Digiqole ad

Miss w'Intara y'Amajyepfo ni Belyse Hitayezu

Muri Grand Auditorium y’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda mu Majyepfo (UR Huye), kuri uyu wa 25 Mutarama 2014 nijoro , hatowe Nyampinga  uzahagararira iyi ntara muri  mu marushanwa yo gutora Miss Rwanda. Uwatowe ni Hitayezu Belyse w’imyaka 20.

Belyse Hitayezu uzahagararira Amajyepfo
Belyse Hitayezu uzahagararira Amajyepfo

 Amarushanwa yatangiye akerereweho amasaha atatu, byatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba mu gihe byari biteganyijwe ko iyi mihango itangira saa tanu, ariko ku mpamvu z’uko hari umuganda rusange abateguye iki gikorwa bavuze ko uburyo bwo kugera i Huye butihuse.

Nyuma yo kwiyerekana, abakobwa barindwi bahatanaga babajijwe ibibazo byerekeranye n’ubumenyi rusange, ubumenyi bw’igihugu, ndetse n’ibindi byerekeranye n’imibereho.

Mu gusubiza ibibazo Belyse niwe witwaye nubwo aba bakobwa bose bagaragaje intege nke mu kubasha kwisobanura mu ndimi z’amahanga bagombaga gusubizamo. Ibi ariko ngo si ikibazo gikomeye nk’uko abategura aya marushanwa bavuga ko hazabaho umwanya wo gutoza abazahatana ba nyuma.

Nyuma yo kwiyerekana no kubazwa ibibazo, akanama k’abakemurampaka kari kagizwe n’abantu batatu batanze amanota maze umwe mu bagize aka kanama ari we Muyenzi Wilson  atangaza ko Belyse Hitayezu ariwe utorewe kuba Miss w’Intara y’Amajyepfo.

Belyse Hitayezu aba ariwe wambikwa ikamba, Dukunde Mouna  w’imyaka 18 aba igisonga cya mbere naho Kayitesi Lydie w’imyaka 21 aba igisonga cya Kabiri.

Akanama nkemurampaka katangaje ko ubwiza bw’umukobwa (Beauty) bwari bufite amanota 25%, uburyo yitwara mu ntambuko hamwe n’uburyo aberwa (Elegance) byari bifite 25%, uburyo yisobanura (Expression) mu bibazo abajijwe byari ku manota 20% mu gihe amanota 30% asigaye yari ay’ubumenyi rusange yifitemo hakurikijwe ibisubizo atanga ku bibazo yabazwaga.
Abazatorwamo Miss Rwanda 2014 abenshi bamaze kumenyekana:

Uzahagararira Intara y’Iburasirazuba ni Akiwacu Colombe (n’ibisonga bye bibiri)

Uzahagararira Intara y’Amajyaruguru ni Isimbi Melissa (n’ibisonga bye bibiri)

Uzahagararira Intara y’Iburengerazuba ni Mpagazi Vanessa (n’ibisonga bye bibiri)

Uzahagararira Intara y’Amajyepfo ni Belyse Hitayezu (n’ibisonga bye bibiri)

Uzahagrarira Umujyi wa Kigali azatorwa tariki 8 Gashyantare 2014 (Nawe n’ibisonga bye bibiri)

Abakobwa 15 bose hamwe hagati mu kwezi kwa kabiri bazajya mu mwiherero i Gashora mu karere ka Bugesera  batozwe bihagije ibijyanye no kuba Miss, amarushanwa ya nyuma nyir’izina ya Miss Rwanda 2014 uzava muri aba bakobwa 15 azaba tariki 22 Gashyantare ubwo tuzamenya Miss Rwanda 2014.

BRALIRWA ibicishije mu kinyobwa cyayo cya Mutziig ni umuterankunga mukuru.

Abantu bari benshi muri Auditorium ya Kaminuza
Abantu bari benshi muri Auditorium ya Kaminuza
Auditorium yari yakubise yuzuye
Auditorium yari yakubise yuzuye baje kureba uwo mukobwa
Claude Kabengera wari uyoboye ibirori
Claude Kabengera wari uyoboye ibirori
Claude Kabengera kuri 'scene' imbere y'imbaga
Claude Kabengera kuri ‘scene’ imbere y’imbaga
Bari abakobwa bagera kuri barindwi
Bari abakobwa barindwi barushanwaga
Mu cyiciro cya Kabiri hasigayemo batanu
Mu cyiciro cya Kabiri hasigayemo batanu
Abagize akanama gatanga  amanota bitegereza uko abakobwa barushanwa
Abagize akanama gatanga amanota; Muyenzi Wilson, Murenzi Jolie na Mike Karangwa
Mike Karangwa umwe mu bakemurampaka bari bahari
Mike Karangwa umaze kumenyerwa mu nama nkemuramaka mu bikorwa nk’ibi
DSC_1917
Umwe mu bahatana yiyerekana
DSC_1922
Undi nawe atambuka ngo bamubone
DSC_1930
Belyse nawe atambuka
DSC_1943
Buri wese yageragezaga gukora uko ashoboye
DSC_1955
Aha bazaga mu matsinda
DSC_1956
Irindi tsinda
Aha bari bakiri guhatana, uku niko baje gukurikirana uw'imbere yabaye Miss undi aba igisonga cye
Aha bari bakiri guhatana, uku niko baje gukurikirana uw’imbere yabaye Miss undi aba igisonga cye
DSC_1973
Ariane Umurerwa wabaye igisonga cya Miss Campus na Miss Rwanda ubushize yari ahari
DSC_2003
Ufite Telephone ishoboye yifatiraga agafoto ngo nawe atunge aba bakobwa beza mu ntoki ze
DSC_2005
Ifoto itangaje igaragaza indi foto imaze gufatwa kuri telephone
Uwabaye igisonga cya kabiri asubiza ibibazo
Uwabaye igisonga cya kabiri asubiza ibibazo
DSC_2107
Belyse yabarushije no kwisobanura
Yari amaze gutorwa
Yari amaze gutorwa
Miss w'Amajyepfo Belyse n'ibisonga bye
Miss w’Amajyepfo Belyse n’ibisonga bye
DSC_2245
Hamwe n’abandi bari mu bateguye iki gikorwa
Miss Belyse, ibisonga bye n'ishuti bamushimira
Miss Belyse, ibisonga bye n’inshuti bamushimira
Bruce Melody aririmbira abatabiriye ibirori
Bruce Melody aririmbira abatabiriye ibirori
umuhanzi Master Fire aracyari umustar ukomeye cyane i Ruhande
umuhanzi Master Fire aracyari umustar ukomeye cyane i Ruhande
Abafana baramukunda cyane ubona bamwishimiye
Abafana baramukunda cyane ubona bamwishimiye
Abagize Active baririmbye neza abantu barishima
Abagize Active group baririmbiye abantu barishima
Aha Active yaririmbaga 'Udukoryo twinshi'
Aha Active mu kirere n ‘Udukoryo twinshi’
BRALIRWA ibicishije muri Mutziig ni abaterankunga bakuru
BRALIRWA ibicishije muri Mutzig ni abaterankunga bakuru

Photos:P.Muzogeye

BIRORI Eric na RUTAGANDA Joel
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ndabona byari byiza cyane miss yar’akenewe pe abo bahanzi nabo courage.

  • UM– USEKE i love your coverage, you guys are the best

  • mi lv thea pics man! thy rili th bst

  • Umuseke ni danger ndagaswi!!!!!!!

  • Uyu mu baby batoye ndabona bariya abarya

  • Njye ndabona noneho ubanza intsinzi itagitashye mu majyepfo tu! ni ukuyishakira mu burengerabwaryo cg mu majaruguru!

  • uyu mwana nari mbizi ko azaba Miss, guhera yiga Secondary School Yajyaga aririmba muri ZION

  • niba ari ubwiza ndabona azaba miss Rwanda. Reka turebe kgli.

  • banyamakuru bacu, dukunda ko mutugezaho amakuru agezweho

  • UMUTONIWASE Colombe courage nawe wari ushoboye!

  • Uwo muhanzi master fire uri kwiga muri kaminuza , ngo yagezemo 2006 na nubu, ca fait 9ans yiga niba ari gukorera za doctorat bimaze kuducanga. abafite amakuru muyaduhe kbsa!!!!!!!!!!!!

  • eh the controvisial man master fire aracyari iruhande ndamwibuka nka 2007 twaramukundaga Imana imugirire neza pe

  • shaa !waritabiriye ibyubushize muri UNR ,ibi byari inyuma cyane;ururimi,imyiyereko,ndetse n’abana bahiye.mbendoga umwami bari kuntura hasi

  • Uyu mumiss arabikwiye!! Imana imube hafi!

  • aba bakobwa ni beza pe miss we arahebuje , ariko niveau intellectuel yabo ni ikibazo kabisa

  • UYU NTABWO ARI “MISS” KUKO YARANGIJE KUBA “MINSI” (old)

  • Sinzi niba ari amaso ya gisaza ariko ku bwiza igisonga cya kabiri ndabona kibanza kikanikurikira! Abarenzeho mba ndoga umwami!

    • Ntago ari amaso ya gisaza keretse niba twese dushaje!!! Nanjye niko mbibona kabisa!!!

Comments are closed.

en_USEnglish