza nuko ntacyo ushinzwe mu gihugu. Naho ubundi ubutindi bwawe bwatuma dupfa imburagihe.
Nta mwiza nk’umubi ugukunda, ibindi ni umurengwe!
ese iyi ni ruswa, ni ubuswa, ni ikimenyane gikabije, ni ugutinya cyangwa??!!!! kuri iyi link http://missrwanda.rw/registration/ hariyo criteria zose zisabwa umuntu wiyamamaza.ibintu byose byose biri clear, baragira bati kuba uvuga neza ururimi rw’ikinyarwanda(fluent), bakongera bati kuba umaze umwaka uba mu rwa gasabo, none hakunkubutse umukobwa uvuye muri canada le 20 janvier 2015 witwa Naima RAHAMATALI utazi no gusaba amazi yo kunywa mu rurimi rw’ikinyarwanda.akaba ataranamara icyumweri cyuzuye avuye canada. aba ba judges buzuye sentiments bahise bamuha amahirwe yari agenewe undi mwana wumunyarwandakazi. ubisobanukiwe ambwire, bibaye byiza yaba ar umwe mu ba judges.
Comments are closed.