Digiqole ad

Miss Sharifa yakiriwe bikomeye n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru

 Miss Sharifa yakiriwe bikomeye n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe yashimiye Sharifa uko yitwaye

Umuhoza Sharifa wegukanye amakamba abiri mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, kuri uyu wa mbere yakiriwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, Ababyeyi, Abavandimwe ndetse n’inshuti zari zimushyigikiye mu irushanwa.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Bosenibamwe yashimiye Sharifa uko yitwaye
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe yashimiye Sharifa uko yitwaye

Niwe wegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe cyane ‘Miss Popularity’ yongera no kwegukana ikamba ryo kuba igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda ‘4th Runner Up’.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gashyantare 2016 mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, nibwo habaye ibirori byo kumushimira uburyo yitwaye neza banamusaba kuzesa imihigo yahize.

Muri ibyo birori harimo umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimée na bamwe mu bayobozi b’ingabo na police z’u Rwanda.

Mu kiganiro Miss Sharifa yagejeje ku bari baje kumwakira, yabashimiye uburyo bamweretse urukundo mu kumushyigikira anavuga uko irushanwa ryamugendekeye.

Ati “Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ni rimwe mu marushanwa akomeye abera mu Rwanda kandi akurikiranwa n’ingeri zose hirya no hino ku isi.

Iyo winjiye mu irushanwa bwa mbere utekereza ko ibyo uzakora byose isi yose izabimenya, biri mu bintu bitera ubwoba. Nari kumwe n’abakobwa benshi b’abahanga. Byagombaga kuba ngombwa ko umunyamahirwe ariwe wegukana ikamba atari uko hari ikindi yarushije abandi”.

Amwe mu makuru agera ku Umuseke, ni uko Umuhoza Sharifa ashobora guhabwa akazi muri Rwandair kimwe na Kwizera Peace wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda.

Miss Sharifa na Mama we
Miss Sharifa na Mama we
IBenshi mu bayobozi b'Intara bari muri icyo gitaramo
IBenshi mu bayobozi b’Intara bari muri icyo gitaramo
Amarira y'ibyishimo yari yose kuri Sharifa
Amarira y’ibyishimo yari yose kuri Sharifa
Yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw'Intara uburyo bwamushyigikiye mu irushanwa
Yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’Intara uburyo bwamushyigikiye mu irushanwa
Sharifa yahawe amata mu nkongoro ya kera
Sharifa yahawe amata mu nkongoro ya kera
Ibyo birori byasojwe n'ifoto y'urwibutso
Ibyo birori byasojwe n’ifoto y’urwibutso

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Miss Sharifa ni mwiza rwose ndetse akaba ari n’umuhanga. Gusa afite ikibazo cy’amenyo aje imbere. Biriya byashoboraga gukosoka akiri umwana bakamushyiriraho appareil dentaire. Ubu ari mukuru yari akwiye gushaka uko yagera mu bihugu byateye imbere mu buvuzi maze bakamutunganyiriza amenyo.

    • uzabeshye abandi sha ….icyo yazize ntawe utakizi

      • Ndifuza kugira icyo mbwira abanyarwanda bavandimwe mpereye kuriNyakubahwa Governor, kuba Sharifa ataratowe ntagikuba cyakitse mugihugu mugere nokwinjira mukazi kaba judge ko bahisemo nabi, ntabwo buri gihe ibyo twifuza bigomba kurangira uko twabyifuje nicyo bita fair play. Ndahamya neza na GOVERNOR ubwe atorwa hari abataramwishimiye kandi ntibyabujije ko agirirwa ikizere nigihugu. Imitwe yashyushye abafana Sharifa niwe bifuzaga, aba Jolly nuko, aba Peace nuko, aba Balbine nuko aba D’amour nabo nuko gutyo gutyo ubwose ikamba baribahe baryambare isaha imwe kugirango bose ribagere kumitwe? People nimukure mumitwe uwatsinze yatsinze ahasigaye musubire mukazi kanyu. Nigace umuntu atsindwa akemera koko kandi nabyo byakabaye muri za ndangagaciro twirirwa turirimba. Be blessed. Go to work

        • Uyu Sharifa niwe wenyine wasohokeye akarere atuyemo abandi bose barimo kwishushanya utanababaza intara bahagarariye aho iherereye ngo bahakubwire utababaza icyiharanga.Ibi namafuti agomba gukosorwa.Ejobundi azajya mu marushanwa nibamubaza ikiranga akarere akomokamo abivange ati duturiye ikiyaga cya Kivu bati kirangwa niki? asubizeko habamo ingona za rutura.

    • Miss colombe ko yari afite impengekerane ko yabaye Miss se?! ahubwo reka tureke kuvuga ukuri kw’icyo bamujijije

  • Na nubu byakunda, igihe cyose birakosoka azegere abadentiste

  • Ndagirango nkumenyesheko amenyo cg uburyo umuntu aremwemo ataribyo byateza abanyarwanda imbere kuko nabamubanjirije baribafite ayo wita meza kandi ntacyo batugejejeho nkabanyarwanda. Sharifa ndagirango nkubwireko benshi ntabwo bazishimira gutera imbere kwawe. kora utabitayeho.turagukunda.

  • Sharifa wenye wivu wajinyonge. tera imbere mukobwa mwiza.

  • Sharifa uri Miss rwanda ariko ntabwo byari gushoboka kuko hari conditions utari wujuje zigendera ku marangamutima.

  • Nibyo Shalfer nawe ni mwiza ariko ntitukajye tugira amarangamutima mu marushanywa abakobwa bari muri iri rushanywa bose nta n’umwe nzimo rwose ariko njye nabonye uwabaye miss ariwe ubikwiriye rwose kuko ni mwiza kandi yarafite projet yumva neza azi no gusobanura neza. ikindi abavuga ngo baratorwa ntibagire icyo babagezaho bariya bana murabarenganya nagirango mbabwwire ko maturite ari ikintu gikomeye none se koko abana b’imyaka 19 na 20 murashaka ko babageza kubiki bihambaye ubundi se bagira harya budjet yo kugira ibikorwa bakora? Mbon bose barakoze usibye uwitwa Colombe niwe watangiye ari induru bishobora kuba ari nabimwe mubyatumye nta nakimwe akora.Shalfer ni miss popularity ariko ntabwo projet ye yayisobanuye neza ikindi tuvugishije ukuri ntabwo ari mwiza cyanee kuburyo kuba atatorewe kub miss hari ukumurenganya kurimo

  • Miss Sharifa Umuhoza oyeeeeeeeeee

    Twishimiye cyane insinzi. Gusa cyane cyane Twishimiye ibyo agiye gufasha intara yacu

  • ark murasetsa nimbe nawe ni amenyo muzabaze jolly impanvu ahora yambaye urunigi runini nuko c aribyo akunda afite ikibazo adashaka ko mumenya

  • ziriya nikata zabaye ntawutarabibonye umuhoza sharifa numukobwa mwiza kumpande zose ahubwo ikibazo nuko njye mbona nta miss ukiva muntara birazwi cyane anyway cngz to her kdi ndazineza ko anyuzwe nibyo yabonye.mukobwa wacu tukuri inyuma ibyixa uzabigeraho kdi cyane ureke abagande bahabwe ibyo badakwiriye.courage mubikorwa byawe don’t give up.

  • Turagukunda umuhoza shalifa ntibazatinda kubona ko bibeshye kandi tuzagufasha twese abakwitoreye gukomeza project zawe samajyaruguru gusa na kigali twahisemo wowe kuko twabonye ushoboye umuyobozi nuwatowe nabaturage.congratulation

  • charifa yari arikwiriye ndavuga ikamba rya miss rwanda 2016 ariko ibibera muri iri rushanwa ntibisanzwe gusa bazikosore

  • @kakani. Iyo ubeshya ku kintu cyanide kuri TV nta soni ugira? Ijosi rye turarizi. Jolly nta kibazo afite. Kandi tujye twemera Jolly niwe uri kuri standard ya ba miss no ku isi hose. Sherifa ni simpatique ariko kuba miss,Jolly amurusha elegance no kuvuga.

    • Gusa icyo mbisabira nuko tubinginze.umwaka utaha abantu ntibazongere kujya mumarushanwa.bajye bazatangaze ngo nuyu wabaye miss!!kuko Jolly mwaramwibiye bikanagaragarira abantu bose.Sharifa niwe warikuba miss.rero byatuma abantu batazongera no kubizera muzikosore

  • Hahhhh ariko murasetsa jolly simwiza nuko yisize muzarebe intoki ze ikindi avuka mumuryango ukomeye rwose ntawe yarushaga hagati yq sharifa afite inde ukomeye Ibingira nisewabo nabandi basirikare bakomeye ngo avuka ibwami nagende kabisa ariko habayemo kata bigaragara

Comments are closed.

en_USEnglish