MissRwanda 2015: Muri 15, Gasana Darlene niwe uri imbere mu majwi ya SMS
Mu gihe cy’iminsi itanu hatangajwe abakobwa 15 bagomba kuzatoranywamo umwe uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Gasana Darlene niwe uza ku mwanya wa mbere mu majwi ya ‘SMS’ Voting angana na 2022,agakurikirwa na Kundwa Doriane n’amajwi 916.
Ubu buryo bwo gutora hakoreshejwe SMS, bizafasha guha amahirwe umukobwa mu gihe cy’ibibazo azaba abazwa n’akanama k’abakemurampaka ndetse n’uburyo azaba yarabanyemo n’abandi mu gihe cya Bootcamp.
Biteganyijwe ko bagiye kumara igihe cy’ibyumweru bigera kuri bibiri mu Mujyi wa Rubavu muri Kivu Serena Hotel aho bagomba kwigisha bimwe mu bikwiye kuranga Nyampinga.
Ku wa gatatu tariki ya 11 Gashyantare 2015, nibwo abo bakobwa bose uko ari 15 batangiye gupimwa uko ubuzima bwabo buhagaze birimo kuba nta n’umwe utwite cyangwa nta yindi ndwara runaka afite.
Igikorwa cyo gutangaza Nyampinga w’u Rwanda 2015 kizabera muri Serena Hotel i Kigali tariki ya 21 Gashyantare 2015 ari nabwo azashyikirizwa ibihembo yagenewe.
Ni kunshuro ya kane igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda kibaye nyuma y’aho ku ikubitiro uwo mwanya wegukanywe na Bahati Grace muri 2009, Kayibanda Mutesi Aurore aryegukana muri 2012, Akiwacu Colombe aryegukana muri 2014. Ubu hakaba hategerejwe umukobwa uzaryeguka muri 2015.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
10 Comments
Ko bakurikira isomo bavugira icyarimwe niho bafata neza? Cyangwa buri wese arasobanura uko yabonye serena!?
Aka kana raa! Ubu inzirwabahanzi nyarda batangiye gutyaza za PENIS.
Njye uwo ntoreye u Rwagasabo ni @N°3..kko ni mwiza kdi arashinguye..naho ibindi namaranga mutima.
sha niba uvuga Joanna kabisa nanjye ndabyemera.uriya mukobwa afite akazoza.ntaho muzi ariko arabikwiye kwitwa miss pe
Abantu batari mu Rwanda batora bate ngo notorere Doriane ?
Ariko abari hanze y’ u Rwanda twarahejwe kandi tuba twifuza gutora.
Muzatubarize ubutaha.
Cheers
Wowe J d,amour uri imbata y,irari ry,igitsina gore ou soit tu es pesmiste !!
Uko mbibona. Joannah, Doriane, Sabrina. Uko bakurikirana simbizi ariko batsinze byaba ari fresh.#IFIWASTHEJURY
Numéro 21
Je nk’umurundi, mbona numéro 21 ahagaze neza
Comments are closed.