‘Miss UNR’ Rusaro Carine yaba ari gutegura ubukwe
Utamuliza Rusaro Carine wabaye Miss wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda (yahoze ari UNR) mu 2007, amakuru agera ku Umuseke avuga ko uyu mukobwa ari kwitegura kurushinga mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 muri Gashyantare. We yabwiye Umuseke ko igihe nikigera ari bwo azabitangaza.
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu mukobwa ari gutegura kurushinga na Fio Logan Mpayana bamaze igihe kinini bakundana. Ubukwe bwabo bakaba babutegura mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha.
Gusa we yabwiye Umuseke ati “Ntabwo ari byo. Keretse niba ari ubukwe bwa murumuna wanjye niwe uri kubwitegura vuba.
Ariko nanjye igihe bizaba ari ngombwa ko nkora ubukwe nzabibamenyesha ndumva nta kosa ririmo ryo kuba nabivuga”.
Amakuru ariko agera k’Umuseke yemeza ko uyu mukobwa wahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza we ubukwe abufite mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha naho murumuna we mu kwa munani uyu mwaka.
Mu 2009 Rusaro Carine yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, aba n’uwa 6 ku isi mu marushanwa ya Miss Tourism yabereye mu Bushinwa.
Uretse kwitabira ayo marushanwa atandukanye yagiye yitwaramo neza, Miss Carine yanahagarariye urubyiruko rw’u Rwanda mu nteko y’Umuryango w’Abibumye i New York.
Nyuma yo kurangiza amasomo y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza ubu Rusaro Carine Utamuliza ni umuyobozi mu nzu ndangamurage y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
8 Comments
uyu mukobwa birakwiye ko abandi bamufataho cyangwa se bamwigiraho ibyiza.
Muvuze ko guhera muri 2009 aribwo yatangiye kugaragara mu marushanwa, akaba yararangije amasomo y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza kandi akaba ari umuyobozi mu nzu ndangamurage y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali.
akaba kandi amaze igihe kinini mu Rukundo n’umusore, hanyuma bamubaza ibyubukwe ati”igihe bizaba ari ngombwa ko nkora ubukwe nzabibamenyesha ndumva nta kosa ririmo ryo kuba nabivuga”.
None se uyu murabona akwiye kugereranwa n’abo dufite ubu cyangwa banabibayemo mu gihe gishize ariko ugasanga mu myitwarire, imivugire, reputation muri Society ……………..bitera abantu kwanga no kudaha agaciro ibya ba miss?
Njye ku ruhande rwanjye ndabona ari uwo gushimira, no kumwifuriza gukomereza aha kugeza arushinze akazaba umubyeyi ubereye umuryango
Asa n’abandi bose mujye mureka gukabya aho. Ubwose atandukaniyehe nabandi? Uyu wirirwa yisiga ibintu ashakisha gusa uko ataremwe se? Umukobwa nemera ko ari mwiza nuko amarushanwa yakorwa bose bavuye gukuka tukabatreba bahindanye naho kubanza kwisiga ibintu ni nko gupirata.
Nuko utazi igihe yifotozaga yambaye ikariso induru mwavugije ngo ntamwari wu umunyarwandakazi umurimo!, ni mwiza kandi mbona ari calme ntabigambo nyinshi agira! Nge ndamukunda!
Uyu yabaye miss NUR ibihe byose. Ntawo ari 2007 gusa (niko njye nabibonye).
Yoo namwifuriza kuzarushinga vuba dore imyaka yamujyanye.kd mwifurije kuzaryoherwa nurugo as i m enjoying..nanjye naje unr ari muri mumwaka wanyuma naramukundaga calmement
Miss umwe mu Rwanda kandi utunganye ni Rusaro Carine kabisa! Umukobwa ni mwiza ku mubiri,ku mutima no mu mutwe.abasore bagira Imana da!
Bagutware sha nijye wagusize ngo ngiye Canada warabitunganyaga nkanyurwa nta wundi uragereza aho wzjyerezagz Jooo uwo uti ushaye mu bihiye tamira.
Uyu mwali ni serious kabisa! Elle est incomparable , tres calme, serieuse, polie kuburyo utakumva nku muntu wabaye Miss uri populaire, mwifurije kuzagira urugo nu gukomera kundangagaciro navuze hejuru kdi asanganywe azazitoze nabana be.!
Comments are closed.