Miss w'Intara y'Amajyepfo ni Belyse Hitayezu
Muri Grand Auditorium y’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda mu Majyepfo (UR Huye), kuri uyu wa 25 Mutarama 2014 nijoro , hatowe Nyampinga uzahagararira iyi ntara muri mu marushanwa yo gutora Miss Rwanda. Uwatowe ni Hitayezu Belyse w’imyaka 20.
Amarushanwa yatangiye akerereweho amasaha atatu, byatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba mu gihe byari biteganyijwe ko iyi mihango itangira saa tanu, ariko ku mpamvu z’uko hari umuganda rusange abateguye iki gikorwa bavuze ko uburyo bwo kugera i Huye butihuse.
Nyuma yo kwiyerekana, abakobwa barindwi bahatanaga babajijwe ibibazo byerekeranye n’ubumenyi rusange, ubumenyi bw’igihugu, ndetse n’ibindi byerekeranye n’imibereho.
Mu gusubiza ibibazo Belyse niwe witwaye nubwo aba bakobwa bose bagaragaje intege nke mu kubasha kwisobanura mu ndimi z’amahanga bagombaga gusubizamo. Ibi ariko ngo si ikibazo gikomeye nk’uko abategura aya marushanwa bavuga ko hazabaho umwanya wo gutoza abazahatana ba nyuma.
Nyuma yo kwiyerekana no kubazwa ibibazo, akanama k’abakemurampaka kari kagizwe n’abantu batatu batanze amanota maze umwe mu bagize aka kanama ari we Muyenzi Wilson atangaza ko Belyse Hitayezu ariwe utorewe kuba Miss w’Intara y’Amajyepfo.
Belyse Hitayezu aba ariwe wambikwa ikamba, Dukunde Mouna w’imyaka 18 aba igisonga cya mbere naho Kayitesi Lydie w’imyaka 21 aba igisonga cya Kabiri.
Akanama nkemurampaka katangaje ko ubwiza bw’umukobwa (Beauty) bwari bufite amanota 25%, uburyo yitwara mu ntambuko hamwe n’uburyo aberwa (Elegance) byari bifite 25%, uburyo yisobanura (Expression) mu bibazo abajijwe byari ku manota 20% mu gihe amanota 30% asigaye yari ay’ubumenyi rusange yifitemo hakurikijwe ibisubizo atanga ku bibazo yabazwaga.
Abazatorwamo Miss Rwanda 2014 abenshi bamaze kumenyekana:
Uzahagararira Intara y’Iburasirazuba ni Akiwacu Colombe (n’ibisonga bye bibiri)
Uzahagararira Intara y’Amajyaruguru ni Isimbi Melissa (n’ibisonga bye bibiri)
Uzahagararira Intara y’Iburengerazuba ni Mpagazi Vanessa (n’ibisonga bye bibiri)
Uzahagararira Intara y’Amajyepfo ni Belyse Hitayezu (n’ibisonga bye bibiri)
Uzahagrarira Umujyi wa Kigali azatorwa tariki 8 Gashyantare 2014 (Nawe n’ibisonga bye bibiri)
Abakobwa 15 bose hamwe hagati mu kwezi kwa kabiri bazajya mu mwiherero i Gashora mu karere ka Bugesera batozwe bihagije ibijyanye no kuba Miss, amarushanwa ya nyuma nyir’izina ya Miss Rwanda 2014 uzava muri aba bakobwa 15 azaba tariki 22 Gashyantare ubwo tuzamenya Miss Rwanda 2014.
BRALIRWA ibicishije mu kinyobwa cyayo cya Mutziig ni umuterankunga mukuru.
Photos:P.Muzogeye
BIRORI Eric na RUTAGANDA Joel
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ndabona byari byiza cyane miss yar’akenewe pe abo bahanzi nabo courage.
UM– USEKE i love your coverage, you guys are the best
mi lv thea pics man! thy rili th bst
Umuseke ni danger ndagaswi!!!!!!!
Uyu mu baby batoye ndabona bariya abarya
Njye ndabona noneho ubanza intsinzi itagitashye mu majyepfo tu! ni ukuyishakira mu burengerabwaryo cg mu majaruguru!
uyu mwana nari mbizi ko azaba Miss, guhera yiga Secondary School Yajyaga aririmba muri ZION
niba ari ubwiza ndabona azaba miss Rwanda. Reka turebe kgli.
banyamakuru bacu, dukunda ko mutugezaho amakuru agezweho
UMUTONIWASE Colombe courage nawe wari ushoboye!
Uwo muhanzi master fire uri kwiga muri kaminuza , ngo yagezemo 2006 na nubu, ca fait 9ans yiga niba ari gukorera za doctorat bimaze kuducanga. abafite amakuru muyaduhe kbsa!!!!!!!!!!!!
eh the controvisial man master fire aracyari iruhande ndamwibuka nka 2007 twaramukundaga Imana imugirire neza pe
shaa !waritabiriye ibyubushize muri UNR ,ibi byari inyuma cyane;ururimi,imyiyereko,ndetse n’abana bahiye.mbendoga umwami bari kuntura hasi
Uyu mumiss arabikwiye!! Imana imube hafi!
aba bakobwa ni beza pe miss we arahebuje , ariko niveau intellectuel yabo ni ikibazo kabisa
UYU NTABWO ARI “MISS” KUKO YARANGIJE KUBA “MINSI” (old)
Sinzi niba ari amaso ya gisaza ariko ku bwiza igisonga cya kabiri ndabona kibanza kikanikurikira! Abarenzeho mba ndoga umwami!
Ntago ari amaso ya gisaza keretse niba twese dushaje!!! Nanjye niko mbibona kabisa!!!
Comments are closed.