Digiqole ad

Miss Sonia Rolland yifurije Dr Munyandamutsa kuruhukira mu mahoro

 Miss Sonia Rolland yifurije Dr Munyandamutsa kuruhukira mu mahoro

Nyampinga w’Ubufaransa mu mwaka wa 2 000, Uwitonze Sonia Rolland, Umufaransakazi ufite inkomoko mu Rwanda akaba umunyamideli, umubyeyi, n’umukinnyi wa filime, yifurije iruhuko ridashira Dr Naasson Munyandamutsa witabye Imana azize uburwayi mu ijoro ryakeye.

Uwitonze Sonia Rolland yihanganishije umuryango wa Dr Munyandamutsa Naason
Uwitonze Sonia Rolland yihanganishije umuryango wa Dr Munyandamutsa Naasson

Sonia Rolland abinyujije kuri Twitter yagize ati “Reposez en paix Cher Naasson Munyandamutsa. Vous qui avez tant fait pour les survivants du génocide.”

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Ruhukira mu mahoro Dr Naasson Munyandamutsa. Wowe wagize uruhare rukomeye mu gusana imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

 

Nubwo Sonia atavuze aho yaba aziranye na Dr Munyandamutsa, bashobora kuba barahuriye mu biganiro binyuranye yitabiraga birimo n’ibyagiye bibera mu Bufaransa. Ikindi Sonia, amaze kuza mu Rwanda kenshi agahura n’abarokotse Jenoside, imiryaango, ibigo n’abantu ku giti cyabo bababa hafi.

Dr Munyandamutsa na Sonia bombi bahurira ku bikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Munyandamutsa yasanaga imitima y’abahungabanyijwe nayo, naho Sonia Rolland we akaba afite ibikorwa byita ku burezi bw’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gihe, Sonia arimo arategura Filime mbarankuru yise’ Rwanda Mon Amour’ azavuga kubyo iki gihugu cyagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uretse Sonia Rolland, abanyarwanda n’abanyamahanga Dr Naasson Munyandamutsa yigishije n’abo yakoranye nabo bakomeje kumwifuriza kuruhuka mu mahoro, ndetse bihanganisha abo asize.

Urupfu rwa Munyandamutsa ni igihombo kubari bamuzi bose.
Urupfu rwa Munyandamutsa ni igihombo kubari bamuzi bose.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish