Miss Rwanda2017: Bane bahataniraga guhagararira Amajyepfo bose bemerewe
Mu bikorwa byo gutoranya abakobwa bazahagara intara Enye n’umujyi wa Kigali mu marushanwa yo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 (Miss Rwanda 2017), kuri uyu wa Gatandatu, abakobwa bane bahataniraga gutoranywamo abazahagararira intara y’Amajyepfo bose bemerewe kuzahararira iyi ntara.
Mu gikorwa cyabereye mu mujyi wa Huye, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hamenyekanye ibyavuye mu ijonjora ryo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017.
Muri ibi bikorwa byo gutoranya abazahagararira intara n’Umujyi wa Kigali, abakobwa bane bari bitabiriye iri jonjora ry’abazahagararira Amajyepfo bose bemerewe kuzitabira iri rushanwa ku rwego rw’igihugu.
Mbere yo kwemezwa nk’abazahagararira Intara y’Amajyepfo, abakobwa bitabiriye iki gikorwa babanje gupimwa kugira ngo hasuzumwe niba bujuje bimwe mu bisabwa bijyanye n’umubiri. Abakobwa bane bitabiriye iki gikorwa bapimwe ibilo, n’indeshyo basanga bujuje ibikenewe.
Mu bikorwa byo kwiyandikisha kuri internet byabanjirije iki cyakozwe kuri uyu wa Gatandatu, hari hiyandikishije abakobwa 11.
Abakobwa bane bitabiriye ibi bikorwa byo gutoranya uzahagararira Intara y’Amajyepfo, ni Helene Urayeneza, Aisha Umutesi, Umutoniwase Belinda na Kalimpinya Queen bose bemerewe kuzahatana n’abandi bazaturuka mu ntara enye z’igihugu n’umujyi wa Kigali.
Uretse ubwiza bw’inyuma ku mubiri, imyitwarire n’umuco nyarwanda uboneye, umukobwa utoranywa nka nyampinga w’u Rwanda agomba kuba yagaragaje ubuhanga n’ubumenyi kurusha abandi bitabiriye iri rushanwa.
Aba bakobwa bane baribaje guhatanira kuzahagararira intara y’Amajyepfo, babanje kwisobanura imbere y’Abacamanza kugira ngo bagaragaza ubemenyi bafite mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu muco nyarwanda n’ibijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda.
Helene Urayeneza w’imyaka 23, Aisha Umutesi w’imyaka 21, Belinda Umutoniwase w’imyaka 21 na Queen Kalimpinya w’imyaka 18 bose bitabiriye iki gikorwa bemerewe kuzahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda wa 2017.
Kuri iki cyumweru, ibi bikorwa byo gutoranya abazahagararira Intara n’umujyi wa Kigali bizakomereza mu karere ka Kayonza, hatoranywa abazahagararira intara y’Uburasirazuba.
Mu minsi y’impera z’icyumweru gishize, ibi bikorwa byatangiriye mu ntara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru. Abazahagararira izi ntara bamaze kumenyekana. Izi ntara zombi zizahagarirwa n’abakobwa batandatu (buri ntara).
Photo @ Evode Mugunga/Umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
8 Comments
ibiro n’uburebure no mu maso heza ntacyo bimaze. umwana waciye imyeyo araguhiga peeee!!!! araryoha akakunyarira, ukaryoherwa ugasara neza neza
wa mugabo we Kalisa bakongere icupa kabisa. gukuna bizwi nko guca imyeyo bikwiriye kuba condition ya mbere yo kujya mu marushanwa
Murakoze cyane. ubundi abagabo bagira criteria bagenderaho bakunda. izo criteria ziratandukana. hari uwikundira umukobwa mugufi wifitiye amabuno. mbese biratandukana.
ariko guca imyeyo biryohera umugabo wese ntawabyanga. abo bakobwa rero barebare batagira akabuno. oya rwose
criteria ya mbere yakabaye gukuna
mundebere namwe Miss Akiwacu Colombe asanga guca imyeyo bihonyora iterambere ry’umuco (Colombe nawe nta myeyo yari yaraciye.
ibi sibyo mubanze muce imyeyo
This number 2 is really beautifull !!!!
Umukobwa udafite ikibuno n’amabere agaragara ntacyo navugana nawe. Bariya bahatanira ubumiss bameze nk’abishwena Ruzagayura nta n’umwe nakwirirwa ntaho umwanya kabisa!!!
nanjye ntyo kalisa japhet,nta miss rwanda ni miss wakanama nkemurampaka,ntanubwo ari nyampinga wurwanda kuko buri mpinga ntaruhare igira mukubatoranya,ese bita kurubohero,guharura imbuga ikamera nko ku ibuga ryinka,guca imyeyo,ubusugi,iburanga,ikimero,kuba ateye nkinyambo cg nkigisabo nibindi nyampinga yareberwagaho iyo ku mpinga?ese abari cg abakecuru cg abanyarwanda bagira uruhe ruhare mugutora nogutoranya nyampinga,mujye murora uko twitorera sempinga wacu akabahiga ariwe P.Kagame twese tubigiramo uruhare,ese niba twese tutagira uruhare mugutoranya nyampinga intumwa zarubanda zacu zo zigira ruhare ki mukuduhitoramo ko aritwe twabitoreye,nta miss mbonye ni miss wako kanama nta nyampinga wurwanda ntimukatubeshyere impinga zacu ntaruhare zigira mukumutoranya hiyizira ubishaka kd nta ubyiyumvamo ahubwo babimubonaho,ibyo murimo nukwitoranyiriza nyamwari wakanama nkemurampaka kuko ninako kamwitorera kakamwemeza
NTABWO ABANYARWANDA BITORERA INTMWA ZA RUBANDA NTIMUKIBESHYE. HATORWA LISITI ISHYAKA RIBA RYATANZE. INEGO Z,ABAGORE, URUBYIRUKO N’ABABANA N’UBUMUGA NIBO BITORERA KOKO ABABAHAGARIRA MU NTEKO.
sabizeze avuze ukuri akoze hasi anyibutsa nanjye gutora ibuye,nibyo koko abanyarwanda ntidutora intumwa zarubanda dutora liste iriho abodushaka nabotudashaka kdi nibo benshi,ninkuburyo Meya ajyaho nawe nuki,biriya nabyo ndabinenze.Urubyiruko,abagore,abasenateri,abajyanama na Sempinga wacu kizigenza wigihugu nibo abaturage twese tugiramo uruhare tukitorera.Ni intumwa zishyaka bizahinduke inyito si intumwa za rubanda,na miss ni miss wakanama nkemurampaka si miss wurwanda kuko abanyarwanda ntaruhare tugira mukumutora ntanubwo ari nyampinga wurwanda kuko impinga ntaruhare zigira mukumutoranya kuko ntarubohero bazi noguca imyeyo byahe byokajya
Comments are closed.